July 27, 2024

Rwamagana: Abantu bafite ubumuga bavuga ko butababuza kugera ku nzozi zabo

0

Bamwe mu bantu bafite ubumuga babarizwa mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, bavuga ko ubumuga bugoye ari ubwo mu mutwe, ubundi bwose butabuza abantu gukora ibyo bashaka gukora ngo bagere ku nzozi zabo.

Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yagiye mu karere ka Rwamagana maze agirana ikiganiro na bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’ingingo  babarizwa mu murenge wa Gishari mu tugari tubiri dutandukanye, maze bamutangariza ko ubumuga bugoye ari ubwo mu mutwe ubundi bwose butabuza umuntu ubufite kugera kucyo ashaka kugeraho.

NDAGIJIMANA Koffi w’imyaka25 ufite ubumuga bw’ingingo, atuye mu murenge wa Gishari akagari ka Ruhunda umudugudu wa Nyabikombe,akaba yarafashwe n’ubu bumuga afite imyaka8.

Avuga ko yishimira kuba umuryango we utarigeze umutererana aribyo byamufashije kugera aho ageze.

Aho Koffi acururiza ibikoresho by’amagare.

Yagize ati:’’kuba mfite ubumuga bw’ingingo nta pfunwe byigeze bintera, kuko nagize ababyeyi batantererana, ubu ndi umusore ushima Imana kuko ariyo igena byose. Nakuze ndi umusore ukunda gukora utuntu dutandukanye, nigaga mfite inkoko, ndazigurisha ngura ihene ku buryo narangije kwiga amashuri yisumbuye mfite udufaranga ducye, twambereye igishoro cy’ iyi bizinesi ureba, kandi ngomba kugera ku nzozi zanjye zo kugera ku rwego rushimishije mu iterambere’’.

NDAGIJIMANA Koffi akora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amagare, mu myaka itatu akora aka kazi, avuga ko yatangiranye igishoro cy’amafaranga ibihumbi 350fr avuye muri utwo tuntu yikoreraga akiri mu ishuri, ababyeyi na mukuru we bakamwongereraho 350.000fr ubu akaba ageze muri miriyoni ebyiri kandi yaraniyubakiyemo inzu atagize uwo asaba.

Inzu Koffi amaze kwiyubakira ayivanye mu byo akora kandi imihigo kuri we iracyakomeje.

Yongeyeho ko anishimira ko akazi akora katumye hari n’abandi kakuruye baje kuhakorera, bakora amagare kuko acuruza ibikoresho by’amagare harimo n’undi umwe nawe ufite ubumuga bw’ingingo.

Ndagijimana agira inama urubyiruko rugenzi rwe cyane abafite ubumuga butandukanye ko gushaka ari ugushobora, ndetse ko ubumuga bwa mbere ari mu mutwe. Akomeza avuga ko n’ubwo bafite ubwo bumuga, ariko ko ubwonko ari buzima, batekereza neza kandi ko bagomba kwikuramo ibyo byose ntibaheranwe bagakora kuko bashoboye nta kwicara ngo bategereze ubufasha.

MUSENGIMANA Adelphine utuye nawe mu murenge wa Gishari akagari ka Kinyana mu mudugudu w’Ururembo, ni umwe mu babyeyi bafite ubumuga bw’ingingo, akaba afite abana babiri arera wenyine, umwe akaba yiga undi nawe azatangira umwaka utaha.

Yagize ati:’’ uku undeba namugaye mfite amezi icyenda gusa, mba Gatagara igihe ngerakugeza ubwo nagarutse mu rugo nderwa na mama gusa kuko Papa yari amaze gupfa. Ariko kubera ko nakuze nanga gusabiriza, nkiva iGatagara nagiye niga imyuga itandukanye harimo kudoda, gusuka no gukora imisatsi ariko ibyo byose ntibyampiriye kubera ikibazo cy’umugongo utabinyemerera”.

Akomeza ati: “Ubu nkora ubugeni bwo kuboha uduparato, udusupura mu bikoresho bya Kinyarwanda, nkagira ababingurira nkabasha gutunga aba bana banjye babiri, ndetse n’iyi nzu ureba ninjye wayiyubakiye n’ubwo itarimo sima, nayiteye karabusasu kandi na sima ndi hafi kuyishyiramo“.

Abajijwe aho yakuye igishoro cyo gutangira ibi byose agezeho, yavuze ko ava  iGatagara umubikira wamukurikiranaga amaze gupfa bamuhaye 200.000fr agataha akaba ariyo yahereyeho.

Adeliphine yicaye mu nzu ye ari kwikorera ubugeni bwe.

Yagize ati: ’’sinzasabisha Imana izabindinde, ngo n’uko mfite ubumuga, Imana nijya impa gato nzajya nkabyaza kanini kuko ubwonko bwanjye bukora neza, nzapfa ntasabirije. N’ubu mfite ikizere ko ibyo nifuza nibikunda nzagera ku rugero rwiza”.

Musengimana yagiriye inama ababyeyi basabisha abana ku mihanda ko babireka kuko baba babahemukira, kuko binabababuza kuzagera ku iterambere ry’ejo hazaza habo, kuko bakura byarabishe mu bwonko.

Ibyo Adeliphine yamaze gukora ategereje ko bizabona isoko.

N’ubwo aba bose bafite aho bivanye n’aho bashaka kugera, bavuga ko bagifite imbogamizi zikibabangamira kugira ngo bihute mu iterambere. Icyo bahuriraho bombi, bifuza ko abafite ibyo bakora bajya bahurizwa hamwe maze bakagera ho bagira ubushobozi bwo kwegera amabanki , urugero nka BDF, bakajya bagurizwa bakarushaho kwiteza imbere bakanabasha kuzamura na bagenzi babo.

Ibindi mu byo Adeliphine akora bimutunze we n’abana be babiri.

Uhagarariye abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana Bosco NKIKABAHIZI kuri zi mbogamizi bagaragaje, avuga ko bari mu gikorwa cyo kubakangurira kwibumbira mu makoperative kuko ariyo nzira yo kubona serivise z’ibigo by’imari no kumurika, kumenyekanisha ibikorwa byabo hifashishijwe itangazamakuru.

Uyu muyobozi avuga ko kubufatanye na NUDOR  mu karere ka Rwamagana  umwaka ushize hakozwe amatsinda y’abantu bafite ubumuga 67 mu mirenge 7 bagurizanya bakanabitsa bakaba baratangiye gukorera mu yindi 7 nabo izo servise zikazabageraho.

Babizeza ko bagiye gufasha abantu bafite ubumuga mu kwigira hafi y’aho batuye imyuga itandukanye, ku buryo butanga akazi harimo gusudira no kudoda hagamijwe guteza imbere abantu bafite ubumuga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *