September 11, 2024

Dusobanukirwe ibyo kurya ubwonko bwacu bukeneye kugirango bukore neza.

1

Mu buzima bwa muntu bwa buri buri munsi ,ayoborwa n’uko afite ubwenge, ubwonko bukora neza.Iyo ubwenge bwatakaye ,ubwonko budakora neza ,aba yagize uburwayi bwo mu mutwe ariho usanga akora ibikorwa bitarimo ubwenge kuko ntabwo aba afite . Ashobora kugenda yambaye ubusa mu muhanda,avuga ibintu bidafite gahunda cyangwa akaba yanarwana.

Iyo umuntu ashaje , nabwo mu bwenge harahinduka ugasanga akunda nko kwibagirwa , imitekerereze ye yaragabanutse. Ku bato naho imitekerereze y’ubwonko iba ikiri hasi.Ubwonko nibwo bwerekana uko umuntu ameze.

Amahumbezinews.rw  yabakusanyirije bimwe mu byo abantu bakunda kurya, ariko batazi umumaro wabyo byabafasha maze ubwonko bwa muntu bugakora neza.

Avoka.

Ubushakashatsi bwakozwe bwabonye ko avoka ari urubuto rwihariye , kuko rurimo vitamin zigera kuri 11. Muri izo vitamin,harimo izwiho gusukura. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko umuntu ukunda kurya avoka aba arwanya indwara yitwa Alzheimer’s ikunda gufata ubwonko,igatuma umuntu ashobora kwibagirwa aho ataha cyangwa akibagirwa n’izina rye.

Ubunyobwa.

Ubunyobwa bukaranze cyangwa budakaranze cyangwa se isosi yabwo ni isoko y’ibinure na vitamin E. Ibyo binure ni ingenzi kuko aribyo bikoze ubwonko. ubunyobwa ni bwiza rero ku bwonko n’imikorere y’umutima. Utabashije kububona wabusimbuza almond (amande).

Ibishyimbo.

Ubwoko bwose bw’ibishyimbo utitaye ku ngano cyangwa ku mabara yabyo , biri mu byo kurya bikungahaye kuri glucose, nk’isukari itera ingufu mu mubiri, kandi ubwonko nicyo gice cya mbere mu mubiri gikoresha ingufu nyinshi.Kubirya bituma ubwonko mu mikorere yabwo butananirwa kandi agace k’igikombe ku munsi  kaba gahagije.

Impeke.

Ibinyampeke ni ibiribwa bikungahaye kuri Fibre. Twavuga nk’ibigori ,umuceri,ingano,sesame,uburo,amasaka ndetse n’utuyzi tw’ibihaza. Ibi ntibivuze kubirya byonyine ahubwo ubivanga n’andi mafunguro,cyangwa ukabinywa mu gikoma. Kubirya bifasha umubiri gusohora imyanda, bikarinda iyangirika ry’imitsi ijyana amaraso mu bwonko.

Shokola z’umukara.

Izi shokola zitandukanye n’izindi kuko usangamo ibirinda umubiri uburozi bunyuranye, ibikangura umubiri, hakabamo na caffeine nkeya izwiho gutuma umubiri ukora endorphins, zikaba zituma ubwonko butekereza neza cyane.

Imboga rwatsi.

Imboga ni isoko nziza ya vitamin E na B9. Twavugamo nka epinari,broccoli,imbwija ,dodo n’izindi.Iyi vitamin B9 izwiho gushwanyaguza homosisteine ituma uturemangingo two mu bwonko dupfa,ikanatera ibibazo by’umutima, iyi vitamin rero byose irabirwanya.

Amafi.

Amafi ya salmon,tilapiya ,saladini,mackerel nazo zikungahaye kuri bya binure bya omega -3 birimo DHA (Docosahexaenoic Acid) ituma uturandaryi tw’ubwonko dukora neza.

NB :Twibutse ko iyo akarandaryi kamwe kangiritse katajya gasimburwa

Nk’uko umuringa.net ukomeza ubivuga kandi , nyuma y’ibi byo kurya ngo hari n’icyo kunywa kitwa :

Vino itukura.

Ubushakashatsi buvuga ko ngo abantu bakunda kunywa vino itukura ariko ntibarenze akarahure kamwe ku munsi, bakagafata nyuma yo kurya , ubwonko bwabo bwibuka cyane kurenza abanywa bakarenza urugero. Si ibyo gusa alukoro muri rusange ku gipimo kitarenze ituma ubwonko bushabuka ndetse ukanibuka vuba. Hari n’abavuga ko kunywa inzoga nkeya mbere  yo gukora ikizami ngo bifasha kwibuka no gutsinda ariko nta bushakashatsi burabyemeza.

Ikirenze kuri ibyo byose ni ugukora siporo kuko irinda uyikora kurwara indwara z’umutima igatuma n’amaraso atembera neza maze bigashyira ubwonko gukora no gutekereza neza nk’uko DR George Palacio inzobere mu buvuzi bwifashisha siporo. Twite ku buzima bwacu, turengera ubwonko.

About The Author

1 thought on “Dusobanukirwe ibyo kurya ubwonko bwacu bukeneye kugirango bukore neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *