July 27, 2024

Niwiyumvaho ibi bimenyetso ku mabere uzikurikirane kare utazaba wagize  Cancer y’ibere  .

0

Kanseri y’ibere ni imwe mu ndwara zitandura ihitana umubare munini w’abatuye isi ,bitewe ahanini no gutinda kuyivuza kubera ko itinda kugaragaza ibimenyetso byayo, ndetse n’ibigaragaye nyirabyo ntabyiteho cyane kuko bidakunze kubangamira ubifite .

.Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore ariko kandi n’abagabo na bo bakaba bashobora kugira ibyago byo kuyirwara n’ubwo bitari cyane n’abagore.

Ese waba uzi igitera Kanseri y’ibere?

Kanseri y’ibere iterwa n’ukwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo tw’ibere, turakura birenze urugero umubiri ntubashe kuba wabicunga neza.Yibasira abagore n’abagabo ariko ikunze kuboneka cyane mu bagore.

Ku bantu b’igitsina gore ni byiza kumenya impinduka ku mabere yabo,niba hari impinduka zabayeho bakabimenya hakiri kare kuko bibafasha kwirinda kanseri hakiri kare.Gusa ni bake bamenya bimwe mu bimenyetso byababurira ko baba bayaifite.

Bimwe mu bimenyetso byakuburira

Nuramuka ubonye ibimenyetso bikurikira bihinduka ku ibere ryawe, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere:

o Kubona ibere cg agace ko ku ibere karetsemo amazi
o Kubabara imoko cg ubona itangiye kwinjira mu ibere
o Kuribwa ndetse no kubyimba kw’amabere.
o Kumva ikintu gikomeye ahagana munsi y’ukuboko hegereye amabere.
o Gusohora mu ibere ibindi bitari amashereka.
o Gutukura, gukomera cg gukweduka kw’imoko cg uruhu rwo ku ibere
o Gufuruta uruhu rwo ku ibere

Ikimenyetso benshi bahuriraho ni ukumva ikintu gikomeye mu ibere ushobora gukoraho nawe ukumva ubwawe. Akenshi ntikiba kibabaza, ariko kiba gikomeye. Gishobora kandi kuza cyoroshye, igihe cyose wumvise mu ibere ryawe harimo ikintu kidasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukisuzumisha.

Wayirinda gute?

Mu gihe ucyeka cg se hari uwo mu muryango wawe warwaye kanseri y’ibere, ni ngombwa gufata ingamba zo guhangana nayo hakiri, cyane cyane ku bakobwa bakiri bato .

* Ugomba kwirinda umubyibuho ukabije.
* Ni ngombwa kurya neza; ukibanda cyane ku mboga rwatsi n’imbuto byibuze mubyo kurya ,byawe bya buri munsi.
* Kurya amafunguro akize kuri omega-3 fatty acids ni ngombwa cyane (amafi).
* Kugabanya amafunguro akize kubinure
* Kwirinda inyama zahinduwe, izokeje cg izindi zitandukanye zicishwa mu nganda kuko zibamo     ibinure bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
o*Irinde kunywa inzoga cyane no kunywa itabi.

Dr Nyirinkindi avuga ko kwipimisha kanseri y’ibere no kwivuza umuntu atararemba bitanga amahirwe yo gukira. Yabivuze mu gihe hariho  igikorwa cy’ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere no gupima abagore n’abakobwa iyi ndwara kugira ngo bamenye uko bahagaze, cyabaye mu gushyingo 2016 nk’uko yabiganirije Kigali today.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *