July 27, 2024

Menya ibanga riri mu kigori mu buzima bwa muntu.

0

Abantu benshi bakunda kurya ikigori cyokeje, bakakirira uburyohe cyangwa agahararo nyamara batazi uburyo gifite ibanga rikomeye mu mubiri w’abakunda kukirya.

Dore bimwe mubyo ugomba kumenya ikigori cyokeje kimarira ubuzima bw’abakirya.

1.Gikungahaye ku ntungamubiri yitwa Folic acid :Ifitiye akamaro cyane  abagore batwite kuko igira uruhare rukomeye mu iremwa ry’ubwonko bw’umwana igihe bamutwite, ndetse ikanongerera amaraso umubiri.Iyi ntungamubiri kandi ifitiye akamaro abakuru n’abato kuko ibafasha gukura mu gihagararo no mu bwenge.

2.Ikigori cyokeje kandi  gikungahaye kuri fiber zifasha mu igogorwa ry’ibiryo : Burya iyi uriye ikigori cyokeje uba ugiriye neza amara yawe kuko bituma umurimo w’igogora no  gusya ibyo wariye bigenda neza.Iyi fiber kandi inatuma intungamubiri zikwirakwira mu mubiri wose neza.

3.Ikigori cyokeje gitanga imbaraga mu mubiri  kikagira n’uruhare mu kurinda umubiri kunanirwa vuba : Ibi bibaho kubera ko kiba gifite isukari y’umwimerere ifasha umubiri gukorana imbaraga ndetse no gukora umwanya munini .

4.Gisukura kandi kikanakomeza amenyo

Burya gukakacanga ibigori byokeje, bituma amenyo akomera kandi uko ubihekenya ,agace kazanywe n’imyanda kakwiyomeka ku menyo kagenda kavaho hanyuma umuntu akagira amenyo akumeye kandi asa neza. Si ibi gusa, gishobora kukwereka niba urwaye amenyo cyangwa yaracukunyutse ,kuko iyo iryinyo  urirwaye ukakirya rihita rikurya bityo ugahita umenya ko ufite ikibazo. Ubwo rero ni umuganga mwiza.

5. Mu kigori cyokeje habamo n’intungamubiri zirinda amaso

Ikigori cyifitemo intungamubiri na vitamini zituma kigira uruhare mu kurinda amaso ndetse no gutuma agira ubuzima bwiza. Kurya ikigori bituma usigasira ndetse unarinda amaso yawe bityo ukareba neza ibibera mu isi.

6.Kurya ikigori cyokeje birinda umubiri w’abakirya gusaza : Nk’uko ikinyamakuru  ubuzimainfo.rw cyabishyize hanze , kivuga koubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukunda kurya ikigori agira uruhu rworoshye kandi rusa neza kubera intungamubiri zikirimo.

Muri rusange ibigori ni ibinyamafufu  byiza byifitemo amafu akungahaye ku bitera imbaraga ,ibigori ni isoko nziza y’ibitera imbaraga byaba ibyokeje ,ibitetswe cyangwa icyakozwemo ifu cyangwa kikaribwa ari impungure. Ikigori ni ingirakamaro.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *