July 27, 2024

Musanze: Imirimo ivunanye idahabwa agaciro impamvu y’umubare muto w’abagore bitabira amasomo y’imibare.

0

Mu gihe ku ishuri rya Iness Ruhengeri hatangizwaga ishuri ngarukamwaka muri Afrika rigiye kumara ibyumweru bibiri, nk’ishuri rya INES Ruhengeri ryakiriye aya masomo , ubuyobozi bwagarutse ku gusaba abagore n’abakobwa gutinyuka kwiga imibare kuko nabo bashoboye.

Padiri Baribeshya Jean Bosco umuyobozi wa INES Ruhengeri avuga ko kudaha agaciro imirimo ivunanye ikorwa n’abagore , ituma umubare w’abagore biga za Kaminuza uba muto by’umwihariko mu ishuri ry’imibare. Akifuza ko byaba byiza iyo mirimo  igiye isaranganywa na basaza babo kugirango nabo babone umwanya, cyane ko isomo ry’imibare bisaba kuriha umwanya uhagije.

Yagize ati: “Icyo dutekereza ni uko abagore bakomeza. Icyambere, bagomba kumva ko nabo imibare ari iyabo. Ntabwo bahejwe, ntabwo bafite ubwenge buri munsi y’ubw’abagabo , ahubwo ni ukureba uko babaho mu miryango yabo bakoroherezwa imirimo , maze bakayisangira na basaza babo.”

Prof Lyambabaje Alexandre , umwarimu  w’imibare muri  kaminuza y’u Rwanda, nawe ashimangira ko umubare w’abagore n’abakobwa biga imibare ukiri hasi. Avuga ko  akenshi baba abahanga ntakibazo cy’ubumenyi bafite, ko ahubwo ikibazo bafite ari uburyo batoroherezwa mu mirimo myinshi basabwa gukora mu miryango babamo.

Yagize ati:”Hari impamvu zituma abagore batitabira imibare, iya mbere ni uko kwiga imibare ari ibintu bifata igihe kirekire, kugira ngo uzabyige ubiminuze noneho ugasanga bob iyo arangije icyiciro cya mbere batangira gutekereza kubaka urugo. N’ubwo bavuga uburinganire  hari inshingano bihariye nk’iyo hajemo gutwita, kubyara biba ibindi, birasaba ko bakoroherezwa rwose ”

Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko kwiga imibare kuri bo bikunda kubagora kuko kwiga imibare bisaba kubiha umwanya munini,  bikaba bitaboroheye kubifatanya n’izindi nshingano baba bafite. 

Gatimakeza  chanciene ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’I Burundi  yagize ati:”Mu bagore turacyafite imbogamizi nyinshi , harimo kwitinya tukumva kwiga imibare ari iby’abahungu kubera kubifatanya n’izindi nshingano nyinshi tugira mu miryango yacu , kandi kwiga imibare bikaba  bisaba kubiha umwanya uhagije ,gusa  tugomba gutinyuka kuko ahakomeye niho hava ibikomeye.”

Ishuri ry’imibare muri Africa ryatangiriye mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri mu gihe cy’ ibyumweru bibiri ,rikaba ryitabiriwe n’ibihugu byo muri Africa higanjemo iby’Afrika y’iburasirazuba.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *