July 27, 2024

Rwanda :Hamwe n’urubyiruko u Rwanda rwasuzumye aho gahunda ya ICPD25 igeze.

0
Abitabiriye inama ya fallow up yasuzumye uruhare rwurubyiruko mugushyira mubikorwa ibyo rwanda rwizihiza yubile y'imyaka 25 ICPD kigali

Tariki ya 18 Gicurasi 2023 ,inama ngarukamwaka izwi nka ‘International Conference on Population and Development (ICPD)’ iy’uyu mwaka yabereye i Kigali mu Rwanda, mu gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu ishyirwamubikorwa ry’ingamba esheshatu rwiyemeje.

Evode Niyibizi, Umuyobozi wigihugu cya AfriYAN

Evode ati: Twakusanyije amashyirahamwe ayobowe n’urubyiruko ajyanye na ICPD25 mu Rwanda mu rwego rwo kugera ku ntego za ICPD25, duhugura urubyiruko ba Nyampinga ba ICPD, kandi twiyemeje kurushaho kuba ku isonga mu guhinduka gukenewe.

Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu kwihutisha izi ngamba esheshatu U Rwanda rwiyemeje , zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Intambwe ishimishije y’ibimaze gukorwa mu turere tunyuranye tw’Igihugu iragaragara ariko hakaba n’utundi turere tugikeneye gushyiramo ingufu .

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana mu nama yateranyije inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ubuzima ku Isi mu gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.

Yagize ai: “Hari uturere tugera ku 10 cyangwa se ibitaro by’uturere bigera ku 10 aho impfu z’ababyeyi zagabanutse, hari n’aho ushobora kumara imyaka ibiri nta kibazo kirahaba ariko ugasanga ahandi bishobora no kuba byakwikuba inshuro ebyiri. Aho rero hakabije hari ibibazo ni nk’iturere hafi 10. Mu turere 30 hari uturere 10 ubona tugomba gushyiramo imbaraga zidasanzwe, utundi 10 usanga ibintu bimeze neza ahubwo bakaba bakwigisha n’abandi uko bakora”.

Minisitiri Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko ibyo biterwa n’umuhate udahagije w’abaganga, ibikorwa remezo nk’imihanda igora imbangukiragutabara kubera imiterere y’imisozi n’ibindi.

Uhagarariye UNFPA uhagarariye igihugu Renata Tallarico (L) hamwe na minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. sabin Nsanzimana

Muri ICPD25 yabaye muri 2019 i Nairobi, muri Kenya, ibihugu byongeye kwiyemeza gushyira abaturage mu bikorwa byose by’ubukungu n’imibereho, byemera ko ubuzima bw’imyororokere, ubushobozi bw’umugore, n’uburinganire ari inzira iganisha ku iterambere rirambye. Kuri iyi nshuro uruhare rw’ urubyiruko rukaba narwo rukenewe mu guhangana n’ibibazo bishamikiye ku buzima bw’imyororokere bikunze gutera ingimbi n’abangavu gutera no guterwa inda zitateganyijwe.

Iyi mihigo yari imaze imyaka 29 mbere ya ICPD yabereye i Cairo, mu Misiri mu 1994.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. sabinNsanzimana

Minisitiri Dr. Nsanziman yagize ati :”Mu ntego Igihugu gifite, ni uko tujya munsi y’impfu 100 ku babyeyi ibihumbi 100. Ubu twari turi kuri 203 ku mbyaro ibihumbi 100 ziba zabayeho. N’ubwo ibihugu byose byihaye iyo ntego yo kuba munsi y’impfu 100 ariko, twebwe tugiye no kuri zeru byaba ari byiza kuko hari impfu dushobora kubuza kubaho”. Indi ntego kwari ukongera gahunda zigenewe ingimbi n’abangavu ku buzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina, kuzamura gahunda zo kuboneza urubyaro no kugabanya umubare w’abatarayoboka ubu buryo, kunoza uburyo Leta yajya ishingira ku makuru yizewe, kurwanya indwara ziterwa na virusi ndetse no kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite.

Ikiganiro nyunguranabitekerezo cyibanda ku kwinjiza ibikorwa by’urubyiruko atari mu bikorwa gusa ahubwo no mu gushyiraho urwego rurimo kandi rubareba

Mu rwego rwo gushyigikira izi gahunda, ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda yariyongereye iva kuri miliyari 166 mu mwaka wa 2020/21 igera kuri miliyari 232.7 muri 2021/22, bingana na 61.7% by’ingengo y’imari y’uru rwego yose.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *