July 27, 2024

Urukiko rwahagaritse urubanza rwa Kabuga Felicien kugeza igihe kitazwi akanarekurwa.

0

KABUGA Felician wari ukurikiranweho ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994 ,abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire rwa IRMCT rwategetse ko yigwaho byihutirwa akarekurwa kandi urubanza rwe ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi .

Kubera uburwayi bwo kwibagirwa cyane ,mu kwezi kwa 6  uyu mwaka, abacamanza bo mu rugereko rw’iremezo rw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye (The Hague) mu Buholandi, banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo kwibagirwa cyane, ariko bavuga ko hashakwa ukundi yaburanishwa .

Ni urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha muri Tanzania, ubu , abacamanza bo mu rugereko rw’ubujurire banze ubundi buryo ubwo aribwo bwose yaburanishwamo .

Carmel Agius, Burton Hall, Liu Daqun, Aminatta Lois Runeni N’gum na José Ricardo de Prada Solaesa, nibo bari bagize iyo nteko y’abacamanza , bayobowe n’uriya  Carmel Agius. Nyuma  bavuga ko baje kubona ko bakoze ikosa ryo mu mategeko igihe bashaka ubundi buryo bamuburanishamo , kandi  babona ko ubuzima bwa Kabuga burushaho kugenda bujya mu kaga. None ubu urwo rugereko rw’iremezo rwamuburanishaga, rwategetswe kwiga “byihuse” ku kibazo cy’ifungwa rya Kabuga.

Kabuga, inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, hafi y’i Paris rwagati, ku itariki ya 16 Gicurasi (5) mu 2020, aho yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryaho, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa, hakaba hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Itsinda ry’abaganga ryashyizweho n’inteko iburanisha ,nyuma yo kubona ko afite indwara yo kwibagirwa cyane , bakoze raporo ku buzima bwe mu gihe cya buri byumweru bibiri, baza gusanga Kabuga afite intege nke mu mubiri ndetse no mu bwonko bwe. Kubera ibyo hagarazwa ko ubu atagifite ubushobozi bwo gukomeza urubanza rwe kuko byaba bibangamiye u burenganzira bwe bw’ibanze nk’uko Igihe cyabigarutseho.

Uko Raporo y’ubuzima bwa Kabuga imeze.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe – ku busabe bw’urukiko – n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Iyo raporo irimo ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe” bwa Kabuga “bwagabanutse”, ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“clinical dementia”).

Ibyo byatumye ku itariki ya 10 Werurwe uru rugereko rw’i La Haye ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe, ahubwo ruha umwanya izo nzobere zisabwa ibisobanuro mu rukiko kuri iyo raporo.

Nyuma yaho, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bavuze icyo batekereza ku bisobanuro by’izo nzobere na raporo yazo, kugeza ku itariki ya 30 Werurwe.

Ku itariki ya 6 Kamena ni bwo urwo rugereko rwatangaje umwanzuro wo mu rwego rw’ubucamanza kuri iyo raporo y’inzobere zigenga, no ku ngingo z’ubushinjacyaha n’ubwunganizi kuri iyo raporo, ruvuga ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

Uwo mwanzuro ni wo wari wajuririwe, ubushinjacyaha buvuga ko Kabuga ashobora kuburanishwa naho ubwunganizi bwe buvuga ko ahubwo akwiye kurekurwa nta yandi mananiza nk’uko bbc nayo yabitangaje.

Ariko ,urukiko rwavuze ko iri hame rigomba kurebwaho mu mpande zombie, kuko abakorewe ibyaha na Kabuga bamaze igihe bategereje ko ubutabera butangwa , kuba urubanza rudashobora kurangira kubera ubuzima bwe bitaba bibashimishije.Hakavugawa ko ubutabera bushobora gutangwa mugihe habayeho imanza zo mu mucyo, nk’uko biri muri statut ya IRMCT, hakubahirizwa amahame y’ukekwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *