July 27, 2024

Gasabo : Bamwe mu batarengeje imyaka 20 mu mashuri bakatishije amatike yo gukina imikino ya Nyuma.

0

Amakipe atandukanye y’ibigo by’amashuri bibarizwa mu karere ka Gasabo, amwe muri yo yakatishije amatike yo kuzakina imikino ya nyuma y’amaboko ihuza amashuri yisumbuye y’abatarengeje imyaka 20 (U20) .

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mata 2023  nibwo mu kigo cya World Mission no  ku kigo cya Gacuriro TSS habereye amarushanwa y’imikino y’amaboko  ya ½ cy’irangiza (basket ball na Volley ball) abahungu n’abakobwa.

Iyi mikino yagiye irangwa n’ishyaka no kugaragaza impano z’abana mu mikinire yabo , kuko bose bifuzaga kugera ku mukino wa nyuma (final)  aha buri wese aba ashaka insinzi no gutwara igikombe ndetse guharanira ishema ry’ikigo cye.

Muri Basket ball, mu bakobwa,  imikino yabereye muri World Mission ,Ku ikubitiro umukino wahuje  FAWE Girls School na ITS  Kigali (International Technical School ) , ITS Kigali yatsinze FAWE Girls school amanota 42-22, naho ikipe yahuzaga  Kigali Christian School (KCS) na World Mission Technical School  (WMTS)  ikipe ya KCS yasuzuguye cyane ikipe ya WMTS maze  iyitsindira iwabo amanota agera kuri 26- 03 muri uyu mukino wa basket ball.

Muri Basket ball mu bahungu ,ikipe ya ITS Kigali yatsinze iya Glory Academy amanota 63-25,hanyuma mu mukino washyushye cyane wahuje RHS na IFAK ,Riviera Hight School yatsinze Don Bosco IFAK amanota 52-29.

Mu mukino wa Volley ball   ,imikino yabereye Gacuriro  TSS , FAWE Girls school nayo yihimuriye ku ikipe ya  GS Kinyinya maze iyitsinda amaseti 3-0.

UMENYWANAYO Sierra  wakiniraga ikipe ya Fawe Girl School abajijwe n’umunyamakuru w’amahumbezinews.rw uburyo bakiriye gutsindwa na ITS Kigali  ,yavuze ko gutsindwa kwabo kwavuye ku gukinana ubwoba, ariko ntibyabaciye intege kuko ngo n’ubwo bose baba bifuza insinzi ariko baba baje no kwiga ,ku buryo ibyo bigiye kuri bagenzi babo bishobora kuzabafasha mu mikino itaha .

USANASE KARAKE  wakinaga mu ikipe yatsinze , abajijwe aho  insinzi yabo yaturutse yagize ati :’’ Insinzi yacu iva mu myitozo myinshi dukora kuko twe no mu biruhuko n’ubwo tutitoreza hamwe ariko ikipe yacu abayikinamo twese tuba dufite aho dukorera imyitozo tubifashijwemo n’umutoza wacu wo mu kigo, ndetse n’umuyobozi wacu w’ikigo’’.Ikindi yagarutseho ni uguha ubutumwa abakobwa mu kwitinyuka bagakora neza aho bishoboka hose nta soni cyangwa ubwoba kuko ngo baba batazi ejo habo uko hameze.

Umuyobozi wa International Technical School Kigali (ITSKigali).

Umuyobozi wa ITS Kigali Jules SEBANANI ,yatangarije amahumbezinews ko insinzi y’ikigo cyabo  

iva ku gukundisha abana be imikino, akabashakira ubatoza neza ubizi kandi ubyitayeho,akabaha n’igihe cyo kwitoza. Yagize ati :’’ubu mba numva nishimye cyane kuko burya iyo umubyeyi abona umwana we atsinda  yumva yishimye  cyane ,ndashaka ndanifuza ko ibikombe byose ari twe tuzajya tubitwara, cyane ko inshuro zimaze kuba eshatu zikurikirana tubitsindira ,n’iki turi gukinira dufite ikizere cyo kuzagitwara ‘’.Yasoje agira inama abandi bayobozi  b’ibigo gukundisha abana siporo , ko uretse gutwara n’ibikombe siporo ari ubuzima , aho yavuze umwana wakoze siporo neza yiga neza n’amasomo ye akayatsinda kuko umubiri we uba ukora neza.

Peresident wa Ngenzuzi,umunyamabanga mukuru wa sport scolaire n’umuyobozi wa Tekinike bari kureba uko imikino iri kugenda.

Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Gasabo (ASS Gasabo) rigizwe n’abanyamuryango 168 bagizwe n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye rikaba riteganya gukina imikino ya nyuma (final) ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023 nk’uko umuyobozi wa Tekiniki   (DT) MUNYANEZA Diogene yabitangarije amahumbezinews.rw, uwo munsi hakaba ariho hazamenyekana amakipe azakina mu marushanwa ya League.

Andi mafoto mu yaranze umunsi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *