July 27, 2024

Prof BAYISENGE Minisitiri w’uburinganire yizeje ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu bimina za  Koperative.

0

Prof BAYISENGE Jeannette Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

Tariki ya 14 Werurwe umwaka wa 2023 ,Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore,maze avuga ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu mikorere y’ibimina na  Koperative .

Nyuma ya covid-19 koperative nyinshi zazahajwe n’ingaruka zayo , maze ntizongera gukurikiranwa ngo zizahurwe .Ibibazo byabajijwe Minisitiri Prof Bayisenge ni ibishingiye kuri ibyo bibazo, ugasanga n’abaturage bazibumbiyemo badasobanukiwe uburyo bazitandukanya n’ibimina.

Depite Uwanyirigira Gloriose yavuze ko mu bugenzuzi bakoze bareba uko gahunda zigamije guteza imbere umugore zihagaze mu mpera z’umwaka wa 2022 bakaba barasanze abaturage badasobanukiwe imikorere y’ibimina bidahabwa imbaraga ngo bihinduke koperative .

Ikindi cyagaragaye ni uko abaturage batazi imikorere y’ikigega cyabashyiriweho  BDF kugira ngo kibahe inguzanyo bazamure imishinga yabo maze na za koperative  ngo zihabwe imbaraga bibafashe mu kwiteza imbere.

Abadepite bakurikiye ibisobanuro bari kugezwaho.

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze  ko  bagiye gufatanya n’uturere hakamenyekana amakoperative ari muri buri karere maze  ibibazo byose  bigahabwa umurongo. Yagize ati “Hazabaho kubarura izi koperative n’ibimina byose, nyuma hakorwe ubukangurambaga  ku matsinda  kugirango arusheho gukora cyane maze abe yava mu kiciro cy’ibimina akaba amakoperative.Ibi nibikurikiranwa neza imikorere izarushaho kuba myiza”.Ikindi kandi abanyamuryango ba koperative bazasobanurirwa uko ikigega BDF gikora n’uburyo bahabwa inkunga ibafasha gukomeza kubaka imishinga yabo.

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko ibi byose bizagerwaho ari uko habayeho ubufatanye n’Inzego z’uturere kugira ngo urwego rushinzwe abagore (CNF) ruzakomeze kubakurikirana kubera ko byagaragaye ko ibi bibazo byose byaturutse mu kudakora neza  kw’inzego zibishinzwe    .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *