July 27, 2024

Ruhango: Impinduka zitunguranye mu bakozi b’akarere ka Ruhango

0

Mu karere ka Ruhango n’imwe mu mirenge ikagize habayemo impinduka zitunguranye mu bakozi batandukanye..

Bamwe mu bakozi b’imirenge igize akarere ka Ruhango ndetse na bamwe  mu b’akarere bahinduriwe imirimo bitunguranye.  Ibi bikaba byakozwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango nk’uko biri mu nshingano zayo.

Amakuru aturuka muri bamwe mu bamwe mu bakozi bo mu karere ka Ruhango avuga ko hari abahinduriwe imyanya kubera ko batari bagitanga umusaruro, kuko hari bari bamaze kwandikirwa inshuro nyinshi basabwa ubusobanuro bwo kutuzuza inshingano zabo neza.

Dore uko imirimo yagiye ihindurwa ku rwego rw’Akarere

Nk’uko amakuru yagiye atangwa na bamwe mu bakozi b’akarere , avuga ko HABINEZA Emmanuel  wari Umuyobozi w’Ishani ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo  yimuriwe mu Ishami ry’Iterambere n’Imibereho myiza  ; naho MUNYANKINDI Christian bakoranaga mu Ishami ry’Ubutaka akimurirwa mu Ishami rishinzwe kurengera abatishoboye n’abafite ubumuga.

Uwari ushinzwe gupima ubutaka ariwe AYINKAMIYE Jeanne  yazamuwe mu ntera ahabwa kuyobora Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo by’agateganyo.

 Uwari Ushinzwe Imali n’Ubutegetsi  MUKASEKIDENDE Chantal  yahawe  inshingano z’Umuyobozi w’Imirimo rusange by’agateganyo(DM) .Naho Gerigoire NIZEYIMANA wari ushinzwe Itangazamakuru n’inozabubanyi  mu Karere ka Ruhango, yajyanywe gukorera   mu Bitaro bya Kinazi.

Ni mu gihe kandi uwari ushinzwe ibikoresho ariwe Ndagiwenimana Augustin yoherejwe mu Murenge wa Byimana agahindurirwa imirimo akaba umukozi ushinzwe Imali n’Ubutegetsi.

Uwari umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko HABIYAREMYE François, yongererwe inshingano , aho yasimbuye  Nizeyimana Grègoire ,agashingwa Inozabubanyi n’Itangazamakuru  by’agateganyo

Havugimana Gallican wari Ukuriye Ishami ry’Imibereho myiza ry’Imibereho myiza y’abaturage yashinzwe kuyobora Ishami ry’Ishoramali no guteza imbere Umurimo (BDE) mu gihe yari asimbuye Mudacogora Lionel kuri uwo mwanya, maze MUDACOGORA Lionel agahindurirwa umwanya agahabwa kuyobora Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi.

Impinduka zabaye ku rwego rw’Umurenge

Uwari Gitifu  w’umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco yimuriwe mu Murenge wa Mwendo,  hanyuma Muhire Floribert wari usanzwe uyobora Mwendo yoherezwa mu Murenge wa Mbuye , aho yasimbuye Kayitare Wellars woherejwe mu Murenge wa Ruhango.

Gasasira François Regis wari Gitifu wa Kabagari yoherejwe kuyobora Umurenge wa Kinazi utari ufite Umuyobozi kuko uwawuyoboraga Nsanzabandi Pascal  yagiye hanze y’igihugu cy’u Rwanda.

Mu murenge wa Bweramana hoherejweyo MUTABAZI Patrick wayoboraga Umurenge wa Byimana asimbuye  Ntivuguruzwa Emmanuel  nawe wimuriwe mu Murenge wa Kabagari.

Uwamwiza Jeanne wayoboraga Umurenge wa Kinihira yajyanwe mu Murenge wa Byimana.

Benjamin  Ndishimye wakoreraga mu Karere ka Kirehe ,yagizwe umuyobozi mushya w’umurenge wa Kinihira.Nu mu gihe .Nahayo Jean Marie we Komite nyobozi y’akarere ka Ruhango yamugumishije  mu Murenge wa Ntongwe.

Amakuru dukesha umuseke ni uko Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze  ko buri gihe impinduka mu kazi ziba zigamije kukanoza, avuga ko bijyana n’imicungire y’abakozi kandi no guhinduranya imyanya ari bumwe mu buryo bwo kubaka Ubushobozi bw’abakozi, bikaba bihindurwa na komite nyobozi y’Akarere iyo bibaye ngombwa kuko biri mu nshingano zayo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *