July 27, 2024

Musanze:Abatorewe kuyobora FPR inkotanyi basabwe guhuza imbaraga kugirango barusheho kugera kuri byinshi

0

Yanditswe na Alice umugiraneza

Ubwo umuryango FPR inkotanyi wari mu gikorwa cy’amatora hagamijwe kuzuza inzego zituzuye ku rwego rw’akarere, abatowe basabwe kunoza neza ibyo batorewe ariko hibandwa ku muvuduko w’iterambere ndetse n’igwingira muri rusange.

Ibi byagarutseho ubwo inteko idasanzwe y’umuryango FPR inkotanyi yaterananga ngo huzuzwe inzego zaburagamo abantu nka komite nyobozi, urugaga rw’abagore n’urubyiruko bishamikiye kuri FPR kugirango ikipe ibe yuzuye.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi , bavuga ko bishimiye abayobozi batowe kuko bashoboye, bakaba bifuza ko hakongerwa imbaraga muri bimwe bikibanga miye iterambere ryabo.

Mukanoheri Jacqueline yagize ati:” Turishimye cyane kuba twaje kwitorera abayobozi, cyane ko twebwe muri FPR Inkotanyi ariwo muco uturanga gukora ibintu biciye mumucyo, ni nayo mpamvu twifuza ko abayobozi dutoye bashyiramo imbaraga mukurwanya igwingira muri akaka karere ka Musanze.”

KARIMUNDA Jean Marie Visney nawe nk’umunyamuryango wa FPR inkotanyi yagize ati:” Twifuza ko bashyira imbere icyateza umuturage imbere, uko umujyi wa musanze ukeye unateye imbere n’umuturage ntasigare inyuma muri ryo terambere.”

NNZAMURAMBAHO Marcel ni Vice chairman , yasabye inzego zose zatowe gukorera hamwe nk’ ikipe, Kandi ko gukorera hamwe bizabafasha guteza Musanze
imbere.

Yagize ati:”Mu iterambere turimo ubona ko Musanze ari umujyi uzamuka cyane, ntabwo rero twifuza ko kuzsmuka kwayo bitari amazi, amatara ku mihanda ko ahubwo dushaka ko izamukana n’umuturage wese w’aka karere muri iryo terambere.Ikindi aka karere ni Akarere keza imyaka. Ubwo rerero nka komite nyobozi dufatanije buri wese mu nshingano ze ,twarandura ingwingira burundu nk’Akarere gafatwa nk’ikigega cy’ibiryo.”

Nsengimana Claudien, uherutse gutorerwa kuyobora akarere ka Musanze yatorewe kuba Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze.

Hanatowe komiseri w’imiyoborere myiza n’ubukangurambaga mu muryango wa FPR inkotanyi uzwi nka PMM. Hatowe Shyirubwiko Emmanuel naho Hakizimana Leopard yatorewe kuba komiseri w’ubutabera.

Aba Bose batowe icyo bahurizaho n’uko batazigera batenguha umuryango muri rusange.

Amatora aheruka yabaye muri 2019 kubera impamvu zitandukanye bamwe bakava mu nshingano, aribyo byateye icyuho cyagombaga kuzibwa.

Amafoto yaranze igikorwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *