July 27, 2024

balanced diet, cooking, culinary and food concept - close up of different foodstuffs on table

Kugugara ukumva mu nda ibyo wariye byakuguye nabi , hari abavuga ko atari indwara ,ariko nyamara burya biba kuko igogorwa ryabyo ritagenze neza ntunabashe no kurira ku gihe.

Ni gute uzabigenza igihe wahuye n’iki kibazo ?

*Icya mbere  nk’uko tubikesha urubuga www.passeportsante.net ruvuga ko ugomba kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri zose, ariko ukirinda ibifite ibinure byinshi kuko bituma igorwa ritagenda neza.

Ibigomba kuba bigize indyo yuzuye.

*Icya kabiri ni ukwita ku byo uri kurya , ukabikanja neza witonze ukabona kubimira, kuko iyo utabikoze gutyo bigora igifu mu kubisya bikaba byanakiviramo kocyerwa, bikanagisaba kuba cyakoresha acide nyinshi.

*Icya gatatu ni uburyo bwo gukoresha ibirungo bimwe byorohereza igogora gukora neza , bikanatuma amara akora neza ;nka tangawizi , puwavuro cg urusenda ku barurya ntirugire ikindi kibazo rubatera.

*Icya kane ni ukurya imbuto n’imboga n’ibinyampeke bitageze mu nganda kuko ibi biba bikungahaye kuri za fibure (fibres).

*Icya agatanu ni ukwiyigaho ukamenya ibintu ujya urya bikakugwa nabi maze ukabireka kubera imiterere y’umubiri wawe.Abantu bagira imyivumbagatanyo y’umubiri itandukanye . Urugero hari umubyeyi waganiriye n’amahumbezinews.rw ku byo kurya ajya afata bikamugugaraza, amutangariza ko iyo amaze iminsi arya inyama atabasha kwituma bityo bigatuma ahora yumva abyimbye munda, kandi ngo abigerageje kenshi. Hari abandi banywa inshyushyu nabo bikababaho , …… Ni byiza kwimenya.

*Icya agatandatu ni ugukunda kunywa ibinyobwa bitandukanye uvanyemo icyayi cya mukaru cg ikawa kuko hari igihe bitera kuribwa mu gifu.

*Icya karindwi ni ugufata nibura iminota 15 ukagenda n’amaguru

*Icya munani ni ukurira ahantu wumva wishimiye kuko iyo ubangamiwe, ubwonko bushobora kugira akavuyo ntibukubwire ko uhaze ukaba warya byinshi byagora igogora.

Ubwo rero umenye ibyo kurya byagufasha guhangana no kubyimba inda, ni byiza no kumenya ibyo kurya byongera ibyago byo gutumba inda, ukabasha guhangana n’iki kibazo, ari na ko ucyirinda nk’uko umutihealth nawo wabivuzeho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *