July 27, 2024

Kunuka mu kanwa indwara itera ipfunwe ikanabangamira benshi ariko ishobora kuvurwa.

0

Ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa  n’izibasira amenyo mu Rwanda buracyari bucye, kandi n’aho buri buracyahenze cyane . Iyi usanga ari impamvu imwe mu zindi, ituma abafite ubu burwayi bativuza ndetse hakiyongeraho n’abumva ko atari uburwayi bakabisuzugura ntibivuze, nyamara hari benshi iyi ndwara yo kunuka mu kanwa itera ipfunwe ikanabangamira abaegeranye cyangwa ababana n’abayirwaye.

Abantu benshi uzasanga akenshi bivuza amenyo batazi ko kunuka mu kanwa ari indwara, ari naho usanga benshi  bafata icyemezo cyo kwivuza ,bumvishije ko byakabije ,ariko ugasanga  abaganga basangana bamwe mu barwayi, ibibazo bafite bitandukanye bishamikiye ku  isuku nkeya yo mu kanwa .

Muri izo ndwara babasangamo ,harimo indwara imwe  yo kunuka mu kanwa ,ishamikiye ku isuku nke , bamwe mu baturage bafata nk’iyoroshye  kandi uyirwaye abangamirwa  nayo cyane akanagira ipfunwe z’abo baba bari kumwe .

Amahumbezinews.rw yashatse kumenya byinshi kuri iyi ndwara yo kunuka mu kanwa maze akora ubushakashatsi , amenya ko kunuka mu kanwa ari indwara iterwa n’ibintu byisnshi bitandukanye.

Bimwe mu bitera indwara yo kunuka mu kanwa.

Ifumbi ni imwe mu ndwara zo mu kanwa abanyarwanda bakunda kurwara bigatuma umuntu anuka mu kanwa,akenshi ifata mu ishinya .Aho usanga ishinya ibyimba igatukura, ikajya iva n’amaraso ndetse hakabaho n’igihe ivamo amashyira.Uwo muntu ufite ubwo burwayi mu kanwa he haranuka.Ibi bikaba byaratangajwe n’umwigisha ku bijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo (KHI) ariwe Anne Marie UWITONZE nk’uko Igihe network cyabivuzeho.

Sinezite  ni indi ndwara yo mu buhumekero yibasira imyanya yo mu magufa yo mu kanwa ahagana mu nkanka  igatuma umuntu agira amashyira mu gice cy’inyuma cy’amazuru , nayo  ishobora gutuma mu kanwa h’umuntu hanuka ,iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa champigons.Iyo ubimaranye iminsi utabyivuza , iyo ukoroye cyangwa ukaye uzana akantu k’agakororwa gato kanuka n’akaboze , ariho wumva abantu bavuga ngo umuntu aranuka isundwe.Iyi ndwara ikaba itari kimwe na Sinezite isanzwe iterwa n’imihindagurikire y’ikirere cyangwa umuhumuro w’ikintu runaka.

Angine ituma umuntu anuka mu kanwa.

Angine na yo ni imwe mu ndwara zifata mu mihogo hakazamo ibisebe bigira amashyira nazo iyo utazivuje uzirwaye anuka mu kanwa.

Impamvu zishobora gutuma unuka mu kanwa kandi woza amenyo.

Ushobora kugira impumuro mbi mu kanwa kandi woza amenyo buri gihe. Ibi biterwa no koza amenyo nabi imyanda ikaba myinshi mu ishinya bigatuma ibyimba, wakoza amenyo ukazana amaraso ,wagira ibyago ikanazamo amashyira ari nayo atuma umuntu azana impumuro mbi mu nkanwa.

Impamvu nyamukuru itera ibi bivuzwe hejuru .

 Uko umuntu arya rimwe na rimwe ntiyoze amenyo, imyanda iragenda igafata ku menyo. Bigatuma ibyasigaye mu kanwa birimo mikorobe,  zihura n’imyunyu yo mu macandwe maze, bigakora urukuta rukomeye nka sima, wakoza amenyo  uburoso bukananirwa kubikuraho,kandi wowe ukumva ko wakoze isuku mu menyo nta kibazo. Inama ni ukugana muganga w’amenyo agakuramo iyo myanda yose iba yarafashwe ku menyo ndetse no mu ishinya maze ukagarura impumuro nziza n’ubuzima bw’amenyo yawe bukagaruka.

Kurarana n’umuntu unuka mu kanwa ,ntabwo bikwanduza nawe .Kubirwara biba byatewe n’iyo suku nkeya y’amenyo n’ibindi bice byo mu kanwa n’ururimi rurimo. Niwumva ufite iki kibazo abo mubana, cyangwa inshuti zihumeka ugahungisha amazuru , Inma ni ukugana muganga w’indwara zo mu kanwa, izo mu muhogo ndetse n’iz’amatwi kugira hatangwe imiti ivura.

Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw  ,yagiye mu turere dutandukanye two mu byaro , harimo Ruhango, Nyagatare na Nyanza aganira na bamwe mu baturage barimo abagore n’abagabo , icyo abenshi bahuriyeho ni uko bagize bati :’’Dukoresha agati k’inturusu tukoza amenyo ,nabwo rimwe na rimwe iyo tubyibutse cyangwa tukiyogesha umwenya .’’

Abize n’abatarize , abagana muganga ni bacye kuri iyi ndwara, kuko bataramenya neza isuku nyayo yo gukorera mu kanwa ndetse bataranumva neza uko bagomba kwita ku buzima bw’amenyo yabo ndetse no mu kanwa muri rusange.

Usibye kugira ipfunwe hari n’indi ngaruka ko mikorobe zituruka mu kanwa kagiriwe isuku nke zijya mu muibiri wose bikaba byamutera indwara y’umwijima n’izindi ndwara zandura.

Abantu bakwiye gusobanukirwa  ko bagomba kujya kwa muganga mu gihe bagize ikibazo cyo kunuka mu kanwa kuko iyo bavuga ko bakoresha imiti yo gusukuramo biba bitagihagije, kandi bakanasobanukirwa neza impavu y’uko kunuka.

Mu guhangana n’izi ndwara zo mu kanwa zibasiye umubare munini w’abaturage, hakwiye gushyirwa ingufu mu gukwirakwiza abaganga bazo mu mpande zose ,nk’uko abaturage benshi babyifuje mu gukemura iki kibazo no gusobanukirwa neza n’indwara zishobora gufata mu kanwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *