September 11, 2024

Amajyaruguru: Green party bifuza ko hashyirwa imbaraga mu gukoresha ifumbire y’imborera

0

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije ‘’Green party of Rwanda’’ ubwo bahuriraga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Nteko yitabiriwe n’abasaga 150 baturutse mu turere 5 tugize iyi Ntara, bishimira ibyagezweho muri iyi Manda ishize, banarebera hamwe ibikibangamiye imibereho myiza y’umuturage.

Muri iyi Nteko hagarutsweho ikijyanye n’ubuhinzi mu gukoresha ifumbire mvaruganda ko ishyira ubuzima bw’abantu mu kaga, bityo hakaba hifuzwa ko hashyirwa imbaraga mu gukoresha no gukora ifumbire y’imborera.

Dr. Frank Habineza umuyobozi wa green party of Rwanda yavuze ko nk’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, ifumbire mvaruganda batayemera ahubwo hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage gukoresha ifumbire y’imborera.

Yagize ati:”Twebwe dushyigikiye ko tugomba gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije ariko butangiza n’ubuzima bwacu twihaza mu biribwa,tugira n’umutekano w’ibiribwa.”

Dr. Frank Habineza akomeza avuga ko bifuza ko Leta yashyiraho ingamba. Yagize ati:” Leta yashyiramo imbaraga kuburyo buri kagali kagira Ibimoteri bitunganya ifumbire y’imborera,aho bidakunze tukareba ko twabyikorera.”

Bamwe mu baturage babarizwa muri Green Party babwiye amahumbezinews.rw ko basanga kakenewe uruhare rwabo mu kwigisha abaturage gukoresha imborera.

UWUMUKIZA Claudine ni umurwanashyaka wa Green Party, yagize ati:” Twebwe nk’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije ntabwo twemera ifumbire mvaruganda kuko ishobora kuba hari byinshi yangiriza mu buzima,ariyo mpamvu tugiye gufata iyambere mu gushishikariza abaturage gukoresha neza ndetse no kumenya uko bakikorera ifumbire y’imborera, hirindwa ingaruka zitari nziza ziterwa n’ifumbire mvaruganda.”

Iyi nteko yari igamije kurebera hamwe imirongo migari ya Green Party ndetse no gutora abakandida Depite bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ni amatora yabaye muri buri karere aho buri karere hatowe abakandida Depite 2 ,ubwo bose hamwe ni 10 baturutse muturere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa giteganyijwe kubera mu Ntara zose, aho Amajyaruguru, Umugi wa Kigali n’Amajyepfo byasoje, hakaba hatahiw Uburasirazuba ndetse n’ Uburengerazuba.

Yanditswe na Alice Umugiraneza

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *