July 27, 2024

Dusobanukirwe bumwe mu bufasha bw’ibanze  wakorera umuntu mbere yo kumugeza  kwa muganga.

0

Mu buzima bwa muntu  bwa buri munsi ,habamo ibikorwa byinshi akora kugirango abeho ,atunge abe ndetse anakorere sosiyete abamo n’igihugu  cye muri rusange.

Mu bikorwa byinshi muntu akora, hari ubwo ahura n’impanuka ziba zoroheje cg zikomeye, hakaba n’ubwo yafatwa n’indwara isaba ubufasha bw’ibanze kandi bwihuse kugirango bitamubera bibi cyane.

Amahumbezinews. rw yabakusangirije bumwe mu  buryo butandukanye wafasha mugenzi wawe  igihe agize ikibazo runaka, mu gihe abaganga b’abanyamwuga bataramugeraho cyangwa se nawe ubwawe ube wamugeza kwa muganga.

1.Umuntu uguye agahita atakaza ubwenge (personne inconsciente)

Icya mbere  wakora kugirango urwane kuri uyu muntu ;ni ukugerageza kumuvugisha ukareba ko yumva. Iyo adasubiza ubwo aba yatakaje ubwenge.

Icyo ukurikizaho ni ukumva ko agihumeka, iyo usanze ahumeka, ureba mu myambarire ye ikintu cyose cyaba kimubanagamira mu guhumeka ukagifungura. Aha twavuga nk’umukandara, karuvati, ibifungo by’imyenda  mbese ibyaba bimufashe byose urabimukiza..

Kuko akenshi umuntu aba yaguye agaramye, hari igihe aba yarutse ariko bitashobora gusohoka ,bigahera mu nzira, ahubwo bikamubangamira mu guhumeka. Icyo gihe umufasha kugerageza kuzamura umutwe we buhoro ufashe ku kananwa ke maze  akamera nk’uraramye, ukamufungura umunwa kugira ngo umwuka utambuke neza . Warangiza ibi, ureba ku nda y’uwagize ikibazo, niba izamuka ikongera ikamanuka, ubwo biba bivuze ko ahumeka, ukurikizaho kumuryamisha mu buryo bwiza bumufasha, akaryamira urubavu.

Iyo ugiye kumuhindukiza ngo aryamire urubavu, ubanza kuzamura ukuboko kwe kw’ibumoso, ukagushyira iruhande rw’umutwe, nyuma ugafata ukundi kuboko ukaguhina ukagufatisha ku itama kugira ngo kuze kuramira umutwe n’ijosi numuhindukiza.

Nyuma y’aho, ufata ukuguru kw’iburyo ukaguhina ku buryo aba ashinze ivi gato, ukagakurura ukakurenza hejuru y’ukundi kurambuye hasi,ukaba amufashije kuryamira urubavu, nyuma ukamufungura umunwa, kugira ngo amatembabuzi yari yifungiye mu muhogo asohoke. Nyuma y’ubwo butabazi bw’ibanze uhita ushaka uburyo bwo kumugeza kwa muganga

2.Umuntu ugize ikibazo umutima ugahagarara bitunguranye (arrêt cardiaque)

Ubutabazi bwihuse ukorera uwagize iki kibazo.

Umuntu ugize  iki kibazo cy’ihagarara ry’umutima mu buryo butunguranye, uzamubonaho ibi bimenyetso bitatu bikurikira: Kwikubita hasi, kudasubiza abamuvugisha no kudahumeka. Ariko hakaba ahari ubutabazi bw’ibanze ushobora kumuha nk’uko bigarukwaho na Dr Andrew Krahn ufite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere y’umutima, akaba n’umuyobozi wa Kaminuza muri Colombie-Britannique.

Havugwa ko hari ubutabazi bw’ibanze uha uyu muntu wagize iki kibazo burimo guhita utabaza abamufasha kumugeza kwa muganga vuba bishoboka, ariko mu gihe ataragezwa kwa muganga wowe umuri hafi nk’uko ishusho ibigaragaza hejuru, uramufata ukamuryamisha agaramye ku butaka bukomeye akamera nk’uraramye kugirango umwuka ushobore gutambuka ,maze ukamukorera ibyo bita “compressions thoraciques”, ni ukuvuga ko upfukama iruhande rw’uwagize ikibazo, ukarambika ibiganza byawe kuri mugabuzi ukajya ukanda inshuro 30 ukuruhuka gato, ubundi ugafunga amazuru ugafungura umunwa, ugashyiraho uwawe, ukamera nk’umuhaga inshuro ebyiri, ugakomeza utyo kugeza ubwo imbangukiragutabara ihageze.

Ibyo gukanda mu gatuza kandi bishobora no gukorwa mu gihe umuntu mukuru yamize ikintu kikamuniga, ibyo babikora hagamijwe gutsindagira ibihaha, ngo barebe ko icyamunize cyasohoka.

3.Igihe umwana amize ikintu kikamuniga, akananirwa guhumeka.

Ishusho igaragaza uburyo uruhinja rwamize ikintu rufashwamo

Iyo umwana amize ikintu kikamuniga, ubibwirwa n’uko umunwa we uba ufunguye, ariko adashobora kuvuga, gukorora, ahubwo akisimbiza. Icyo gihe umuha ubutabazi bw’ibanze, agomba kumushyira ahantu hakomeye hatanepa, akagenzura ko umutwe ucuritse ugereranije n’ibindi bice by’umubiri we, noneho agashyira ikiganza cye hagati y’intugu zombi aho bita mu gihumbi, agakubita yitonze inshuro eshanu.

Iyo inshuro eshanu zitagize icyo zitanga, uha umwana ubutabazi bw’ibanze aramwiyegamiza, agakanda izindi nshuro eshanu hagati y’umukondo na mugabuzi,agakomeza ahinduranya bityo bityo, kugeza ubwo icyari cyanize umwana gisohoka.

Iyo umwana wagize ikibazo cyo kunigwa ari uruhinja, ubutabazi buratandukana gato, kuko umuntu ugiye kurufasha agomba kurambura ikiganza, agafata ku nzasaya zombi z’uhinja ariko adatsindagira umuhogo, ubundi akarwubika ku kuboko kwe, nyuma agakubita inshuro eshanu mu gihumbi, iyo rutarize cyangwa ngo rutangire guhumeka neza, araruhindukiza afashe umutwe warwo mu kiganza kimwe, ukuboko kurufashe kurambitse ku ivi ry’utanga ubutabazi, nyuma agakandisha intoki ebyiri muri mugabuzi y’uruhinja inshuro eshanu.

Mu gihe uruhinja rufashwa, ruba rumeze nk’aho rucuritse kandi umunwa warwo ufunguye.

4. Uko wafasha umuntu uvuye imyuna (kuva amaraso mu mazuru)

Ishusho y’umuntu uva imyuna.

Kuva amaraso mu mazuru bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, harimo nko kugira impanuka igakora ku mutwe, bigatuma umuntu ava amaraso mu mazuru, hari no kuva imyuna byizanye nta yindi mpamvu yabiteye yihariye.

Iyo umuntu avuye imyuna, ni bibi kumuraramisha ngo amaraso asubireyo nk’uko hari ababikora batyo akenshi batazi ingaruka zabyo. Iyo umuntu avuye imyuna bakamuraramisha ngo amaraso asubireyo, ayo maraso aragenda akamanukira mu muhogo,nyuma akaba ashobora kuyaruka kandi biba bitumye anyura aho atagombye kunyura.

Mu gihe umuntu avuye imyuna,ibyiza ni uko yicara hasi, cyangwa yaba ari umwana umuha ubutabazi bw’ibanze akamwicaza hasi, agafunga umwenge umwe w’izuru akoresheje urutoki,icyo gihe umutwe uba umeze nk’uwubitse bitari cyane, iyo bikozwe bityo amaraso ntatinda guhagarara,kuko nko mu minota 10 gusa,ntaba akiva.

Ikindi umuntu yafashisha umuntu uvuye imyuna, ni ugufata barafu akayirambika aho izuru ritereye,nabyo bifata iminota icumi amaraso akaba atakiva. Gusa, iyo akomeje kuva, ni ngombwa kumugeza kwa muganga. Kimwe n’iyo ahagaze kuva umwanya muto nyuma bikongera, ningombwa kumugeza kwa muganga kugira ngo barebe impamvu iri gutuma idahagarara.

Mu gihe kuva amaraso mu mazuru byatewe n’impanuka yakoze ku mutwe,uwagize ikibazo agomba kugezwa kwa muganga byihutirwa, hatabanje gukorwa ubwo butabazi twavuze mbere nk’uko kigalitoday.com ibivuga.

Amahumbezinews.rw akaba azabashakashakiriza ubutaha n’ibindi bintu bikunda kubaho mu buzima  bwa muntu bitunguranye n’uburyo uwo muba mwegeranye yatangamo ubufasha .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *