July 27, 2024

Dore bimwe mu bimenyetso bizakugaragariza urwaye agahinda gakabije cyangwa kwiheba.

0

Agahinda gakabije cyangwa indwara yo kwiheba, kwigunga , ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza kandi nyamara ari indwara ikomeye isaba kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire uyirwaye asanganywe, bityo ubuzima bwe ntibumere neza.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba wugarijwe na depression, ushobora no kubibona ku muntu mubana bya hafi na we ukaba wamugira inama yo kugana muganga, ku buryo mu gihe wakwisangaho kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, ukwiye kugana inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zikagufasha.

 • Guhora wirenganya cyangwa wishinja amakosa runaka .

Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira  kujya wirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ko ari wowe byose biturukaho.

Kutita ku isuku y’umubiri wawe.

Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane. Ni hahandi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda yambara n’ibindi.

Kumva ntacyo ukimaze mu buzima.

Abantu benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora arira cyangwa agaragaza agahinda gakabije, guta umutwe bimwe abenshi bita ibisazi, nyamara hari igihe umurwayi  aba ari umuntu ugenda bisanzwe ,ariko akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta n’icyo yafasha abandi.

Kurakazwa n’ubusa.

Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi  muri wowe ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza, ndetse bakabyitiranya na stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara iremereye yo kwigunga ndetse no kwiheba bikabije.

Kubura ibitotsi

Depression itera ibibazo bitandukanye bijyanye  harimo kuba wabura ibitotsi ,ukaba wajya kuryama wumva unaniwe cyane, wamara  no kugera ku buriri ibitotsi bikabura neza. Ku rundi ruhande ariko,no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwiheba no kwigunga bikabije.

Kunanirwa vuba

Kunanirwa gukora uturimo tworoheje nko koga, ugasanga biragusaba imbaraga nyinshi.
Mu gihe ubona utangiye kuzajya unanizwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari indwara yo kwiheba, kwigunga n’agahinda bikabije birimo kubigutera.

Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba

Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cyangwa bibi, ugereranyije n’abatayirwaye.

Kumva ntacyo ushaka gukora

Abenshi  bakubwira ko ntacyo ushoboye kuko baba batumva ibirimo kukubaho maze bakakwita umunebwe.

Kumva ushaka kuba wenyine

Indwara yo kwigunga, kwiheba n’agahinda bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva udashaka uba hafi yawe. Kubera ko uba wibwira ko ntawe ukumva, utangira kujya kure y’inshuti zawe, ukumva ntushaka kuba ahari abandi.

Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho, kandi wirinde kuba wenyine igihe kinini.

Umubiri utangira gukora nabi.

 Indwara y’agahinda gaakabije cyangwa yo kwiheba (depression)igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi. Ibi bikaba byaravuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry .

Mu gihe wumva utangiye kugaragaza bimwe muri ibi bimenyetso byavuzwe haruguru  ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye imitekerereze n’indwara zo mu mutwe (psychologist cyangwa psychiatrist) ukajya kwivuza nk’uko wakivuza izindi ndwara bakakugira inama cyangwa bakaguha imiti.Iyo utabikoze gutya kare niho uzasanga bamwe biyahura hakayobekana impamvu , hari n’izindi ngaruka tuzabashakira ubutaha ziva kuri iyi ndwara.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *