July 27, 2024

Kwibana cyangwa kwigunga bitera ibyago byinshi byo gupfa imburagihe.

0

Mu isi dutuyemo , birashoboka ko abantu batandukanye,bashobora kubaho bibana cyangwa bakabaho bigunze kubera impamvu zitandukanye. Ibi ariko bikaba ari bimwe mu bitera ibyago byinshi byatuma umuntu ashobora gupfa imburagihe.

Mu buzima nta muntu utagerwaho n’iki kibazo cyo kuba yabaho wenyine cyagwa se akabaho yigunze , bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu ngimbi n’abangavu, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS), rigaragaza ko ababarirwa hagati ya 5% na 15%, bahura n’ubwigunge kubera gutabwa n’abakagomye kubitaho.

Naho mu bantu bakuru, umuntu 1 muri 4, agerwaho n’ubwigunge kubera kubaho  wenyine nta muntu babana.

Urugero rw’ifoto y’umuntu mukuru ubaho wenyine

Ibi kandi bivugwa ko bishobora no kukubyarira urupfu, kuko OMS isobanura ko kwigunga ,kuba wenyine  cyangwa gutabwa n’abakagmbye kukwitaho  bifite aho bihuriye n’indwara y’agahinda,bikugeza aho kwiheba no kwigunga bijya bituma bamwe baniyahura bakaba bahasiga ubuzima cyangwa bakaba baturika imitsi y’ubwonko (strock) cyangwa ugasanga bamwe banarwaye umutima.

Nk’uko ubushakashatsi kandi bwabigaragaje,  ni uko  uwo muntu uba ubayeho gutyo, atariwe byangiza gusa ,ko ahubwo n’abaturanyi be ,inshuti n’imiryango bye, ingaruka zibageraho cyane ko nta muntu washobora gutera imbere ari wenyine.atari muri izo nshuti ze cyangwa mu  muryango we  gusa ,ko ahubwo no muri sociyete abamo bigiramo ingaruka.

 Dore zimwe mu nama  zagufasha kurwanya kuba wenyine cyangwa wigunze.

&. Kora ku buryo ushaka ibintu biguhuza n’abantu mutangana mu myaka, ari abakuruta cyangwa abo uruta muhuze ibiganiro bityo bizagufasha kumva ko utari wenyine.

& .Shakisha uburyo wahindura uko wumva uteye bizagufasha .

&.  Gerageza kumva bagenzi bawe unabavugishe, unababaze ibyo ushaka uko ubyumva bizagufasha kugira ibindi umenya bitandukanye n’ibyo waruzi.

&.  Shakisha ibyo ukora kandi biguhuza n’abandi mu gihe ubona ntacyo uri gukora ,unagerageze kwitabira ibikorwa biguza n’abantu batandukanye by’ubukorerabushake.

&. Abakuri hafi ugerageze kubabwira ko ufite irungu kuko ibicecetse bikuviramo ubwigunge bukabije bwashyira ubuzima bwawe mu kaga..

N’ubwo kwigunga cyangwa kwiheba atari indwara , hari inama nkuru ubuyobozi bw’abaganga  batangaza inkuru zishingiye ku buzima Livi.fr , buvuga ko iyo wumva byakabije, usanga abaganga bavura indwara zo mu mutwe ,kuko iyo utinze washiduka ugize indwara  y’agahinda gakabije kandi iyo nayo ikabije ishobora kukuviramo urupfu

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *