September 11, 2024

Imyumvire ya bamwe mu rubyiruko ni imbogamizi ikomeye ku ngamba z’igihugu zo kurandura Icyorezo cya SIDA.

0

Muri gahunda yo kurwanya no kurandura Icyorezo cya SIDA mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya ubwandu bushya ho  90% mu mwaka wa 2030 hashingiwe ku mibare y’uko ubwandu bushya bwari buhagaze muri 2010.

 

Mu bikorwa hagamijwe kugera kuri iyo ntego yo kugabanya ubwandu bushya , harimo kwegereza abaturage serivisi zo kwipimisha ku bushake, gutanga imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kongera ubukanguramba no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda kwandura Virus y’agakoko gatera SIDA n’ibindi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu Rwanda ku miterere y’icyorezo cya SIDA, igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 210,200 (3%) bahuye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Kuva 2005 ubwandu bw’aka gakoko buba kuri 3%. Abantu bashya bandura aka gakoko ku mwaka ni 5,400 bivuze ko hakiri ibyo gukorwa kugira ngo intego Igihugu kihaye yo kugabanya ubwandu ho 90% muri 2030 izagerweho.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko mu bipimo by’ubwandu, mu bantu b’igitsina gore buhagaze bari kuri 3.7% mu gihe mu bantu b’igitsina gabo buhagaze kuri 2.2%.

Ishami ryo kurwanya SIDA rya RBC rivuga kandi ko 65% by’ubwandu bushya bugaragara mu urubyiruko bigatanga umukoro unakomeye mu kurwanya iki cyorezo.

Nubwo imibare ihagaze gutya ariko imyumvire ya bamwe mu rubyiruko ikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga akagari ka Kirehe  umudugudu wa Gatebe ya mbere, umunyamakuru yagiranye ikiganiro na Uwase Joseline, abajijwe impamvu bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa badatinya kwandura Virusi itera  Sida ugasanga ahubwo abenshi batinya gutwita inda zitateguwe, yasubije muri aya magambo. Hano ku gasima mpazi abantu benshi barwaye Sida kandi utamenya ko bayifite. Sida ufata ikinini ubuzima bugakomeza, ariko iyo ubyaye na babacuti bawe b’abahungu cyangwa b’abagabo bakwiheraga akantu baraguta ntibongere kukureba, ugatangira kubaho nabi ukabwahagirana. Aho gutwitira iwanyu warwara Sida ugafata imiti abayifata ni benshi kandi ntacyo babaye’’.

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, uwasabye ko yakitwa Baby kubera impamvu z’umutekano we, afite imyaka 23 yiga muri Kaminuza mu mwaka wa mbere hano muri Kigali.

Yagize ati : njye nibera kwa tante kandi nawe yaramugaye aturerana turi abana benshi kuburyo ataduha ibyo dukeneye byose, ikiza n’uko dufite aho tuba kuko afite amazu ye, ariko kurya biba bigoye no kwiga , rero umuntu atirwanyeho ubuzima bwahagarara. Kandi nta muhungu mwaryamana 1,2,3,4 mugikoresha agakingirizo. Mutangira mugakoresha ntimumenya igihe mwakarekeye kandi nta n’umwe wipimishije.

Julien NAMAHORO NIYINGABIRA.

Ku birebana n’imyumvire y’urubyiruko, Julien NAMAHORO NIYINGABIRA ushinzwe ishami ry’isakazabutumwa muri RBC, avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye haba  iz’ibanze ,iz’abikorera, amadini ,abanyamakuru n’abandi ,   bakomeje gukora ubukangurambaga bizeye ko butanga umusaruro kuko ugereranyije no mu myaka 20 ishize ,ubukangurambaga bwakorwaga butameze nk’ubw’ibi bihe.

Yagize ati : ‘’Imvugo zakoreshwaga zarahindutse haje iterambere, Leta turayishimira cyane uburyo ibitaho, uko bavurwa, uburyo barindwa ngo abanduye badahitanwa nayo, ariko n’ubwo ibyo byose biriho ntibagomba kwirekura, cyane urubyiruko rugatekereza kabiri, birinda kwishora gukora imibonano idakingiye cyangwa bagafata ibyemezo byo kutabijyirohamo’’.

Yavuze ko hari ubukangurambaga buhoraho kandi bateganya guhozaho bunyujijwe henshi hatandukanye harimo no mu matorero kandi igihugu kirimo gushyiramo imbaraga nyinshi.

Ku rwego rw’isi mu mpera z’umwaka wa 2021  ubwandu  bwa Sida bwabarirwaga muri miriyoni 38.4, abakuru ari miriyoni 36.7 abari munsi ya’imyaka 15 ari miriyoni 1.7. Ab’igitsina gore nibo bari benshi bageraga kuri 54% kandi abenshi bari muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *