July 27, 2024

DRC : Abanyekongo bo mu kiriziya Gatorika n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ntibabyumva kimwe .

0

Kuri iki cyumweru I Mbuji-Mayi ,nyuma y’uko hari hizihijwe Yubile y’imyaka 25 y’umwepisikopi Emmanuel  Bernard Kasanda ,mu banyekongo babarizwa muri kiliziya gatolika , Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko hari abayobya bashobora gusenya ubumwe bw’igihugu , cyane muri uyu mwaka w’amatora , akavuga ko atazarebera ngo yemere ko hari ikibi kiba.

Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze nyuma y’uko mu cyumweru gishize inama y’abasenyeri gatolika bo muri DRC yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi ,n’uburyo ubu ibintu  byifashe mbere y’uko  amatora aba.

 Tshisekedi  mu ijambo rye yavugiye I Mbuji ,yavuze ko ashaka “kuburira igice kirimo kuyobya muri kiliziya gatolika”.Yagize ati: “Ni ukuyobya navuga ko guteye inkeke, cyane cyane muri uyu mwaka w’amatora .Kiliziya igomba kuba hagati y’Abanyecongo, igomba kwigisha urukundo, ubumwe n’uburinganire.”

Uyu muyobozi , ngo kuri we ,amakuru dukesha BBC avuga ngo yavuze ko kiliziya igomba kuguma mu butumwa bwayo bwo kwigisha amahoro no kutabogama. Agakomeza avuga ko abona irimo abantu “bafashe umurongo ushobora gucamo igihugu ibice”.Yongeyeho ko atazemerera na rimwe ikintu nk’icyo.

Abasenyeri bo muri Gatolika ya Congo banenze ubutegetsi bwa Tshisekedi

Inama y’abasenyeri muri iki gihugu yavuze ko “hari umwuka mubi” mu gihe hasigaye gusa  amezi atandatu ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

Itangazo ry’aba basenyeri rivuga ko kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, igihugu “cyagumye mu bibazo bya politike bigahora bigaruka.

 Bavuga kandi ko imwe mu mpamvu ibitera, ari ikibazo cyo gushidikanya ku nzego n’abazikuriye niba byemewe n’amategeko”.

Nk’uko bivugwa n’aba basenyeri , ngo kuva Tshisekedi ajya  ku butegetsi mu mwaka wa 2019, ngo ibintu byaba byarasubiye inyuma mu buryo bubabaje, kuko harimo  no guhohotera abigaragambya batavuga rumwe n’ubutegetsi, gutambamira ubwisanzure bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gushaka gushyiraho amategeko avangura, gukoresha ubucamanza no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko. Bakaba  basaba abaturage “kudashukwa”, bagatora ababategeka mu bwisanzure .Bakaba banasaba abaturage kuba maso ntibakoreshwe nabi “nko mu matora ya 2018”.

Itangazo ryabo rigira riti: “Kugira ngo hazabe amatora yizewe, rubanda rwa Congo nimukanguke!”

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *