July 27, 2024

RUHANGO:Kuganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ni umwe mu miti yagabanya ihohoterwa n’inda zitateguwe.

0

Mu bihe bigiye bitandukanye , hagenda hagaragara abana b’abakobwa impande n’impande bakomeza gukorerwa ihohoterwa bagatwita inda zitateguwe bakiri bato.

Amahumbezinews.rw yaganiriye n’umwe mu bana b’abakobwa wahuye n’iki kibazo ,maze amutangariza  ko abona ko ikibazo ari uko ababyeyi be batigeze  bamuganiriza ibijyanye n’imyororokere ngo asobanukirwe ibyo aribyo, akagera n’aho abyara ataramenya ko anatwite.

Murekatete ni izina yahawe nk’uko yabyifuje ,kubera ipfunwe aterwa n’ibi byamubayeho .

Yagize ati: ‘’ Ntuvuge izina ryanjye kuko ibyambayeho bintera ipfunwe. Ubu mfite imyaka 25, ariko mfite umwana mukuru kuburyo iyo tugendana ntinya kuvuga ko ari uwanjye. Nahohotewe n’uwo twari duturanye antera inda mfite imyaka16 nawe yari akiba iwabo ndaceceka. Njya gushaka akazi ko mu rugo ahitwaga I Gitarama  mu karere ka Muhanga mvuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana , icyo gihe nari mfite inda y’amezi abiri ,ariko sinarinzi ko ntwite. Akazi nagakoze neza mfite ingufu ,ku buryo nta kimenyetso na kimwe nari mfite cyatumaga ntekereza ko hari icyahindutse mu mubiri wanjye’’.

Yakomeje avuga ko , mu mezi umunani atwite ariho yatangiye kujya agira ibimenyetso birimo kujya agira ibitotsi kenshi , agahorana n’umunaniro maze akajya akora akazi ke  vuba kugirango abone umwanya wo kuryama.

Yagize ati :’’Nakekaga ko ari umubyibuho ubintera, kuko nicyo nibonagaho cyahindutse kuri njye. Mabuja  na Databuja nakoreraga barankundaga cyane, nabarereraga abana neza n’akandi kazi kose bakajya basanga nakarangije. Mabuja yarazindukaga cyane akanataha bwije agasanga ibintu byose biri ku murongo. Data buja yari umuganga. Naketse nyuma ko we yaje kubikeka akanyihorera kuko wenda yabonaga nkora akazi kanjye neza. Inda yaje kugeza igihe cyo kuvuka namaze kumva ko umubiri wanjye ufite ikibazo ariko sinsobanukirwe . Igihe kiza kugera cyo kubyara ndibwa mu nda gukora birananira ndagenda ndaryama.’’

Yakomeje avuga ko atekereza ko sebuja  yari yarabiketse ,kuko uwo munsi yagiye ku kazi atinze  ntanatindeyo ,yahise agaruka mu rugo bitari bisanzwe,amusanga yarembye ahita umushyira mu modoka amujyana kwa muganga amugejejeyo ahita abyara nta n’umwenda n’umwe yari yakagura kubera kutamenya ibyo aribyo.

Hamwe n’abaganga bamurwanyeho bamushakira ibyo yambika umwana mu kanya gato na nyirabuja aba  azanye imyenda baramwambika hamwe n’umwana we.

MUREKATETE avuga ko yaje gusubizwa iwabo n’umwana we , ariko yatangarije amahumbezinews.rw  ko n’ubwo atagize ikibazo , impamvu y’ibyo byose ,yavuze ko abona ko ababyeyi batakagombye kujya bajya bagira isoni zo kuganiriza abana  cyane b’abakobwa ku bijyanye n’imyororokere , kuko  ngo iyo babimuganiriza akagiraho amakuru, hari ibyo yari kwirinda cyangwa akamenya uko yitwara .

Yatungaga agatoki  ababyeyi agira ati :’’ Kereka niba ari ababyeyi bo mu cyaro batabitubwira wenda abo mu mujyi babibaganiriza .Mu cyaro bagira isoni zo kubituganiriza kandi baba banibereye no muturimo twinshi ntibabivamo‶.

Uko mama we yatangarije umunyamakuru

Amahumbezinews.rw  yaganiriye na mama w’uwo mwana (Mama Murekatete) agira ati :’’Erega twe ntitwanize , bene ibyo biganiro bidutera isoni ubura aho wabihera, ahubwo tuba twumva kubibaganiriza ari ukubibashoramo‘’.

Yakomeje avuga ko n’ubwo baba bibereye mu turimo twinshi, ngaho mu matungo, mu mirima ,n’ibindi ,avuga ko ngo yumva babyiga mu mashuri atari ngombwa ko ababyeyi batanabisobanukiwe neza babibabwira.

Yagize ati :’’N’ubwo abacu bacikirije amashuri, kuva nabona ibyambereye ku mwana  byampaye isomo, numva nishinja amakosa’’.

Yavuze ko inama atanga ku bandi babyeyi , ko bagomba gutinyuka, bakajya baganiriza abana babo ibijyanjye n’ubuzima bw’imyororokere, ngo wenda nawe iyo abikora hari icyo byari kumufasha. Ubu ngo abana n’ingaruka zo kurera abana n’abuzukuru nta n’ubushobozi, kuko ngo n’uwo babyaranye ntacyo amumarira nawe akirererwa iwabo ,ndetse n’uwo mukobwa we yigiriye za Kigali kwishakishiriza ubuzima akamusigira uwo mwana yabyaye akiri muto.

Minisitiri BAYISENGE (MIGEPROF)yavuze ko umuti w’ikibazo , ababyeyi basabwa kuba inshuti z’abana babo bakababa hafi, ku buryo ikibazo umwana agira umubyeyi ariwe nshuti ye ya mbere akibwira.Yavuze ko inshingano z’ababyeyi atari ukubashakira ibyo kurya ,kubishyurira minerval gusa ,abibutsa ko urubyiruko muri iki gihe ruri guhura n’ibibazo byinshi ku buryo rukeneye inama z’ababyeyi.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini. Uturere dufite abakobwa benshi babyaye bakiri bato ni : Nyagatare ifite 904;  Gatsibo ifite  892 naho Bugesera ifite 689.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *