September 11, 2024

MUHANGA :Ibimina bivuguruye byahinduye ubuzima bw’imiryango myinshi.

0

Mu karere ka Muhanga  mu murenge wa Nyamabuye abagore bari mu bimina bivuguruye  bavuga ko byahindurye ubuzima bw’imiryango yabo.

Aba bagore bibumbiye mu bimina bivuguruye bo mu kagari ka Gihuma , bavuga bizigamira kuva ku mafaranga magana abiri kugeza ku gihumbi hanyuma  buri munyamuryango agasabwa  kumenya umugabane we.

Basobanura ko imirimo y’ubuhinzi ntacyo yabagezagaho mu cyaro batuyemo , kuko nta masambu ahagije bafite ariko muri ibi bimina bakuramo ibishoro bakikorera ubucuruzi buto buto ariko bakabasha gutunga imiryango yabo.

Iyo bamaze kubitsa habaho no kuguza. Buri munyamuryango yemerewe kuguza, ariko akaka  inguzanyo bitewe n’ayo akeneye yajya kuyishyura agashyiraho n’inyungu ya 5%.

Kuva mu myaka itanu batangiye kwibumbira mu bimina  amatsinda 18 abarizwa mu kimina kivuguruye amaze kwizigamira hafi miliyoni imwe n’igice  (1,500,000fr) . Ibi rero bamwe muri bo bavuga byatumye babasha kwiteza imbere.

Umwe mu bagize icyo kimina waganiriye n’amahumbezinews.rw ,Mukamusonera Epiphanie Yagize ati “Nishimira ko nabashije kwigurira tereviziyo sinongere kujya kuyivuma ahandi . Ikindi cyiza cyane,nuko umwana wanjye watsinze agomba kujya kwiga mu Bushinwa ,nabashije kuguza mu kimina ibihumbi maganatatu ,mbasha kumubonera tike yo kujya kwiga  .

Bamwe mu bagabo bari bari aho bavuga ko umugore witeje imbere agira umuryango mwiza kandi akaba anihesheje agaciro mu muryango , bakaba nabo babashyigikiye bavuga ko abagore bacyumva ko barya bicaye atari ibyo , ahubwo bagomba gufashanya n’abagabo babo.

Ibi bikaba byarashimangiwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyamabuye, aho yavuze  ko umugore witeje imbere bisobanuye iterambere ry’urugo.

Gakwerere Euraste  ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye.Yavuze ko abagabo bagifite imyumvire ko abagore ari abo kurera abana gusa bagomba kubihindura ‘kuko hari urugero rwiza rw’abatangiye inzira y’iterambere .

Yagize ati “Niba umugabo ari we wavunikiraga urugo wenyine none ubu umushinga w’umugore ukaba ubasha kumwunganira mu kuzamura urugo, ni isomo ku bagabo ko bakwiye kumva ko ihame ry’uburinganire ari ingirakamaro mu kuzamura umuryango nyarwanda”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *