July 27, 2024

Menya gutandukanya niba warasatiriwe n’umutwe udakira cyangwa stroke.

0

Muri iki gihe indwara nyinshi ziri guhitana abantu benshi ,umuntu akaba yagendaga ari muzima mu kanya gato ukabona yituye hasi abuze ubwenge, bamwe bati ni amarozi abandi bagakeka izindi mpamvu zitandukanye.Nyamara hari indwara irimo kugusatira uba utaramenya.

Izi ndwara uko ari ebyiri zose zifata mu mutwe ari nayo mpamvu amahumbezinews yabashakishirije uko muzamenya gutandukanya niba watatswe n’umutwe udakira kuko ufata benshi cyangwa niba uri gusatirwa na Stroke.

Stroke ni iki ?

Ni indwara wumvira mu mutwe ugakeka ko ari umutwe wakuzahaje ifata ubwonko igaterwa no guhagarara kw’amaraso gushobora guterwa no kwifunga kw’imitsi cyangwa se guturika kwayo.Ibi bigaterwa n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxigene.

Dore ibimenyetso bizakubwira ko Srtoke iri kugusatira.

Urubuga rwandika ku buzima Hearlthy strips rwashyize ahagaragara mu rurimi rw’icyongereza  , ibimenyetso 5 byakuburira:

1.Kurwara umutwe udakira :

Uru rubuga rukuburira ko nubona urwaye umutwe udakira kandi nta mpamvu uzi iwutera uzagire amakenga usange muganga.

2.Kugira imbaraga nkeya mu maboko ndetse  no kugira ibinya mu biganza :

Abantu benshi hari igihe bagira imbaraga nkeya mu bice bimwe na bimwe cyangwa se bakumva utuntu tw’udushagarira tumeze n’udushinge. Niwumva bimeze bityo ujye uzamura amaboko uyarenze umutwe kugirango urebe niba agerayo. Iyo stroke itangiye kuza rero, ukuboko kumwe kuzahita kwimanura.

3.Kwitiranya ibintu :

 Iyo iyi ndwara igiye kugufata utangira kwitiranya ibintu mwaganira n’umuntu ntimwumvikane ukajya witiranya ibintu ndetse ugasanga ibitekerezo umuntu atanga biterekeranye n’ikiganiro murimo.Ubonye umuntu ufite ibimenyetso rero uzamugire inama yo kwegera abaganga kuko icyo kimenyetso ni simusiga.

4.Ingorane mu kuvuga .

Niba mbere wajyaga uvuga neza hanyuma nyuma ugatangira kudidimanga , gerageza gusubiramo ayo magambo,niwumva bitari gukunda neza uzamenye ko Stroke iri kukugera amajanja  wihutire kujya kwa muganga.

5. kutagenda neza ukajya utera intambwe  ubona zitajyanye .

Iyo stroke ikugera amajanja ugenda umeze nk’uwasinze ubona umuntu atera intambwe zitajyanye. Impamvu yabyo ni uko ubwonko buba bwatangiye kugira ikibazo.

 Ese Stroke yakirindwa ?

DR Joseph Mucumbitsi mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ,muganga w’indwara z’umutima yavuze ko uburyo bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri kuko bizagufasha kwirinda umuvuduko w’amaraso nk’imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera stroke.

Kwirinda kunywa itabi no kwegerana n’urinywa,kwirinda kunywa inzoga kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiri bitajyanye n’indeshyo yawe. Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka.Ubu nibwo buryo bwonyine bwo kuyirinda.

Yagize ati kwirinda biruta kwivuza ni byiza kwisuzumisha ukamenya uko uhagaze kuko ari indwara itungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha macye kugirango igaragare. Mu nkuru itaha Tuzareba aho umutwe udakira utandukanye na Stroke kugirango mumenye uko mubungabunga ubuzima bwanyu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *