July 27, 2024

Gasabo :  Ikigo nderabuzima cya Nyacyonga cyibutse ku nshuro ya 29 abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

0

Ku masaha ya saa munani n’igice z’uyu mugoroba, abakozi bo ku kigo nderabuzima cya  Nyacyonga (centre de Sante) bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 abatutsi bazize Jenocide mu 1994.

Bamwe mu bakozi bakorera ku kigo nderabuzima cya Nyacyonga (centre de Sante), kuri uyu wa gatatu bagiye ku rwibutso rwo ku Gisozi kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu 1994. Iki gikorwa cyabimburiwe no kuganirizwa amateka yaranze u Rwanda mbere y’ubukoroni na nyuma yabwo, n’uburyo Jenoside  yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Beretswe kandi uburyo abanyarwanada bari bunze ubumwe , ariko nyuma abakoloni bakaza kubiba urwango rukomeye bagendereye kubacamo ibice, ari na cyo cyatumye hicwa Abatutsi basaga miliyoni. Ibi, bakaba babyeretswe mu mashusho ndetse no mu majwi.

Mu ijambo rye ,Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyacyonga Madamu UMUHOZA Nicole ,yavuze ko iki kigo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi kitari kiriho, ikaba ari nayo mpamvu baza kwibukira  ku rwibutso rwo ku Gisozi, aho imbaga y’abazize Jenocide iruhukiye mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira ubusa. Yagize ati :″ Twibuke twuyubaka ‶.Yanagarutse kandi ku kijyanye no kwihugura ku mateka , kuko hari abakozi bamwe bakorana , batari bakavutse icyo gihe, n’abandi bari bakiri bato cyane, bityo bagasobanukirwa ku mateka batazi n’ubu bataranamenya, ku buryo babasha gutegura u Rwanda rwiza rw’ahazaza. Yongeye ati  : ″Ubu noneho kurenza kubyo twumvaga ,twabwirwaga , ubu twiboneye n’uko byagenze n’ababikoze ,ku buryo ubu natwe twatanga ubuhamya tukarwanya abarwanya n’abapfobya Jenoside,  iyo mitima bafite igahinduka tukubaka  u Rwanda rw’ejo rwiza ‶.

Abaje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo ku Gisozi rushyinguyemo abagera ku bihumbi  250 ,babunamiye.

Rizinjirabacye Hakizimana Jean De Dieu, ni umuforomo ukorera kuri icyo kigo nderabuzima cya Nyacyonga . Yagize ati: ″Nyuma yo kugaragarizwa ko urubyiruko narwo rwagize uruhare muri Jenoside, nkatwe urubyiruko rwavutse nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , hamwe no gusura urwibutso biratwigisha ,tugasobanukirwa,bityo tukanafata ingamba kugirango amateka mabi yaranze igihugu atazongera‶.

Kimwe na mugenzi we, NYIRANZEYIMANA Beretirida , nawe yavuze ati : ″ Nk’umukobwa w’urubyiruko ibyo nabonye hano ni agahomamunwa !   ubugome Jenoside yakoranywe biteye ubwoba n’agahinda , nkaba ntanga ubutumwa mu rubyiruko rugenzi rwanjye bwo gukundana no gushyira hamwe, tukirinda amacakubiri dushaka icyaduteza imbere, kuko aho Jenoside yagejeje u Rwanda nabonye ari habi‶.

Ikigo nderabuzima cya nyacyonga giherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana ,akagari k’Akamatamu ,umudugudu wa Nyarukurazo  .Kikaba gifite abakozi barenga 30. .Iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’abagera kuri25 mu gihe abandi basigaye ku izamu .

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyacyonga akomeza anahumuriza abakozi ayobora.
Bati : ”Kwibuka ni igihango”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *