July 27, 2024

Alabama :Mu isabukuru y’umukobwa we umubyeyi ababajwe no kuzagana ku irimbi aho kujya mu birori.

0

Phil Dowdell(iburyo) niwe warashwe ariho atabara mushiki we Alexis.

Muri Leta ya Alabama, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 ya mushiki we , umusore muto ari muri bane bapfuye ,mu gihe barasaga mu kivunge muri  ibyo birori nk’uko umuryango we ubivuga.

Phil Dowdell w’imyaka 18, yasunitse hasi mushiki we Alexis Dowdell wari wagize isabukuru y’imyaka 16, ubwo amasasu yari atangiye kuvuga mu nzu nto babyiniramo mu mujyi wa Dadeville.

Alexis ati: “Ijambo rya nyuma namubwiye ni ugukomera”

Muri ibyo birori ,abandi 32 barakomeretse muri iki gitero cyabaye kuwa gatandatu mu ijoro , aho cyagabwaga ku rubyiruko rwari rwibereye mu birori.

Muri ako kavuyo ko gukiza amagara kuri buri wese , Alexis avuga ko musaza we Phil yaje kumufata ,amaze kumva ko hari umuntu ufite intwaro. Amasasu atangiye kuvuga, Phil yasunitse mushiki we ku butaka mbere y’uko bombi batandukana .Nyuma akongera kubona Phil ariho asamba atabasha kuvuga, nubwo yafunguye amaso ye ubwo Alexis yari amufashe mu maboko.

Alexis na nyina, LaTonya Allen, bavuze ko batazi ikintu cyatumye uwo muntu aza kubarasa.

Allen avuga ko umuhungu we yamuteraga ishema “mu buryo bwose”. Mu gahinda kenshi yagize ati :“Igice cy’umutima wanjye cyamvuyemo. Yari kurangiza amashuri mu kwezi gutaha. Aho kujya mu birori byo gusoza amashuri ubu nzajya ku irimbi kureba umuhungu wanjye.”

Bamaze kuvuga bicye ku iperereza, ariko basabye abaturage gutanga amakuru yose baba bafite. Polisi kugeza ubu ntiratangaza ukekwaho ubu bugizi bwa nabi n’icyabimuteye.

Ahabereye igikorwa kigayitse Alabama.

Umwe mu bapastori bo muri uyu mujyi yavuze ko uwarashe aba bantu n’ubu akirimo guhigwa atarafatwa. Mu gihe Allen we  akeka ko uku kurasa mu kivunge kwakozwe n’abarenze umuntu umwe.

Abandi baburiye ubuzima muri ibi birori ni ;Shaunkivia Smith, w’imyaka 17, Marsiah Collins, w’imyaka 19, na Corbin Holston w’imyaka 23.

Collins we yari umusore ukina umupira w’amaguru muri kaminuza wigiraga kuzaba umunyamategeko. Naho Holston we yaje muri ibi birori kureba umuntu wo mu muryango we ubwo yari yumvise ko hashobora kuba ibibazo, nk’uko umuryango we ubivuga.

Allen avuga ko mbere y’uko kurasa yari yabanje kumva ibihuha ko muri ibyo birori haje umuntu ufite imbunda.

Nuko aragenda azimya amatara ajya kwa DJ afata ijambo avugira mu ndangururamajwi ngo uwo ari we wese ufite imbunda ave mu birori byabo.

Avuga ko abonye nta muntu uvuze yazimije amatara y’urumuri rwinshi maze ibirori bigakomeza. Alexis avuga ko nyuma gato hahise hatangira akajagari muri iyo nzu nto y’imyidagaduro.

Yagize ati: “Bitunguranye twumvise amasasu maze ubona buri wese yirukankiye ku rugi, abantu bagwirirana bavuza induru njye mbasha gucika, ngeze hanze ndihisha,ariko haza umuntu ambwira ko aje kumfata tukajya kwihisha kuyindi nyubako kuko uwarasaga yari agihiga abandi.Ngarutse nyuma gato aho byabereye nasanze musaza wanjye yarashwe,yatakaje amaraso menshi,ngumana na we ariko agenda atakaza ubwenge”.

Ku cyumweru habaye umuhango wo kuzirikana abishwe n’abakomeretse.

Jimmy Frank Goodman Sr, umukuru w’agace ka Dadeville, yavuze ko ibintu byari byifashe nabi  ku bitaro nyuma y’uku kurasa ndetse ngo kurusha ibyo yabonye ubwo yari umusirikare muri Vietnam.

Ati: “Hari abantu barira, imirambo irimo kujyanwa ahabugenewe n’imyenda yuzuye amaraso iri hasi.”

Phil Dowdell, wari mukuru mu bana batatu, yibukwa nk’umuhungu wari uzwi cyane mu gusiganwa ku maguru akaba n’inshuti nziza. Yagombaga kuzajya muri kaminuza ya Jacksonville State University kuri ‘bourse’ ya siporo.

Uku kurasa abantu mu kivunge muri Dadeville kwatumye umubare w’ibindi nkabyo uba 160 muri Amerika kugeza ubu gusa muri uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikigo Gun Violence Archive.

Benshi muri Amerika bakomeje kwinubira amategeko yemerera rubanda gutunga imbunda.

Source :CNN.com.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *