July 27, 2024

Kigali :KAZUNGU Denis yasabye kuburanishwa  nta tangazamakuru rihari kubera uburemere bw’ibyo yakoze.

0

Kuri uyu wa kane ,Denis Kazungu w’imyaka 34 y’amavuko ,yagejejwe  imbere y’Urukiko i Kigali ku Kicukiro arinzwe cyane. Akigezwa imbere y’urukiko yasomewe ibyaha byose aregwa uko bigera ku icumi  harimo gusambanya abantu ku ngufu  , kwica abantu ku bushake,gufunga abantu bitemewe n’amategeko,Iyicarubozo,……Ibyo byse yabyemeye ko yabikoze.

Kazungu wari uje mu rukiko nta mwunganizi afite , dore ko hari abanyamakuru benshi ,yasabye ko yaburanishirizwa ahantu batari kubera uburemere bw’ibyaha yakoze , biza kurangira urukiko rubyanze.

Mu bavugwa ko Kazungu yishe harimo abagore 13 n’umusore umwe akaba yarabishe mu bihe bigiye bitandukanye. Bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.Ariko kugeza ubu ntiharamenyekana imyirondoro y’abo yishe bose, iperereza ryakozwe n’urwego rubishinzwe ntiruratangaza ibyavuyemo.

Mu ibazwa rya Kazungu ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa Kazungu yabwemereye ko atibuka  abo yishe uretse uwitwa Eric Turatsinze  yabashije kwambura indangamuntu ye  akajya akoresha umwirondoro we , hamwe na Eliane ndeste na Francoise.

Abo yishe Kazungu mu gusubiza kwe ubona ko nta kibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe  cyagaragaraga ko yaba afite ,yasobanuye ko aruko bamwanduje sida kandi babishaka.

Mu gihe Kazungu yari amaze  kwemera ibyo yaregwaga byose yabwiye urukiko ko ibyaha byose abwiwe yabikoze kandi bikaba binakomeye  ntacyo yakongeraho ,urukiko rugomba gufata icyemezo rubona gikwiye.

 Yagize ati: “Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi.Ntacyo narenzaho.”

Ku bijyanye n’icyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ,urukiko rwanzuye ko  ruzagitanga tariki 26 z’uku kwezi.

Icyo itegeko riteganya ku byaha Kazungu aregwa yaniyemereye :

*Ingingo ya 95 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri  ariko kitarenze  makumyabiri n’itanu.

*Ingingo ya 113 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe no gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri  ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu

*Ingingo ya 134 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze cumi n’itanu .Naho mu ngingo ya 107 y’iri tegeko ivuga ko; uwishe undi abishaka, akabihamywa n’urukiko, ahanishwa gufungwa burundu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *