July 27, 2024

Ruhango: Gucunga umutungo nabi no gukorera mu kajagari muri Koperative”KOIHERU” byahawe umurongo.

0

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Imberere Heza Ruhango “KOIHERU” ibarizwa mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, bavuga ko imyaka yose ishize koperative ikora, abanyamuryango bayo aho kugirango babone inyungu babashe kwiteza imbere, bakomeje kugaragaza ibihombo bituruka ku micungire mibi y’umutungo no gukorera mu kajagari .

Tariki ya ya 01/06/2023 mu karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango , inama y’Inteko Rusange ya Koperative Imbere Heza” KOIHERU” ,yabereye mu cyumba cy’inama cya College de Bethel/APARUDE, kugirango irebere hamwe ibibazo biri muri iyi Koperative  no mu banyamuryango bayo bavuga ko bakomeje guhombywa n’akajagari n’imicungire mibi y’umutungo  byakunze kuranga iyi koperative maze bihabwe umurongo.

Bamwe mu banyamuryango babarizwa muri KOIHERU bavuga ko kuva iyi Koperative yatangira batanze umugabane shingiro nk’abandi banyamuryango bayigize ,ariko ngo kugeza ubu  bataragira icyo bageraho kandi barayigiyemo biteze ko bazabasha kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu.

MUKANTWARI Laurence kimwe na bagenzi be bafashe ijambo muri iyi nama bahuriza ku kibazo cy’uko koperative ifite ibibazo mu miyoborere dore ko batanazi komite yemewe iyo ariyo, kuko hari imwe yavuyeho mu gihe cya Covid -19 bavuga ko yari yarashyizweho na RCA, nyuma hakajyaho indi yatowe n’abanyamuryango.

Yagize ati “Bamwe batubwira ko aribo bayobozi bacu abandi bakatubwira ko aribo bayobozi bemewe, bikaducanga, rwose nimutuvane mu rujijo tumenye abatuyobora. Ikindi, iyi koperative yacu ya KOIHERU igizwe n’abasivire bacye  ndetse n’abavuye mu gisikare benshi , ariko yaje kubyara indi yitwa RUREMUCO igizwe n’abavuye mu gisirikare gusa, ariko imitungo ya KOIHERU bayivanze n’iyo muri RUREMUCO, ikindi abavuye mu gisirikare benshi bakazibamo zombi, rwose muvangure ibintu  mutuvane mu kajagari tumenye ibyo turimo tumenye n’abanyamuryango bemewe n’ibyo dukora ibi ntacyo byazatugezaho biraturambiye, kandi bazadusubize n’amafaranga yacu bimukanye muri koperative bubatse nshya be kuduteza ibihombo’’.

NZIMBANA KABALISA Innocent niwe muri iyi nama wagaraga nk’umuyobozi wa KOIHERU hamwe na komite ye n’ubwo hari hakirimo urujijo mu banyamuryango. Yagize ati: “Ubuyobozi bwabanje bwakoreraga mu kajagari nta mategeko ahamye bagiraga, no mu bugenzuzi twakorewe twagiye tubibwirwa kenshi; ariko ubu tugiye gukurikiza inama duhawe muri iyi raporo y’ubugenzuzi kugira ngo ibitaragenze neza bigende neza hakurikijwe itegeko.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amakoperative (RCA) rwakoreye ubugenzuzi izi koperative zombi ruvuga ko buri koperative ifite ubuzima gatozi ukwayo n’ubwo imwe yavukiye mu yindi kuko bahuriye ku banyamuryango benshi no ku bikorwa.

Ku bijyanye n’amafranga y’abanyamuryango, agaragara muri raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na RCA, hagaragaramo 101,237,084 yaburiwe ibisobanuro aho bikekwa ko byagizwemo uruhare n’abari abakozi b’iyi koperative ndetse na bamwe mu banyamuryango.

“Habanje gukorwayo ubukemurampaka (arbitration), raporo yabwo igaragaza ko hakenewe ubugenzuzi (Audit) nabwo burakorwa. Raporo y’ubugenzuzi ishyikirizwa ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo ubutabera butangwe. Ibibazo biri muri izi koperative, RCA irimo kubikurikiranira hafi kandi ku bufatanye n’izindi nzego zaba iz’ubutabera, zaba iz’ibanze ndetse na Reserve Force, RCA irakomeza gukurikirana kugira ngo bikemuke. Ikindi kandi nuko RCA izaha abanyamuryango amahugurwa kugira ngo basobanukirwe uburenganzira n’inshingano zabo, mu rwego rwo gukumira ko amakosa yakozwe atazongera gukorwa.” Bwana HAMISI Jean Damascene, Umuyobozi w’Ishami rya RCA mu Ntara y’Amajyepfo.  

KOIHERU yashinzwe mu mwaka wa 2010, ibona icyangombwa cy’ubuzima gatozi muri 2011, ifite abanyamuryango 228 yari yatangiranye na 172 n’ubu hakaba  hari n’abandi bari gusaba kuba abanyamuryango nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *