July 27, 2024

Musanze:Urubyiruko rugiye gufashwa kwihangira imishinga mu rwego rwo guhashya ubushomeri.

0

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Ubwo hamurikwaga  imishinga itandukanye (open day)mu ishuri ry’ubumenyi ngiro IPRC Musanze, abanyeshuri bavuga ko kwishakamo ibisubizo, bigiye kubafasha kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi maze bagaca  ukubiri n’ubushomeri mu rubyiruko.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’amahumbezinews.rw bavuga ko bagiye kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi bifashishije ubuhunikiro bw’imboga n’imbuto, zishobora gusarurwa zikabikwa igihe kirekire,mu rwego rwo kubungabunga umusaruro upfa ubusa.

Cyubahiro Yves ni umunyeshuri yagize ati:” Twaje gusanga ko mu baturage harimo ikibazo cy’ iyangirika ry’umusaruro, aho umuturage akora ibishoboka ngo abone umusaruro uhagije ariko wagera ku isoko imboga n’imbuto biri kugenda byangirika bitewe n’uko isoko ritabashije kubigura kuburyo buhagije.”

Masengesho Claudette nawe ati:” Dufata utubuto tuvuye muri RAB twitwa ”plant rent”  tukazitera hano mu mucanga mu rwego rwokongera umusaruro w’imbuto z’ibirayi, tugamije guhaza abahinzi b’imbuto z’ibirayi imbuto nziza Kandi zifite umwimerere”.

Umuyobozi wa IPRC Musanze enjeniyeri (engeneer) Abayisenga Emilee yasabye urubyiruko kwihangira  imishinga ,maze nk’ubuyobozi  n’abafatanyabikorwa bakazokomeza guherekeza imishinga yahanzwe na bo.

Yagize ati:”uretse kwigisha abanyeshuri amasomo abafasha kwihangira imirimo , tunabaherekeza ku isoko ry’umurimo, ikindi ni uko tubashishikariza gutangira imishinga buri mu mwaka wa mbere aho umunyeshuri ashobora kurangiza afite company.”

IRERE Claudette ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’U burezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyi ngiro. Avuga ko bagiye kubishyiramo, imbaraga kugira ngo abanyeshuri barangiza babone igishoro mu rwego rwo kubasha kwihangira  iyo mishinga.

Mu imurikabikorwa hagaragajwe imishinga itandukanye harimo :ubwubatsi,  ubuhinzi, gukanika ubutetsi ndetse n’ikoranabuhanga. IPRC Musanze  iherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze mu murenge wa  Nkotsi. Ikaba imaze kugira abanyeshuri barenga  1700.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *