July 27, 2024

Karongi : Guhindura imyumvire igisubizo mu kurandura ingaruka ziterwa no kuboneza urubyaro.

0

Bamwe mu babyeyi baboneza urubyaro barasabwa guhindura imwe mu myumvire bagenda bagaragaza , kuko ari kimwe mu bituma bagerwaho na zimwe mu ngaruka zitandukanye bavuga ko baterwa no kuboneza urubyaro.

Mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera, Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yaganiriye na bamwe mu babyeyi baboneza urubyaro , maze bamutangariza ko bamwe muri bo bagira ingaruka nyinshi  zitandukanye bavuga baterwa ko  no kuboneza urubyaro .

YANKURIJE Saverine, ni umwe mu babyeyi baboneza urubyaro. Atuye mu karere ka Karongi, umurenge wa Rubengera mu kagari ka Kibirizi ,umudugudu wa Kimigenge. Uyu mubyeyi avuga ko yakoresheje uburyo bubiri butandukanye kuri ubu akaba  afite abana bane.

Abajijwe ingaruka zagiye zimugeraho kubera kuboneza urubyaro , yavuze ko urushinge  yumvise rutamuguye neza, agasubirayo bakamuha agapira ko mu mura akaba ariko amaranye igihe ntakibazo kamutera.

YANKURIJE Saverine wa Karongi akagari ka Kibirizi .

Yagize ati :” Mu cyaro dufite imyunvire idasanzwe , iyo ushaka kujya kuboneza urubyaro , uganira na bagenzi bawe ushaka kubagisha inama y’uburyo wakoresha , bamwe bakakubwira ko byose bitera ubumuga ikiza wabireka, abandi bati birasenya kuko  gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye ubura ubushake cyangwa ugahora mu mihango idakama .Bisobanura ko utifatiye umwanzuro washiduka utagiyeyo maze ukabyara abo utabashije kurera , kandi kubyara benshi nabyo bituma umuntu ahora mu bukene ndetse rimwe na rimwe bikakuviramo gusenya , umugabo akaguta nk’uko byambayeho , kubera ko abana benshi batuma atarya ngo ahage, ubu nkaba ndi kubarera ngenyine. Ariko  kubera ko nafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro , ndabashakashakiriza nkabatunga bigakunda kuko nta mpinja ngifite zikurikirana zabimbuza.’’.

Kimwe na Mugenzi we UJENEZA Olive utuye nawe muri Karongi ariko akabarizwa mu kagari ka Gacaca , nawe ari mubaboneje urubyaro. Avuga ko afite abana 2 barushanwa imyaka umunani  nk’uko yabyifuje, nyuma y’imyaka 9 akazabona kubyara undi wa gatatu akarekera aho.

UJENEZA Olive wa Karongi akagari ka Gacaca.

Yagize ati :’’ Nabanje gukoresha urushinge rw’amezi atatu nkajya mpora mu mihango idashira , nsubiye kwa muganga barabimvura biranga, bambwira ko ngomba gutegereza amezi atatu agashira bakampindurira’’.

Yakomeje avuga ko bamuhinduriye ubu akaba akoresha agapira ko mu mura amaranye umwaka n’igice nta ngaruka.

Ati :’’ Ababyeyi bagomba guhindura imyumvire mu bijyanye no kuboneza urubyaro, kuko abataboneza urubyaro bagirwaho n’ingaruka nyinshi zitandukanye . Ubuzima turimo buragoye,kububamo n’uduhinja twa hato hato na hato, nta terambere umuryango  wageraho ,kuko nta kintu uba ubasha kwikorera , kereka gushaka kwita kuri izo nkurikirane ,kandi nazo  ntizibeho neza, kubera kubura ibyo uziha zikagira imirire mibi ndetse n’abo zikurikira nabo bakabaho nabi.

Uyu mubyeyi atanga inama kuri bagenzi be, ko abataboneza bihemukira cyane ,kuko iyo witabiriye iyi gahunda  urera abo wabyaye neza ,nawe ukabaho neza uko wabipanze. Ibindi byose bijyanye n’ingaruka bakunze kuvuga ko baterwa  n’uburyo bw’agashinge nk’uko gakunze kugaruka mu majwi ya benshi ,n’ibyo baba bishyizemo  kuko njye ntacyo kantwaye ,ahubwo bajye bahitamo uburyo bakunze.

Umuganga w.inzobere mu  by’ubuzima bw’imyororokere Dr Anicet NZABONIMPA, avuga ko kuboneza urubyaro  kwiza atari imiti ,ko ahubwo kuboneza urubyaro neza ari ugufata gahunda mu mutwe.

Yagize ati : Nujya gusaba serivise ziboneza urubyaro ukagenda wishyizemo ko mugenzi wawe ubwo buryo ugiye gukoresha hari ingaruka bwamugizeho , nawe nubuhitamo bizahita bikubaho.

Ibi yabisobanuye neza aho yatanze urugero mu mahugurwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bw’imyororokere UNFPA  rifasha Leta cyane mu bijyanye n’ubuzima ,ryahuguriraga abanyamakuru batandukanye mu karere ka Karongi mu cyumweru gishize.

Dr Anicet NZABONIMPA inzobere mu by’ubuzima bw’imyororekere.

Yagize ati :” Hari urugero rw’ abantu ntavuze umugore yagiraga ikibazo cyo mu buriri n’uwo bashakanye bitagendaga  neza kubera uburyo yabonezagamo akavuga  ko nta n’ububobere , ariko yajya ahandi bikagenda neza ku buryo bukabije. Ibi rero biterwa n’ibyo washyize mu mutwe . Kuboneza urubyaro si imiti myiza, ahubwo kuboneza urubyaro ni uburyo bwo gufata gahunda neza mu mutwe.”

Nk’uko Dr Anicet NZABINIMPA  asobanura, ngo nta buryo bwiza buruta ubundi bubaho, buri wese agira ubumubereye kandi yahisemo  buberanye n’umubiri we ,abifashijwemo na muganga wabanje kumusuzuma.

Uburyo bwo kuboneza bwemewe ni ubuhe?

Uburyo bwo kuboneza urubyaro iyi nzobere ivuga ko ari bwinshi ,kandi bugenda bwiyongeraho n’ubundi mu rwego rwo guha amahirwe ababukeneye.

1.Udukingirizo tw’abagabo n’abagore

2.Ibinini bitandukanye

3.Inshinge zitandukanye

4.Udupira two mu kaboko

5.Udupira dutandukanye two mu mura

6.Kwifungisha burundu

7.Ndestse n’uburyo bwinshi  butandukanye bwa kamere .

Inama itangwa na Dr Anicet  ni uko mu gihe uwabona ikimenyetso kidasanzwe, yihutira gusubira kwa muganga bakareba impamvu ibitera kuko hashobora kuba harimo n’ubundi burwayi.Icya kabiri n’uko uhitamo uburyo wihitiyemo kandi wemera kugirango utarwana n’umutimanama wawe maze umubiri wawe ukakira ubwo buryo neza.

Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe na NISR mu 2019/2020, bugaragaza ko hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, hagati y’imyaka 15-49, abagore bagera kuri 34% bifuza kuzabyara,3% barabyifuza bakabibura,51% ntibifuza kongera kubyara, 2% bo barifashe naho 10% bumva bahita babyara ako kanya.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *