July 27, 2024

Ubuhamya butangwa mu rubanza rwa Bomboko bushimangira imbaraga ze, Rutaganda na Kajuga mu gihe cya Jenoside

0

Kuva urubanza rwa NKUNDUWIMYE Emmanuel uzwi nka Bomboko rwatangira  i Bruxelle mu Bubiligi, kugeza ubu hakunze kugaragaramo  uruhare n’imbaraga by’abagabo batatu  bari bafite muri Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abo ni Robert Kajuga, Georges Rutaganda na Emmanuel Nkunduwimye alis Bomboko.

Ibi bigenda bigarukwaho n’abatangabuhamya batandukanye mu buhamya bwabo mu bihe bitandukanye, aho bagenda bavuga ku mbaraga aba bagabo batatu  bagaragazaga. Izi mbaraga zigaragarira mu buhamya buvuga ko babashaga gutambutsa no guhisha abo bashaka cyangwa ababahaye amafaranga. Bamwe babajyanaga kubahisha muri AMGAR abandi bakabajyana muri Mille collines n’ahandi kandi babakuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Umutangabuhamya w’imyaka 78 watanze ubuhamya taliki ya 7 Gicurasi, yavuze ko bavanwe iwabo na George RUTAGANDA aterefonwe n’inshuti yabo yabaga mu Bufaransa, hanyuma RUTAGANDA akabajyana muri AMGAR, aho yabonye NKUNDUWIMYE mu mpuzankano ya gisirikare.

Abandi batangabuhamya batandukanye mu buhamya  batanze, bavuga uburyo bahungishwaga na RUTAGANDA kandi kenshi akaba ari kumwe na NKUNDUWIMYE Emmanuel BOMBOKO, bakagira abo barokora ntibicwe abandi bakicwa .

Undi mutangabuhamya wari utuye i Nyamirambo imbere y’urukiko, abajijwe uko byagenze  indege ya Habyarimana irashwe, yavuze ko bagombye kwishyura amafaranga kugirango babashe kuvanwa  mu rugo bahungishirizwe muri Mille collines. Ati: “Twagombye kujya mu biciro babanza kuduca ibihumbi 200 kuri buri muntu, twari umunani. Ariko twemeranya ibihumbi ijana”. Abajijwe ababishyuzaga yavuze ko bari benshi ariko harimo Kajuga, Georges Rutaganda na Emmanuel Nkunduwimye”. Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga banyuraga ku mabariyeri menshi bashaka kubakuramo ariko bariya bagabo bakabavuganira kugeza bageze muri Hotel ya Mille collines. Anavuga ko yibuka ko bageze kuri AMGAR, Bomboko na Rutaganda bavuyemo bakajya gufata amavuta y’imodoka n’amasasu bakabona gukomeza baberekeza kuri Mille Collines.

Naho undi mutangabuhamya w’imyaka 66 y’amavuko nawe uvuga ko yari utuye i Nyamirambo, yavuze ko Rutaganda na Bomboko bamufashije kumuzanira umuryango ubwo yari yahunze agatandukana nawo bakawumusangisha muri Mille collines. Ati “Nafashijwe na Kajuga, mbaha ibihumbi magana atatu”. Undi mudamu nawe mu ibaruwa ye yavuze ko yazanywe muri AMGAR na Kajuga Robert ari kumwe na Georges Rutaganda bamuvanye CHUK aho yari yararwariye, maze Rutaganda akanamufasha kugera muri Masango.

André Martin Karongozi uhagarariye abaregera indishyi yavuze ko kuba Bomboko yarasohokaga muri AMGAR akanahinjira uko ashatse bikwiye kumvikana ko yari umuntu utoroheje. Umushinjacyaha nawe akongeraho ati: “Kuba Nkunduwimye yarabashaga kubonana na George Rutaganda n’abandi bakuriye interahamwe nabyo bikwiye kumvikana neza”. Umuyamategeko Methode BAGARAGAZA nawe wunganira abaregera indishyi, nawe  yavuze ko ubu buhamya bugaragaza uruhare rw’aba bagabo batatu KajugaRobert, Georges Rutaganda na Emmanuel Nkunduwimye n’imbaraga babaga bafite ku buzima bw’abantu no kubaka amafaranga kugirango babatambutse ku mabariyeri.

Aba bagabo bakunze kugarukwaho bavugwa cyane kuri AMGAR, igaraji rya NKUNDUWIMYE Emmanuel BOMBOKO, Georges Rutanganda wari Visi Perezida w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu akaba yari ahafite ububiko bw’inzoga (depot). Bakaba barakundaga kuba bari kumwe na Perezida w’interahamwe  ku rwego rw’igihugu Kajuga Robert mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *