July 27, 2024

Musanze: Intimba ni nyinshi ku batarabona imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro

0

Abafite ababo baguye mu bitaro bya Ruhengeri muri genocide yakorewe abatutsi 1994, intimba iracyari nyinshi ku mutima baterwa no kuba batarabona imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro. Ibi babigarutseho ubwo ibitaro bya Ruhengeri byibukaka ku nshuro ya 30 Genocide ya korewe abatutsi 1994 abari abakozi, abarwayi,abarwaza baguye muri ibi bitaro bya Ruhengeri.

Bavuga ko batanze imbabazi ariko bo bagifite intimba ku mutima.

NYIRANEZA ni umwe mu barokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Nyiraneza ni umwe mu barokotse genocide yakorewe abatutsi yagize ati:” Mu by’ukuri Leta y’ubumwe yatwigishije kubabarira,kandi rwose abatwiciye abantu twarababariye, ariko igikomeje kudutera intimba n’agahinda ,n’ uko kugeza na n’ubu twabuze imwe mu mibiri y’abacu ngo nabo tubashyingure mu cyubahiro ,nibyo byatuma turuhuka mu mutima”.

Bamwe  mu bakozi bakora mu bitaro bya Ruhengeri , bavuga ko genocide ya korewe abatutsi 1994 yateguwe  igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe,bagomba kwiga amateka bakayasobanukirwa kugirango batazongera kugwa mu mutego.

Nshimiyimana Jean Jule ni umuganga mu bitaro bya Ruhengeri yagize ati:” By’umwihariko ku bantu b’abaganga  baba bararahiriye kurengera ubuzima bw’abantu, ntekereza ko batandukiriye amahame agenga umwuga wo kuvura abantu.Isomo njyewe nakuyemo  n’ukujya dushyira imbere iby’amahame agenga umwuga adutegeka, ari ko tugomba no kuba abantu, tukavura umuntu tutitaye aho aturuka, cyangwa ubwoko bwe”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bwasabye abahakoraga ko bafunguka bagatanga amakuru y’aho baba bazi hari imibiri y’abazize Jenocide yakorewe abatutsi 1994, na bo bakabasha gushyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr MUHIRE Philibert.

Dr Muhire Philbert ni Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yagize ati:” Ubutumwa natanga rero mu by’ukuri ,Genocide yakorewe abatutsi yageze muri ibi bitaro,hari abantu yahitanye birumvikana,hari ababuze ubuzima bageze muri ibi bitaro ,babigezwamo ari intere ,ndetse baza no kuhaburira ubuzima , imibiri yabo iza kubura. Twagerageje gushaka amakuru ariko ntacyo tugeraho.Tukaba dusaba abakoraga muri ibi bitaro abaganga,abaforomo,ababyaza baba bazi amakuru y’ibyabereye muri ibi bitaro ko bafunguka bagatanga ayo makuru.”

Umuhango wo kwibuka Jenocide ya korewe abatutsi  mu 1994 ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi, abarwayi ndetse n’abarwaza baguye mu bitaro bya Ruhengeri ,ni umuhango wari witabiriwe n’ingeri zoze higanjemo abafite ababo baguye muri ibi bitaro bya Ruhengeri, ukaba wasojwe n’igikorwa cyo koroza imwe mu miryango y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Inkuru ya UMUGIRANEZA Alice

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *