September 11, 2024

Papa Francis ari mu bitaro kubera ikibazo cyo mu buhumekero.

0

Kuri uyu wa gatatu Papa Francis wa 86 yajyanywe mu bitaro I Roma kubera ikibazo cyo mu buhumekero kizatuma amaramo iminsi micyeya. Nk’uko ikinyamakuru cy’ivatikani kibivuga.

Nyuma y’uko Papa Francis wa 86 yakirutse icyorezo cya Covid 19 mu bihe byashize, mu minsi micye ishize biravugwa ko yagize ibibazo cyo mu myanya y’ubuhumekero nk’uko umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni yabivuze, mu gihe ibitaro  yajyanyweho kumukorera isuzuma bya Gemelli  byemeza ko afite ikibazo cyo mu myanya y’ubuhumecyero bikaba bivuga ko biba bimugumanye iminsi micye kugirango bibe bikurikiranira hafi ubuzima bwe.

Vatica yagize iti :”Kuri uyu  mugoroba nibwo Papa Francis yajyanywe  ku bitaro gufatirwa ibipimo”.

Muri uku kwezi Pape Francis wa 86 amaze imyaka icumi ayobora  idini ry’abagatorika ku isi ,kandi bikavugwa ko yariyoboye neza aho yakunze kugaragara yisekera  mu gihe yabaga yiyicariye   mu modoka ye.

N’ubwo byagaragaye ko Papa Francis wa 86 yari afite intege nke agafashwa kugezwa kuri ambulance imijyana ku bitaro, Bruni yagize ati :’’ Papa Francis yakozwe ku mutima n’ubutumwa yagiye yakira bw’amasengesho  no gushimirwa imyitwarire myiza yo kwegera abantu’’yagiye imuranga.

Vatican yabwiye AFP ko rendevu  (rendez-vous)Papa Francis yari afite yo kuri uyu wa kane  mu gitondo yasubitswe.

Umwaka ushize , Papa Francis wa 86 wari ufite ikibazo cyo mu ivi yari amaranye iminsi kimubabaza cyane , mu bitaro bya Gemelli niho yari yarajyanywe ,mu gihe yabagwaga mu iryo vi akagera aho ajya agendera mu kagare , avuga ko yakomeje kumva ingaruka z’ikinya yatewe igihe yabagwaga. Icyo gihe hari mu kwezi kwa 7umwaka wa 2021.

 Mu kiganiro  bagiranye na we mu kwezi kwa mbere, Papa Francis yakomeje kuvuga ko yumva ububabare bwagarutse , hakaba hari ibikorwa bimwe na bimwe yagiye agabanya  gukora , hanyuma mu kwezi kwa 7mu mwaka wa 2021 agirwa inama kuba yafata ikiruhuko.

Papa Francis yavuze kandi ko ubuzima bwe nibudakomeza kumwemerera gukora azakurikiza uko uwo yakurikiye papa Benidict yabigenjeje mbere y’urupfu rwe rwabaye 31 z’ukwa cumi n’abiri ubwo yeguraga ku mirimo ye .

Papa Francis n’ubwo agaruka ku buzima bwe  n’imyaka ye ikomeza kugenda yiyongera avuga ko azakomeza kujya akora ingendo byisumbuyeho, dore ko vuba aha aherutse kugira urugendo mu bihugu nka Sudani y’amajyepfo na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiye ahura n’abantu benshi.Mu gihe ukwezi gutaha yagombaga  gusura Hungary akabonana na  Minisitiri w’intebe wo muri icyo gihugu.

Mu myaka ye 21 ,Papa Francis  hari igihe yageze hafi yo gupfa mu kwezi kwa cumi 1957 mu gihe yagiraga ikibazo k’ibihaha bakamukuramo igihaha kimwe cyiburyo, nk’uko byagaragajwe na Aesten Iveright wari wamukurikiranye , ariko akaba yaravuze atsindagira cyane ko  yari yarakize neza ,atari yari yarigeze kandi yumva ububabare na bumwe cyangwa indi ngaruka n’imwe kuri icyo kibazo.

Papa Francis mbere witwaga Bergoglio aho yatorewe gusimbura papa Benedigito wa xvi ku wa28 Gashyantare 2013 niho yafashe izina ray Francis mu rwego rwo guha icyubahiro Mutagatifu francis wa Assisi. Yafatiye iri zina kuri Fransisiko wa Assisi wicishaga bugufi agendeye kuri Bibiliya, akanafasha abakene mu buryo budasanzwe , ibi bikaba byarakunze kugaruka mu mikorere ye ndetse no mu mvugo ze mu bihe bitandukanye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *