July 27, 2024

Abashakashatsi batangaje ko ubu hashobora kuba habonetse umuti wica agakoko gatera Sida

0

Hashize igihe kitari gito abantu babana n’agakoko gatera Sida (HIV) hataraboneka umuti uvura ako gakoko gatera sida. Abashakashatsi baravuga ko bashobora kuvura abantu babana n’ubwandu bwa Sida bagakira burundu bakoresheje ubushakashatsi buzwi nka CRISPR mu mpine y’Icyongereza.


Ubu bushakashatsi bwerekana ubushobozi bwo guhindura (ADN/DNA) y’utu turemangingo bigatuma uduce twanduye ducika intege mu mubiri.
Ubu bushakashatsi butanga icyizere ko ubwandu bwa Sida bushobora gukirwa mu mu biri cyagwa bugacibwa intege burundu, n’ubwo hasigaye byinshi kugira ngo bimenyekane niba nta bibaza buteye.


Imiti yari isanzwe ihari kugeza ubu , ishobora kugabanya ubukana bwa Sida ariko ntishobora gukira burundu ngo ive mu mubiri


Itsinda ry’aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Amsterdam mu Buholande, mu gihe bavuganga incamake y’ubu bushakashatsi bwabo mu nama yerekeye mu buvuzi , iryo tsinda, rishimangira ko igikorwa cyabo kikiri ku rugero rwo kwerekana ikibazo cya SIDA (HIV) kizabonerwa umuti ariko ko hasigaye igihe kitari gito kugira ngo ubushakashatsi burangire ku buryo bwa vura ubwandu bwa SIDA (HIV).


Dr James Dixon, umushakashatsi ku byerekeye uturemangingo akaba n’umwarimu kuri kaminuza na Nottingham, arabyemera, ariko akavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigikeneye kwitonderwa n’ubushishozi bwimbitse.


Ati: “Haracyari igikorwa kitari gito kugira ngo herekanwe nimba ibyavuye mu bushakashatsi bushingiye ku turemangingo bushobora gukora mu mubiri wose , kugira ngo mugihe kizaza uzabe umuti nyawo. Haracyakenewe ibitari bike mbere y’uko ubu bushakashatsi bwemezwa bugatagira kugirira akamaro Ababana nubwandu bwa SIDA (HIV)”.


Abandi bashakashatsi nabo barimo baragerageza gukoresha ubu bushakashatsi bwa CRISPR mu kurwanya ubwandu bwa SIDA (HIV).
Ubu bushakashatsi buzwi nka Excision BioTherapeutics bwerekana ko nyuma y’ibyumweru 48 abakorera bushake batanu babana n’ubwandu bwa SIDA (HIV) bakoreweho ubushakashatsi ntangaruka mbi zagarangaye.


Ariko Dr Jonathan Stoye, umushakashatsi mu bijanye n’udukoko ku kigo Francis Crick Institute, i Londres mu Bwongereza, yatagaje ko kurandurana ’imizi y’ubwandu bwa SIDA (HIV)mu turemangingo turimumubiri twose ari “igikorwa kigoye.
Ati: “Ingaruka umuntu atiteze z’ubu buvuzi, harimo n’izishobora kumara igihe kitari gito, gusa biracyari ikibazo giteye impungenge.


Rero bisa n’uko hasigaye imyaka itari mike kugira ngo ubuvuzi ubwo ari bwo bwose buhagarariye kuri ubu bushakashatsi bwa CRISPR bushobore gukoreshwa bisanzwe – n’ubwo bwagaragaza ko ntakibazo bite, bukora neza”.


N’ubwo umuntu wanduye yafata imiti ikomeye, tumwe mu dukoko (virus) ducika intege cyangwa tukagaragara, ariko tukagumana n’ituremangingo twatwo, nubwo iba itagishoboye kuba nyinshi.


Abantu bose babana n’ubwandu bwa SIDA (HIV) bakenera kunywa imiti igabanya ubukana(ARV) ubuzima bwabo bwose.


Hari bake cyane muri bo, bagaragaye ko bakize nyuma y’uko ubushakashatsi bukozwe bwo kuvura kanseri yakuriye mu mubiri, uturemangingo twanduye ubwandu bwa SIDA (HIV), ariko ubu bushakashatsi ntibushobora na gato kwemezwa ko ari uburyo nyabwo bwo kuvura ubwandu bwa SIDA (HIV).


Mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buri mu bantu bakuze buri kuri3.0%. Ibi bihuye n’abantu bakuru bagera ku 210.200 babana na virusi itera SIDA .Abagore nibo benshi ni (3,7%) mu gihe abagabo babarirwa kutu (2.2%).

Inkuru ya Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *