July 27, 2024

Ruhango :Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukomeje gushyigikirwa

0

Agera kuri miliyari eshatu z’amafranga y’u Rwanda , agiye gushyirwa mu  gikorwa cyo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kirometero zigera kuri enye n’igice, wahariwe ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana , ahazwi ku izina ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe.

Mu Karere ka Ruhango ahazwi ku izina ry’ikibingo hakunze kubera isengesho  buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, abakiruistu bita ko ari urugo rwo kwa Yezu Nyirimpuhwe,hagiye gushyirwa umuhanda wa Kaburimbo uzatwara amafranga asaga miriyari eshatu , kugirango hakorwe umuhanda uzanyura ku Karambo ukagera ku Kagari Ka Buhoro.

Ibyishimo ni byinshi ku baturage bahaturiye. Mugeni Hodari na Murenzi Etienne ni  bamwe mu baturage bahaturiye bagaragaje ibyiza by’uwo muhanda ugiye gukorwa, kuko bahurira bose ku iterambere rizabageraho.

Mugeni Hodari yagize ati :’’Uyu miuhanda turi gukorerwa , uzatugeza ku iterambere rirambye kuko bantwemereye ko bazashyiraho n’amashanyarazi , kandi ahari amashanyarazi haba n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse bazanaduha amazi meza.Ubwo rero natwe tugomba kugira uruhare mu ierambere ry’ibikorwa remezo bitugirirwa’’.

Uwitwa Murenzi nawe kimwe na mugenzi we yagize ati :’’Ubutaka bwacu bugiye kugira agaciro kuko hazabona abantu benshi bahatura. Iryo ni iterambere kuri twe, ahubwo harakabaho Perezida wacu Paul KAGAME uri gukomeza kutugezaho ibikorwa remezo’’.Hari n’abashimira akarere ka Ruhango ko mu bikorwa remezo bijejwe ,uyu muhanda wihuse kurusha ibindi kuko badategereje igihe kinini nk’uko hari ibyo bajya bizezwa amaso agahera mu kirere.

Yagize ati: “Hashize igihe gito batubwiye ko muri gahunda z’Akarere bazaduha umuhanda uzaca i Buhoro ugahingukira i Kibingo, none imvugo y’ubuyobozi bwacu yabaye ngiro kuko ntabwo bitinze. Ubusanzwe batubwiraga ibintu tugategereza iminsi n’iminsi”.

 Mu rwego rwo kwagura umujyi w’akarere ka Ruhango , ubuyobozi bwako butangaza ko uyu muhanda bawugeze kure, bukaba bwiteze ko uyu muhanda uzagira uruhare rukomeye mu kugabanya  abava n’abagana muri Muhanga na Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens yatangarije imvaho ko uyu muhanda uzanyura   mu tugari tubiri aritwo Buhoro na Minini ,imirimo nibura ubu igeze  ku 10% , akaba yishimiye ko uzafasha abantu bakunda kuza gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe ,hakaba ari naho  havuye inyito  y’Umuhanda w’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Uyu muyobozi akaba yaranatangaje ko igihe hazaba hagiyemo kaburimbo , abagenda n’imodoka bazaba borohewe cyane kuko ubucucike bw’imodoka zajyaga Huye ziva Kigali  buzagabanuka , ndetse n’abashaka kuwugendamo n’amaguru bagana kwa Yezu Nyirimpihwe bikazaborohera kurushaho.

Akarere ka Ruhango gaherereye mu majyepho y’u Rwanda kakaba gafite imirenge icyenda n’utugari mirongo itanu n’icyenda , kwa Yezu Nyirimpuhwe hakaba haherereye  mu kagari ka Munini Umudugudu wa Kibingo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *