September 11, 2024

Rubavu : Itorero rya SEIRA ryagobotse abaturage bahuye n’ibiza bagambiriye kubaka umuryango utekanye.

0
Abana bahawe Inkweto mu rwego rwo kunoza isuku.

Mu karere ka Rubavu mu murenge  wa Nyundo , itorero SEIRA ryagobotse abaturage basaga 700  bahuye n’ibiza muri Gicurasi, mu rwego rwo gukomeza kububakira ubushobozi n’umuryango utuje kandi utekanye.

N’akanyamuneza kenshi , bamwe mu baturage babarizwa mu murenge  wa Nyundo , bishimiye ibyiza bagejejweho n’itorero SEIRA birimo  ibikoresho ndetse n’ibiribwa bitandukanye, bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza  maze batangariza umunyamakuru w’amahumbezi ko bongeye kugarura ikizere cy’ubuzima nyuma y’uko ibiza byari byarabasegeshe bakabaho basa nk’abihebye.

NDAHIMANA Emmanuel ni umwe mu baturage bagiriwe ayo mahirwe . Yagize ati  : “Ndashimira ubuyobozi bw’itorero bwaduhaye ubufasha kuko tukimara guhura n’ibiza njyewe numvaga ko ubuzima bwanjye bugiye kuba bubi nkumva nsa n’uwihebye, ariko kubera inkunga mpawe ndumva nongeye kugira ikizere cyo kubaho’’.

Kankundiye Domina ni umubyeyi w’imyaka 79 y’amavuko , nawe yagize ati:’’ Ndashimira ubuyobozi bwite bw’itorero kuko bampaye ubwisungane mu kwivuza (MUSA) kandi imyaka ngezemo rwose sinkibasha gukora nta n’undi muntu tubana ni njyewe gusa mwakoze rwse”.

Bishop MUTABARUKA Alphonse.

Bishop MUTABARUKA Alphonse , yavuze ko muri gahunda ya Leta yo gufasha abantu kwigira, basanga ari byiza. Ati :’’Muri uyu mwaka tugomba gufasha abaturage , kugirango umwaka utaha bazabashe kwiyishyurira mutuelle de Sante. Ubu twishyuriye abagagera kuri 600 kuko dukora ibikorwa tugendeye ku byifuzo by’abaturage’’.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ISHIMWE Pacifique w’akarere ka Rubavu nk’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ,yasabye abaturage gukomeza kwishakamo ibisubizo hagamijwe kubaka iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Yagize ati :”Itorero SIERA ni abafatanyabikorwa beza,haba mu bukangurambaga bw’isuku n’ubw’ubwishingizi mu kwivuza (MUSA), rero abatewe inkunga ni abanyantege nkeya, ntimutekereze ko namwe bazabatera inkunga, ahubwo gahunda mwatangiye y’ibimina muyikomeze kugirango mubashe kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Itorero SIERA Community Church rikorera mu turere 8 rikaba rimaze imyaka isaga 10 rikorera mu Rwanda.Muri gahunda y’uyu munsi rikaba ryishyuriye abagera kuri 600, imiryango 50 ikaba yahawe ibyo kurya, naho mu rwego rwo kunoza isuku abana bagera kuri 700 bahawe inkweto zo kwambara .

Bishyuriwe n’ubwishingizi mu kwivuza.

Inkuru ya UMUGIRANEZA Alice.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *