July 27, 2024

Menya uko wakwirinda n’uko wakwivura indwara y’ibicurane

0

Muri ibi bihe by’ubukonje abantu benshi bari kurwara ibicurane hakaniyongeraho imihindagurikire y’ikirere.

Indwara y’ibicurane, yandura mu buryo bwihuse kuko yandurira mu mwuka ,iyo uyirwaye yitsamuye  cyangwa avuze umwuka we urashoka akanduza umwegereye cyangwa uri hafi ye, ndetse no mu matembabuzi nk’amacandwe yanduriramo ,kuko umuntu asomanye n’uyirwaye nawe ahita ayandura.

Uko ibicurane byandura.

Ushobora guhura na virusi zitera ibicurane mu gihe umuntu aba yitsamuye ,akoroye cg avuze n’uko byavuzwe hejuru, ako kanya  zikaba zananyura mu kindi kintu uyirwaye yakozeho nka telephone cg ikindi gikoresho hanyuma ukikora mu mazuru, mu maso cg mu kanwa. Mu gihe cy’ivumbi cg mu gihe cy’imvura niho iyi ndwara yibasira abantu. Ufite iyi virusi ashobora kuyanduza kabone nubwo ibimenyetso byaba bitaragaragara kuri we, kugeza ku minsi 5 nyuma yuko ibimenyetso bibonetse. Bitewe n’umuntu hari n’abashobora kwanduza nyuma y’iminsi 10 ibimenyetso bigaragaye.

Dore bamwe mu bo ikunda kwibasira :

  • Abana bari munsi y’imyaka 5
  • Abagore batwite
  • Abantu badafite ubudahangarwa bukomeye barwaye nka Sida cy bahora ku yindi miti.
  • Abantu bakuze cyane
  • Abandi ikunda kwibasira ni abarwaye indwara zigabanya ubudahangarwa nk’asima, umutima, impyiko na diyabete
  • Ababyibushye birenze urugero; barengeje BMI ya 40, cg bafite ibindi bibazo bigabanya ubudahangarwa),

Ni ibihe bimenyetso by’ibicurane ?

Ibimenyetso by’indwara y’ibicurane bigaragara mu gihe gito ukiyandura . Dore bimwe bihita bgaragara:

  • Inkorora itazana igikororwa
  • Kokera mu muhogo
  • Umuriro uri hejuru (akenshi urenga degree 39 cg 40)
  • Gucika integer ukumva umerewe nabi mu mubiri
  • Kurwara umutwe

Iyi ndwara ishobora gukira  hagati y’icyumweru 1-2 utanyweye imiti. Ku bantu bakuze cyane, abato cg ababura ubudahangarwa bukomeye hari igihe bayirwara bagakurizaho no kirwara izindi ndwara zishobora no kubica .Urugero nk’umusonga .

Ni gute wakwivura ibicurane ?

Dore ibyo wakora kugirango uhangane n’ibicurane:

  • Kunywa ibintu bishyushye nk’amazi n’ibindi bisukika byinshi kugirango urwanye umwuma mu mubiri.
  •  Kuruhuka neza kandi bihagije kugirango ubudahangarwa bwawe bugire imbaraga zo kurwanya virusi
  • Mu gihe wumva ufite umuriro cg warwaye umutwe ushobora gukoresha paracetamol, ibuprofen cg aspirin ariko birabujijwe ku bana bato n’abakiri urubyiruko  kunywa aspirin
  • Nk’uko ubuzimainfo.rw bubivuga ngo hari ukundi wakwivura ibicurane ukoresheje ibi bikurikira: Tangawizi : Ni umuti ukomeye w’ibicurane unaruta imiti myinshi ya kizungu ikoreshwa mu kuvura indwara y’ibicurane .Iyo ufashe garama imwe ya tangawizi ukayihekenya cyangwa ukayishyira mu cyayi kandi uko wayikoresha kose irakuvura ariko ntuyihe umwana muto cg niba urwara igifu si byiza kuyikoresha kuko cyakurya cyane.
  • Ubuki : Ni umuti ukomeye mu kuvura indwara zitandukanye harimo n’indwara y’ibicurane , ubushakashasti bugaragaza ko kunywa ubuki buvanze n’indimu ari umuti ukomeye mu kuvura indwara y’ibicurane ako kanya kuko bwifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nutwo mu bwoko bwa virusi ariko si byiza kubuha umwana kuko bushobora ku mutera indwara ya botulinum
  • Tungurusumu : Dusangamo ikinyabutabire cyitwa allicin gituma igira ubushobozi buhambaye mu kuvura indwara ndetse no kwica udukoko dushobora gutera indwara wayihekenya cg ukayikatira mu biryo.
  • Agasosi k’inkoko : Kurya aka gasosi byongerera umubiri imbaraga n’abasirikari bityo bagahangana n’iyi ndwara mu kugategura ni byiza gukatiramo tungurusumu
  • Kurya imbuto n’ibiribwa bibamo Vitamini C igira uruhare runi ni mu kiuvura ibicurane : nk’indimu ,amaronji ,mandarine nizindi burya zibonekamo Vitamini C ku bwinshi ,i
  • Gukoresha amazi arimo umunyu : bishobora kuvura ibicurane ,aho ushobora kuyashoreza mu mazuru agasa naho yoza imyanda iri mu mazuru ariko ugomba kubikora witonze kuko abantu benshi ntabwo basobanukiwe no gukoresha ubu buryo kuko buragoye kandi kubukoresha ku mwana muto bishobora kumutera ibnibazo bikomeye.

Dore uko wakwirinda ibicurane.

Hari uburyo ushobora kudakwirakwiza iyi ndwara cg ngo uyandure:

  • Gukaraba intoki. Ni uburyo bwiza bwo kurwanya no kudakwirakwiza ibicurane ukoresheje amazi n’isabune cg ugakoresha imiti yabugenewe iboneka muri za farumasi
  • Ipfuke ku mazuru mu gihe witsamura, ku munwa mu gihe ukorora. Ibi bigabanya ikwirakwiza rya virusi
  • Irinde kujya mu ruhame, ahari abantu benshi. Mu gihe indwara y’ibicurane yiganje cyane, irinde kujyaahantu hari abantu benshi; nko ku mashuri, mu bigo bitandukanye cg ibiro no mu modoka rusange. Nurwara ibicurane gerageza kuguma mu rugo umunsi 1 kugira ngo ugabanye kuba wakwanduza abandi.

Ibicurane ni indwara yibasira imyanya y’ubuhumekero kandi yandura mu buryo bwihuse.Iyi ndwara iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cg influenzavirus,  yibasira  mu myanya y’ubuhumecyero ariyo :amazuru, umuhogo ndetse no mu bihaha .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *