July 27, 2024

RUJUGIRO AYABATWA Tribert yapfuye ku myaka 82

0

Umwe mu banyamafranga wakunzwe kuvugwa ko ari umuherwe cyane hano mu Rwanda  Rujugiro AYABATWA Tribert yapfuye ku myaka 82 y’amavuko.

Urupfu rwe rwamenyekanye mu gicuku k’iri joro ryo ku wa kabiri tariki ya 16 Mata 2024 aho ujya ku rukuta rwa The chronicales  x  ukasangaho iyi nkuru ko ari ukuri ko uyu mugabo yapfuye afite imyaka y’ubukure 82.

Rujugiro ni umwe mu bantu bavukiye mu Rwanda  aza guhungira mu gihugu cy’uburundi afite imyaka 19.Yakunze kurangwa n’ibikorwa by’ubucuruzi  bw’iatabi anagira n’imitungo myinshi itimukanwa ,aribyo byamugejeje ku bukire yari afite.

Haje gutahurwa nyuma ko yanyerezaga imisoro mu Rwanda ndetse bikanavugwa ko yajyaga atanga ubufasha ku bashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda , kubera ibyo yaje guhungira muri Afrika y’epfo nk’igihugu yakundaga gukoreramo ubucuruzi.

Rujugiro umunyarwanda wavukiye mu Rwanda ariko akanagira ubundi bwenegihugu bw’Uburundi kuko yahabaye igihe kinini ari impunzi akora ubucuruzi bw’itabi , yaherukaga mu Rwanda muri 2010  apfuye afite imyaka 82 .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *