September 11, 2024

Muhanga: Imyaka 30 baroga bavuze abo bamaze kuroga maze batabwa muri yombi.

0

Mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga abakecuru babiri ,bagiranye amakimbirane maze bituma bimenera amabanga ko bamaze imyaka 30 baroga ,maze batabwa muri yombi.

NYIRAKIMONYO Tereziya ufite imyaka 65 y’amavuko yagiranye amakimbirane na  mugenzi we bahuje umwuga wo kuroga  MUJAWAMARIYA Liberata w’imyaka 60 ,maze bituma bamena amabanga y’akazi bakoraga mu myaka 30 ishize ko kuroga , banavuga abo bama ze kuroga bose maze batabwa muri yombi n’inzego zibishinzwe, kuko abaturage bashakaga kwihanira.

Ibi byabereye mu kagali ka Ruli  mu Mudugudu wa Karama, aho aba bakecuru 2 beretse abaturage n’inzego zitandukanye igifurumba cy’uburozi, bakanavuga amazina y’abo bamaze guhitana n’abandi bazinze muri uwo Mudugudu.

Amakimbirane yabaye mu miryango y’aba bacyecuru  ,niyo yatumye hamenyekana ko ari abarozi , basubiranamo byose babishyira ahagaragara.Ubuyobozi bw’umudugudu nibwo bwaje guhamagara abaturage nyuma yo kubona ko ayo makimbirane avugwamo ikibazo cy’uburozi maze bubabwira uko ikibazo kimeze nk’uko byavuzwe n’umukuru w’isibo ariwe MUKANTABANA Agnes.Niko guhamagaza abo bakecuru .

Yagize ati :’’Mujawamariya Libératha yahise yemera ko afite uburozi ndetse avuga n’urutonde rw’abo bamaze guhitana bombi na mugenzi we.”

Uyu mukuru w’isibo ,yavuze ko yaje kubibwira Umukuru w’Umudugudu , maze aba bakecuru bagatumizwa mu muganda rusange ,ari naho bishyiriye hanze bakiyemereye ku mugaragaro ko bamaze imyaka 30 baroga.

Yongeye ati “Bamaze kubyemera twahamagaye abasenga bajyana iwabo n’Inzego z’ibanze bagiye kwerekana uburozi. Tubanza gusenga, mu kanya gato bahita bazana icyo gifurumba kirimo ibintu binuka bari barashyize munsi y’amashyiga.”

Abo bakecuru ninaho bavuze ko hari umukobwa baroze bakamuzinga kugirango atazashaka umugabo ndetse atazanabyara bamuvuga mu mazina ye. Mu gihe rero bimaze kugaragara ko amakuru yasakaye mu baturage, bahise bahamagara Polisi n’Inzego z’Umurenge batwara ba bakecuru gucumbikirwa muri gereza kugira ngo abaturage batihanira  bigateza ibindi bibazo.

Hakurikiyeho igikorwa cya Polisi n’abakozi b’Umurenge wa Shyogwe cyo gufata bya birozi bakabitwikira  imbere y’ibiro by’uyu murenge maze bigakongoka nk’uko byatangajwe n’umuseke .rw.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyogwe bwaboneyeho kubwira abaturage mu nteko y’abaturage  ko kwihanira atari byo ,kuko binyuranyije n’amategeko y’ U Rwanda, ndetse ko mu gihe icyaha kitarahama umuntu aba akiri umwere, ko bagomba gutegereza inzego z’ubutabera zikazashyira ukuri ahagaragara.

Igiteye impungenge abaturage ni ukwibaza niba aba bakecuru biyemerera ko bishe abana babo na bamwe mu babyeyi babo , uko bizagenda igihe baza bagarutse mu mudugudu .

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo ya 115 ivuga ko guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’Umyaka ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze 500.000frw.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *