September 11, 2024

GASABO-NDUBA :Abanyeshuri biga muri Little Stars barishimira ko babyaje umusaruro amahirwe iki kigo cyabahaye.

0

 

Alaine Heroine, ni umwe mu banyeshuri waganiriye n’umunyamakuru w’amahumbezinews.rw. Yagize ati :″Uru rugendo rwambereye rwiza cyane .Rwatumye menya ibintu byinshi nk’umunyeshuri uri kurangiza amashuri abanza, kuko hari byinshi twigiyemo byiyongeraga ku byo batwigishijwe mu ishuri , bakaba barabitubwiraga kandi banabitwereka. Twabonye  inka bita inyambo ,nabonye mu ngoro y’umwami uko habaga hameze,mbona ko hejuru hari uduti 3, ako hejuru bitaga agasongero , udukurikiraho 2 bakatwita amashyoro.Utu duti twabaga ku nzu y’abami n’abatware,ariko ku zindi nzu zisanzwe habaga hariho agasongero gusa. Twanabonye  inzu y’inzoga n’inzu y’amata. Ikindi n’uko nahavuye banyigishije gusya nkoresheje ibikoresho nari mbonye bwa mbere byitwa urusyo,ingasire, inkoko n’icyibo.Nabonye n’inzu itari iya cyera cyane y’umwami Mutara wa III Rudahigwa itubakishije ibyatsi nk’izindi batweretse.Mu bindi batuganirije ngereranyije ibijyanye n’umuco wa cyera mbona abagore ba cyera barubahaga cyane kurusha ab’ubu, kuko batweretse aho umugore yanyuraga ajya kuryama akazenguruka akuririra ku rundi ruhande ku buryo atari burenge umugabo we. Batweretse kandi igiti cy’umuvumu bita ikigabiro bakuragamo imyenda abanyarwanda ba cyera bambaraga.Batweretse igiti cy’umuko bitaga umurinzi kubera ko cyarindaga urugo,bikaba byaraturutse ko cyarinze Ryangombe igihe yicwaga n’imbogo ikamutumbagiza ikamuta mu murinzi ikabura uko imubyinagira ngo imushwanyaguze. mbese umwanya wacu , amahirwe baduhaye twayabyaje umusaruro ku buryo bushimishije.

Alaine yishimiye ko yamenye gukoresha bimwe mu bikoresho bya kera.

Kimwe na bagenzi be, Ineza Sano Hervis avuga ko nawe yashimishijwe n’uru rugendo shuli aho avuga ko yungukiyemo ubumenyi bw’amateka y’abami b’u Rwanda bo hambere ,barimo Mutara wa III Rudahigwa na Yuhi VI Musinga. Akomeza avuga ko yamenye n’ibikoresho byakoreshejwe n’abo bami babayeho.Ikindi nawe agarukaho ni uko inka z’ inyambo zitari inka zisanzwe nk’izindi ,zari zikwiye kubahwa kuko zakoreshwaga mu bitaramo by’I bwami . Ikiyongeraho ni uko mu  Rwanda kwita kuribi bikorwa remezo ari ingirakamaro ,kuko bidukururira ba mukerarugendo binjiriza amadovise u Rwanda.

Umuyobozi w’iki kigo Bwana Kagabo Mansuet ,avuga ko bafite gahunda yo kujya bakora urugendoshuri ngarukamwaka. Uyu mwaka w’amashuri  2022-2023 bakaba baratangiranye n’abana biga mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Hari hagamijwe kwereka abana ibikorwa bimwe na bimwe bikorerwa hanze y’ikigo baba barize ariko bakeneye no kubibona imbonankubone. Urugendo twakoze twarukoreye mu Karere ka Nyanza hari inzu ndangamurage y ‘amateka y’ u Rwanda. Ariko muri urwo rugendo bagiye babona byinshi harimo nk’umugezi wa Nyabarongo, ikiyaga karemano kiri i Kabgayi mu karere ka Muhanga, urutare rwa Kamegeri ruri mu Karere ka Ruhango n’ibindi byinshi ntarandora. Mu Rukari beretswe ingoro y’umwami ,bimwe mu bikoresho byakoreshwaga cyera ,inka z’inyambo bamwe bari bazibonye bwa mbere babasha kuzireba bazikoraho  ndetse  bifotozanya na zo ,babonye  amateka y’uko  abami batandukanye  bagiye bagura u Rwanda ndetse bagera n’i Mwima aho bamwe mu bami batabarije .Ibyo rero byatumye abana bishima kuko basohotse kandi bakiga bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ibyo biboneye cyane cyane abari kwitegura ikizami cya Leta bikaba bizabafasha mu myiteguro y’ibizami.

Abana bari baherekejwe n’ubuyobozi bw’ikigo .

 Uyu muyobozi akaba yarashimye cyane ubufatanye bagiranye  n’ababyeyi mu ruhare rwabo mu gutegura iki gikorwa kuko uko byari byarifujwe ariko byagenze.

Yasoje atanga inama  agira ati :″Abayobozi b’amashuri bagenzi banjye nabagira inama yo kujya bafatanya n’ababyeyi bagategura urugendoshuri  kuko  iyo umwana asobanuriwe ibintu akanabibona bituma umwana abisobanukirwa neza  cyane ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga ‶.

Iki kigo kigo cya Little Stars giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gatunga Umudugudu w’Uruyange, ahitwa i Nyacyonga hafi ya kaburimbo. Gifite abanyeshuri 376 n’abarimu 13 barimo abagabo 8 n’abagore 5. Kikaba ari ikigo kirimo  gukataza mu kwiyubaka.

Andi mafoto yaranze umunsi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *