July 27, 2024

Nyuma y’iminsi 10 gusa afunguwe  Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuba Perezida wa Senegal

0

Muri Senegal kuri television y’igihugu , tariki ya 25 Werurwe  2024 ,hagaragaye ko Bassirou yatsinze amatora yo kuba Perezida w’igihugu, ari gushimirwa n’abo bari bahanganye bemera instinzwi.

Uyu mugabo yavuze ko ikintu cya mbere azitaho kurusha ibindi, ari uguharanira ubwiyunge bw’abanyagihugu, ubuzima bugahenduka ndetse akongera kubaka neza inzego.

Yagize ati “Niyemeje kuzayobora igihugu mu bwiyoroshye, no mu bunyangamugayo ndetse no kurwanya ruswa mu gihugu hose”.

Uyu muperezida mushya wa Senegale udakunze kuvugwa muri politike cyane , agiye kuyobora ku myaka ye 44 y’amavuko, kuko yavutse mu 1980 .Arubatse anafite abagore babiri. Umugore umwe yitwa Absa Faye undi akitwa Marie Khone Faye.

N’ubwo abantu batandukanye bakomeje kwibaza uzitwa First Lady muri aba bagore be babiri, bivugwa ko mu gihugu cya Senegal mu itegeko nshinga ibyo ntaho biteganywa ,ko ahubwo uba uri umugore wa Perezida nyine, bisobanura ko bose bafatwa kimwe .

Amakuru dukesha TV5 Monde  yamaze impungenge abakomeza kubyibazaho ko atari nawe muperezida wa mbere ugize abagore barenze umwe.

Ikintu avugwaho kandi ngo ariyoroshya cyane kuko ajya ajya ku ivuko rye, agakora imirimo yo mu mirima , ahitwa I Ndiaganio uvuye I Dakari hari ibirometero 80.

Uyu muperezida yari akunzwe cyane n’urubyiruko mu rwego banatekerezaga ko ariwe uzasimbura Macky Sall ku butegetsi.

Bimwe mubyo Bassirou Faye yakoze .

 Yabaye umugenzuzi w’imisoro (inspecteur des Impôts), mu bijyanye na Politiki, aba Umunyamabanga w’Ishyaka rya PASTEF ’Les Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité’), ryari riyobowe na Ousmane Sonko bakoranaga bya hafi bakorana muri iryo shyaka rya PASTEF.

Nk’uko byatangajwe kandi na BBC ngo Bassirou Faye yiyamamaje nk’umukandida wigenga  w’ ishyaka PASTEF ,kuko yari yangiwe kwiyamamaza muri aya matora kubera ko hari ibyaha urukiko rwari rwamuhamije byo gusebanya . Gusa, we ntiyabyemeraga ngo yavugaga ko ari impamvu za politike.

Bassirou Faye yatowe ku mwa wa Perezida nyuma y’iminsi 10 gusa afunguwe , atsindira Amadou Ba wari watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi kuko yari yavuye muri gereza kuwa kane  tariki ya 14 Werurwe 2024, avuyeyo yakiriwe neza n’abaturage ba Dakar. Uwatsinzwe aya matora ariwe Amadou Ba n’uwari ucyuye igihe Macky Sall bishimiye insinzi ya mugenzi wabo.

Bassirou Diomaye Faye n’abagore be babiri.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *