July 27, 2024

Ikawa ni kimwe mu bihingwa byinjirizamafaranga  U Rwanda kuko yoherezwa no hanze. Ikawa ifitiye akamaro kanini mu buzima bw’abayinywa, kuko harimo ibisohora n’ibisukura umubiri, ukavamo uburozi ,bigatuma umubiri ukora neza.

Bimwe mu byiza bindi ubushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa ,bwagaragaje ko abayinywa bagira amahirwe menshi yo kutarwara zimwe mu ndwara zibasira umwijima ndetse na diabete.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku isi hose , ibikombe birenga maganane ku mwaka by’ikawa binyobwa .Ikawa y’u Rwanda iza mu za mbere ku isi mu gukundwa kubera uburyohe bwayo.

Dore bimwe mubyo ikawa ukungahayemo.

Mu gakombe kamwe habonekamo;

  • Vitamin B2 (riboflavin) ku kigero cya 11% y’ikenerwa yose ku munsi
  • Vitamin B5 (pantothenic acid) 6% y’ikenerwa yose ku munsi
  • Manganese na potasiyumu
  • Manyesiyumu na vitamin B3 (niacin) ku kigera cya 2% y’ikenerwa ku munsi
  • Ikawa ni  isoko ya mbere y’ibisohora uburozi n’ibisukura umubiri (antioxidants).
  • Ikawa isanzwe y’umukara (itarimo amata cg isukari) irimo calorie nkeya. Agakombe kayo kamwe karimo calories 2. Iyo wongeyemo isukari cg amata nibwo calories ziyongera cyane.

Akamaro k’ikawa mu mubiri w’abayinywa .

A . Kongera imbaraga n’ubushobozi mu mitekerereze.

Kubera ikinyabutabire caffeine, gikabura imyakura , ikawa ishobora kuguha imbaraga mu kazi ntiwumve unaniwe, Iyo umaze kuyinywa, yinjira mu maraso, ikagana mu bwonko. Iyo igeze mu bwonko ibuza ihererekanya makuru ry’umusemburo wa adenosine. Iyo ibi bibaye bituma urugero rw’indi misemburo nka noradrenaline na dopamine yiyongera. Bityo ugahorana imbaraga, kwibuka cyane, kugira mudu (mood ) nziza n’ubushobozi bw’ubwonko bwo gukora bukiyongera.

B.Ikawa igabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2.

Abantu banywa ikawa baba bafite ibyago biri hasi byo kurwara ubwoko bwa diabete yo mu bwoko bwa kabiri , ikunda kwibasira abantu benshi ,ikagaragazwa no kuzamuka kw’isukari mu maraso, hanyuma umusemburo wa insulin ntugire ubushobozi bwo kuyikuramo.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umutihealth.com buvuga ko ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bugabanukaho 25-50%.

C.Ikawa irinda umwijima kwibasirwa n’indwara zitandukanye

Indwara zishobora kwibasira umwijima nka hepatite ikunda gufata abanywa inzoga nyinshi, ifata umwijima ikawangiza ndetse n’abagira ibinure byinshi , kandi umwijima ari urugingo rufatiye runini umubiri. Ibyo rero bituma umwijima urwara indwara ya cirrhosis (aho inyama y’umwijima itangira guhindura imiterere igacikagurika).Ikawa  ifasha kurinda  iyo ndwara ya cirrhosis.

Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa udukombe 2 cg 3 ku munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’iyo ndwara, ndetse kugera ku kigero cya 50% ikawa igafasha kurinda kanseri y’umwijima.

D.Ikawa itwika ibinure

Caffeine iri mu bicuruzwa byinshi kunywa , bigabanya ibinure .Ikaba ari ikinyabutabire gishobora gutwika ibinure. Yongera imikorere y’umubiri ku kigero cya 3 kugeza kuri 11% , bityo ku babyibushye cyane umubiri ukaba wakoresha cyane ibinure byabo, ibi kandi biba no mu bananutse.

Ikawa itongewemo isukari cg amata ifasha mu gutwika ibinure kandi ibamo calories nke kuko igira cafeine.

E.Kunywa ikawa byongera ibyishimo

Ikawa igabanya ibyago byo kurwara kwigunga , ikanagabanya bitangaje ibyago byo kwiyahura. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore banywa udukombe 4 cg hejuru yatwo bigabanya ibyago byo kwigunga bikabije, maze bagahorana ibyishimo.

F.Ikawa ntitera indwara z’umutima ndetse ishobora no kugabanya indwara ya stroke.

Hari abavuga ko ikawa itera umuvuduko.Yego ishobora kuwongera , kuko yongera hagati ya 3 na 4 mmHg ku muvuduko usanzwe w’amaraso, ibi ariko birongera bigasubira hasi, mu gihe uyinywa buri munsi.Niba ugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ntukanywe ikawa.Ikindi ishobora kurinda ni indwara ya Storoke.

Icyitonderwa :Kunywa ikawa nyinshi bishobora kugutera bimwe mu bibazo nk’aho Caffeine nyinshi ishobora gutuma  udatuza ukaba wanagira umuvuduko umutima ukaba wahagarara.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *