July 27, 2024

 Haracyari inzitizi mu gutara no gutangaza inkuru ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda

0

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru gishize  ,Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonera gihugu Dr BIZIMANA Jean Damescene ,yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu gufasha Leta  gutanga ibitekerezo biganisha mu kuvanaho inzitizi zibangamira  ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda , kugirango   habashe gushyirwaho ingamba.

Bamwe mu banyamakuru batandukanye bari bitabiriye ibiganiro , bavuze  ko mu itangazamakuru hakirimo imbogamizi zo gutara no gutangaza inkuru ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, kubera amateka .

Kuva mu mwaka wa 2008, Leta yagennye uko abanyarwanda bagenda urugendo rumwe rw’ubumwe n’ubwiyunge, ubu hakaba  harashyizwemo n’ubudaheranwa. Itangazamakuru nk’umuyoboro w’itumanaho rikaba risabwa gufasha Leta kugira uruhare mu gutanga  ibitekerezo n’inzitizi  bikibangamira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda,  babinyujije mu gutara no gutangaza inkuru ,kugirango  Minisiteri ibifite mu nshingano ibashe kugena  politiki inoze .

NYINAWUMUNTU Iness Ghislaine ,ni umunyamakuru wa Kigali Today wari witabiriye ibiganiro. Aganira n’umunyamakuru w’amahumbezinews.rw, yamutangarije ko zimwe mu nzitizi zihari ,ko n’ abanyamakuru ubwabo batinya  gutara no gutangaza inkuru ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda ,kuko nabo badafite amakuru ahagije cyangwa ahuye.

 Yabigarutseho ubwo yavugagako bihura cyane n’amateka ya Jenoside  yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ,akaba ari amateka akora ku mitima y’abantu cyane , gutara no gutangaza aya amakuru bikaba bikigoye.

NYINAWUMUNTU Iness Ghislaine ,umunyamakuru wa Kigali Today

Yagize ati :’’Aya  mateka abantu baba baragiye bayasobanurirwa ku buryo butandukanye kandi ni amateka akora ku mitima ya benshi , kutagira amakuru ahagije kuri yo, bikaba bituma abanyamakuru benshi bareka gukora ku nkuru z’ubumwe n’ubudaheranwa bakihitiramo gukora izindi nkuru ‘’.

Abajijwe umusanzu we nk’umunyamakuru kugirango bagenzi be batinyuke gukora izo nkuru  cyangwa ibiganiro bivuga ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda , yavuze ko agiye kujya akora ibiganiro byinshi cyane  anatumira ababisobanukiwe neza batandukanye ,cyane ko bifasha n’ abaturage kubyumva kurushaho, ndetse kubera amateka ya Jenoside ari maremare cyane agiye anatandukanye kuri benshi,  n’urubyiruko rukaba rufite amakuru atandukanye narwo ruzarushaho kuyamenya neza.

Yagize ati:’’ Ntekereza ko nimbikora gutyo bizatuma  kumenya amakuru ku bumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa byoroha kugera kuri benshi ‘’.

NYINAWUMNTU akaba asaba ko kugirango abanyamakuru batinyuke, ku nzego za Leta cyane cyane kuri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu , bategurirwa amahugurwa ahoraho ku banyamakuru, hanyuma bagafashwa kujya mu baturage kuganira nabo bakabasobanurira amateka nyayo.

Yagize ati: ‘’Ntekereza ko bateguye nk’ibihembo bitandukanye nyuma yo guhabwa amahugurwa menshi ku bumwe n’ubudaheranwa  bw’Abanyarwanda , bikazahabwa abanyamakuru bakora bene izo nkuru,  byatanga umusaruro’’.

Cleophas BARORE,Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC)

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) Cleophas BARORE, avuga ko izo nzitizi abanyamakuru bahura nazo mu bijyanye no gutegura bene ayo makuru nabo bazizi, kuko bajya bagaragaza ko bayatinya, aho akomeza avuga ko mu itangazamakuru harimo abakiri bato baryinjiyemo batanazi amakuru neza , bagatinya kuyategura ngo batagira amakosa bayashyiramo bakayihorera kubera ubumenyi buke bayafiteho . Izindi mbogamizi bahura nazo, ni uko bamwe mu banyamakuru bashobora kuba barakomeretse ku mitima, baba bagiye kuzikora amarangamutima akaba yabafata bakagira ubwoba bwo kuyakora ngo nabo batagira uwo bakomeretsa.

Ikindi yagaragaje gica abanyamakuru intege gukora izi nkuru, ni ibivugwa n’abasomyi batandukanye  nabo bafite amateka atandukanye nyuma yo gutangaza inkuru (comments) ,hakaba hanazamo amagambo atari meza nabyo biri mu bibaca intege, ndetse ukanongeraho ko  hari n’abayobozi batinya cyangwa banga kubaha aya makuru bamwe bakananga no kwitabira ibiganiro biyavugaho.

Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw amubajije inama yatanga nk’uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura , yagize ati ; “  mbere na mbere tubabwirako niba batabyumva bajya inama na bagenzi babo babyumva , akamenya ibyo yitondera, yanahura n’amakuru adasanzwe agashungura, akagenzura neza, akabona gutangaza inkuru yuzuye ‘’.

MINUBUMWE yasabye abanyamakuru gukora umwuga wabo kinyamwuga,   birinda ibyateza amacakubiri mu Banyarwanda ,inabasaba gufatanya na Leta mu rugendo rwo kubaka igihugu, bagaragaza abayobya abaturage, abakwiza ibinyoma , bakanabafasha kugaragaza ibikenewe no gutanga ikerekezo gikwiye . Minisitiri Dr BIZIMANA Jean Damescene yagize ati : ‘’Dufatanyije, dushyire mu bikorwa ingamba zo gufasha cyane cyane abatoya kuko 65,3% bafite ibikomere ari urubyiruko’’.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *