July 27, 2024

Abategetsi barindwi b’ibihugu bya Afrika bagiye mu Burusiya na Ukraine  guhosha intambara.

0

Bamwe mu baperezida b’ibihugu bya Afrika  berekeje mu Burusiya na Ukraine kugirango bajye guhosha intambara imaze iminsi muri ibi bihugu byombi.

Amashusho yagaragaye  ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje  Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Macky Sall wa Senegal, Azali Assoumani w’ibirwa bya Coromos bari muri gari ya moshi muri Pologne bivugwa ko yari igiye i Kyiv. Bari kumwe kandi n’intumwa zihagarariye abategetsi ba Congo-Brazzaville, Misiri na Ruhakana Rugunda, intumwa yihariye ihagarariye Perezida Museveni wa Uganda.

Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia yaramukanyije na Cyril Ramaphosa wa South Africa ageze muri gari ya moshi yari ibavanye muri Pologne igiye i Kyiv. Macky Sall wa Senegal ari ibumoso, na Azali Assoumani wa Comoros ari iburyo (uwo useka)

Iri tsinda rigiye gushakisha amahoro , aho Kyiv iherutse gutangiza igitero cyayo cyo kwigaranzura Uburusiya. Bikaba  biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu ryagombaga guhura na Perezida Volodymyr Zelensky naho kuri uyu wa gatandatu bagahura na Perezida Vladimir Putin,baka

Hibazwa niba ubutumwa bwa bo hariccyo buzageraho.

Mu kwezi gushize  ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yatangazaga uyu mugambi ,yavuze ko nta ngengabihe yatanze cyangwa imirongo ngenderwaho y’ibyo bifuza ,hakaba hari abandi baziyongera muri uyu muhate wo gushaka amahoro barimo Ubushinwa, Turukiya na Papa Francis.

Kingsley Makhubela wahoze ari umudiplomate wa Africa y’Epfo, yagize  ati: “Ni izihe ngufu ubu butumwa  bufite? Ntabwo bisobanutse. Ese ni amahirwe yo kwifotoza ku bategetsi ba Africa?”

Ubu butumwa ntibusanzwe ukurikije uburyo igice kinini cya Africa cyifashe kuri iyi ntambara benshi hano babona nko guhangana hagati y’Uburusiya n’Uburengerazuba.

Ni umuhate kandi udasanzwe wa diplomasi wo kugerageza gukemura ikibazo cyo hanze ya Africa “ikintu cyiza” urebye uburyo Africa irimo kurushaho gusaba kugira ijambo rinini muri ONU/UN no mu yindi miryango mpuzamahanga, nk’uko bivugwa na Murithi Mutiga, umukuru w’ishami rya Africa mu kigo International Crisis Group (ICG).

Umugabo wateguye uyu mugambi, Jean-Yves Ollivier, ukuriye ikigo gikorera mu Bwongereza kitwa Brazzaville Foundation, cyibanda cyane ku bikorwa by’amahoro n’iterambere muri Africa,yavuze ko wagera ku ntego zidahambaye. Uyu mugabo akaba ayahagaritse kongera kuvuga kuri uru rugendo rw’abakuru b’ibihugu kuva amatariki yarwo amenyekanye. Ariko mu biganiro yatanze mbere yari yavuze gahunda zarwo.

Ba Perezida basuhurizanya muri gariyamoshi berekeza i Kyiv.

Yavuze ko intego ari ugutangiza kuganira kurusha gukemura ikibazo ako kanya, gutangiza ibiganiro ku bibazo bitareba ibya gisirikare ako kanya bagahera aho.

Kimwe muri byo ni ukugurana imfungwa hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Ikindi ni ukugerageza kubona ibisubizo ku bibazo bya Africa, nk’ibinyampeke n’ifumbire.

Iyi ntambara yahungabanyije bikomeye iyoherezwa ry’ibinyampeke biva muri Ukraine n’ifumbire iva mu Burusiya, bitera ikibazo cy’ibiribwa ku isi. Africa, icungira cyane ku kuzana ibi byombi, niyo yahagorewe kurusha abandi.

Ollivier yavuze ko abategetsi ba Africa bageregeza kumvisha Uburusiya ko bukwiye kongera amasezerano adakomeye yemerera ubwato bwa Ukraine gucisha ibinyampeke mu nyanja y’umukara bugenzura ,bukanasaba kandi Kyiv gushaka inzira zo koroshya amananiza ku kohereza ifumbure y’Uburusiya ubu yafatiriwe ku byambu ahantu hagiye  hatandukanye.

Mutiga we avuga ko hari n’ibimenyetso ko aba bategetsi ba Africa “bazagerageza no guhuza impande zombi”.

 USA yashyize igitutu kuri Africa y’Epfo

Iri tsinda ryateguwe mu buryo bwitondewe: Abaperezida batanu, n’intumwa ya Uganda, ihagarariye Perezida Yoweri Museveni uri mu rugo kuko arwaye Covid-19.Aba baturutse mu bice bitandukanye bya Africa kandi ibitekerezo byabo biratandukanye kuri iyi ntambara.

Uganda na Africa y’Epfo zifatwa  nk’izihengamiye ku Burusiya, mu gihe Zambia na Comoros zegereye cyane Uburengerazuba. Naho Misiri, Senegal na Congo-Brazaville zakomeje kwifata cyane kuri iyi ntambara.

Muri iyi minsi Africa y’Epfo yo yanagiye ku gitutu cya Amerika kuko byavuzwe ko yaba ifasha Uburusiya muri iyi ntambara ngo yaba yoherereza intwaro Moscow, ariko Africa y’Epfo yarabihakanye.

Ubutegetsi bwa Biden butegereje ibiva mu iperereza rya leta ya Pretoria, ariko itsinda ry’abadepite bo muri Amerika ryo rirashaka ko White House ihana Africa y’Epfo igahagarika amasezerano akomeye bafitanye y’ubucuruzi.

Uhagarariye Africa Programme mu kigo Chatham House cy’i Londres Alex Vines ati: “Ntekereza ko buriya butumwa buri mu murongo wifuzwa na Africa y’Epfo mu kwisobanura.” Akanongeraho ko  Abanyamerika batakirimo kugerageza gusaba Africa guhitamo uruhande muri iyi ntambara nk’uko babikoze igitangira.

Ibihugu byinshi bya Africa byahisemo kutagira aho bibogamira, ibyo Amerika yemera ko bifite ihuriro n’amateka yo mu Ntambara y’Ubutita kandi bidasobanuye ko abadafite aho babogamiye bashyigikiye Moscow.

Washington ubu “ishyigikiye kutabogama by’ukuri”, nk’uko Dr Dines abivuga, “niho hava igitutu kuri Africa y’Epfo ubu ngo igaragaze ko mu by’ukuri ntaho ibogamiye.”

Perezida Ramaphosa yagize uruhare runini ngo uru rugendo rushoboke, yahamagaye ba Perezida Putin na Zelensky, ndetse aha raporo umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres.

Nubwo yaba Uburusiya cyangwa Ukraine ubu nta bushake bigaragaza bw’ibiganiro, byombi bifite inyungu muri uru ruzinduko.

Moscow imaze igihe irushaho kongera ijambo ryayo muri Africa kandi yizeye kubigaragaza mu nama ya Russia-Africa izabera i St Petersburg mu kwezi gutaha.

Ukraine nayo imaze iminsi igerageza umuhate wa diplomasi muri Africa. Mu minsi ishize minisitiri wayo w’ububanyi n’amahanga yari kuri uyu mugabane mu gusobanura impamvu yabo kandi yakwishimira n’andi mahirwe yo kubikora.

Dr Makhubela ati: “Abanya-Ukraine bashobora kugerageza kumvisha aba bategetsi ba Africa ko badakwiye kwitabira iriya nama y’Uburusiya.

“Abarusiya nabo barashaka kwerekana ko batari bonyine. Niyo mpamvu ibi bishobora kuba ikibazo cy’amahitamo ku bategetsi ba Africa niba bazajya i St Petersburg cyangwa ntaho bazajya.”

Abasesenguzi babona iriya nama y’i St Petersburg nk’ikimenyetso cy’umubano wa Africa n’Uburusiya cyane nk’uko urubuga BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko igishishikaje Abanyafurika ubu ari igiciro cy’imibereho kikaba ari kimwe biha ingufu abanyafrika ko bashobora guhuza abahanganye ku meza y’ibiganiro by’amahoro mu gihe baba bemeye kwicarana bagize bati :“Iriya ni itambara iri kure y’Abanyaburayi”.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *