July 27, 2024

Menya impamvu abana bakunda kwihitiramo ba mama wabo kurusha ba Se.

0

Excited little black girl hugging and listening to her pregnant mom's belly, hearing baby kicks, sitting together on sofa at home, closeup

Mu miryango itandukanye usanga abana benshi bakunda kwihitiramo ababyeyi b’abagore kurusha ab’abagabo. Iyi nkuru y’ubushakashatsi iratuma umenya impamvu nawe umenye icyo wakora.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu busanzwe abana bavukana urukundo rw’ababyeyi babo b’abagore , kubera ko baba bamaze amezi icyenda munda yabo, abo babyeyi bababungabungira ubuzima mu gihe bataravuka .

Muri bimwe byahuzaga umwana na nyina  mu gihe yari akiri mu nda, n’ubundi ngo aba  akibikeneye , noneho hakaniyongeraho kumwonsa. .Iki gikorwa nk’uko ubuzimainfo.rw bwabivuze , bwatangaje ko ariyo mpamvu nyamukuru umubyeyi n’umwana barushaho kwegerana no kwiyumvanamo (bonding).

Mu gihe umubyeyi yonsa ,umwana agenda amenya nyina ,akarushaho kumukunda no kumwiyumvamo ,ibyo bikaba no ku mubyeyi kurushaho kwiyumvamo umwana we.

Mu majwi umwana yumva iyo ari mu nda, ijwi rya nyina riza vuba hakanazamo n’uko umutima wa nyina utera. Aha ni naho abahanga mu by’ubumenyi bavuga ko na nyuma yo kuvuka k’umwana icyamuhuzaga na nyina gikomeza noneho konsa bikagira uruhare runini mu kubishimangira,kuko  ngo iyo umubyeyi yegereye umwana, umwana ako kanya yumva abuze amahoro agahita azana amashyushyu menshi yo gushaka konka.

Ikindi gituma abana bakunda ba mama wabo cyane, n’uko akenshi aribo bakunda kubuhagira bakabahindurira imyenda  cg pampa bakabaririmbira, mbese ugasanga babakinisha kenshi kandi baba banarebana bigatuma amukunda cyane .

Abahanga hari icyo bise kwiga isi ,nk’uko byatangajwe na Afrikmag bituma ubwonko bw’umwana bugenda bukura , aho ababyeyi bajya batemberana n’abana babo bakiri bato umwana akajya afata agatoki ka papa we, akagera aho akamuvaho akagaruka kuri nyina akongera agasubira kwa se ariko amaherezo bikarangira agumye kuri mama we ,kuko akenshi umugore ariwe umenya icyo umwana ashaka akakimuha bigakurura umwana.

Bamwe mu bagabo bajya bagira amashyari kuko babona abana babo bakunda ba nyina cyane kubarusha , ariko ngo nta mpamvu yo kugira ishyari  ahubwo bakwiye kujya begera abana babo bakababa hafi bagakina nabo bakamenya impumuro yabo , bakunga ubumwe  n’uko byavuzweho n’umwe mu babyeyi w’umugabo utuye mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba ,ukundana n’abana be cyane witwa NSENGIMANA Felicien waganiriye n’amahumbezinews.rw.

Yagize ati : “iyo umwana wanjye nyina amutwite ntangira kumuririmbira inda igifite amezi ane kurinda avutse. Mfite babiri, ariko ndabakarabya , nkabahindurira imyenda na nyina ahari ariko mba nshaka ko imisemburo y’urukundo yiyongera hagati yanjye n’abana banjye ;ngakina nabo , nkanabaririmbira ngakunda no kubatembereza bakiri bato, mbereka utuntu n’utundi ku gasozi “.

 Yongeyeho ko iyo  agiye ku kazi , abasezera bose kuko  ngo umwana akunda umubyeyi umuba hafi kandi akababwira ko abakunda, kuburyo umwana amenya kuvuga ibyo byose abizi. Yaravuze  ati :”Umwana wacu amenya kuvuga azi gusuhuza ababyeyi akangutse akababwira ko abakunda natwe tukamubwira ko tumukunda . Ibyo nabonye byongera urukundo ku babyeyi babo.

NSENGIMANA ajyanye n’akana ke muri sport basize mama we mu rugo.

Inama itangwa ni uko abagabo bakwiye kujya begera abana babo, bakabiha umwamnya ,kuko icyo abagabo batakora ari ugutwita kuko batagira nyababyeyi, no konsa kuko batagira amabere abamo amashereka ariko kuririmbira umwana we, kumuhindurira imyenda, kumuterura kenshi no kumutembereza babikora kandi ari nabyiza kuko abagabo babikora hari abakundwa n’abana babo kurusha ba nyiuna bitewe n’uko babitwaraho.

UNICEF ifasha ababyeyi mu Rwanda kongera umwanya wo kubana n’abana kuko umugabo wujuje inshingano ze za Kibyeyi ivuga bimutera ibyishimo byinshi.

Munyampeta Emmanuel, Umukozi muri Gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP) avuga ko icyuho kikiri mu muryango ari uruhare rw’abagabo kuko baharira abagore inshingano zose zo kurera abana.

Agira ati “umwana utitaweho n’ababyeyi bombi bimugiraho ingaruka mu mikurire ye, mu mitekerereze ndetse no mu mibereho y’ubuzima bwe bwose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi bombi ariko cyane cyane guhabwa uburere na se imikorere y’ubwonko yihuta kandi agakura yishimye. Umwana ahorana akanyamuneza, ahora afite urukundo akagira akanyamuneza kandi na we akabitanga. Uruhare rw’ababyeyi bombi rurakenewe ku mwana ntakwiye guharirwa umugore gusa.”

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *