July 27, 2024

Uganda :Itegeko rihana ubutinganyi ryemejwe n’umukuru w’igihugu.

0

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yemeje umushinga w’itegeko rihana  ababana bahuje ibitsina baba abagabo  babana n’abandi bagabo ,cyangwa abagore babana n’abandi bagore.

Mu kwezi kwa gatatu niho iri tegeko ryari ryatowe ku nshuro ya mbere,  ariko  ntiryahita rishyirwa mu bikorwa kuko bari bakiryigaho.Kuri ubu iri tegeko rishya  rikaba ryemejwe rikazajya rihana ababana bahuje ibitsina abo aribo bose ,bakaba bazajya bahanishwa igifungo cya burundu.  

Iryo tegeko rihana kandi uwakoze ihohoterwa  rishingiye ku gitsina rikorewe umuntu utarageza ku myaka y’ubukure ; ku muntu ubana n’ubumuga  cyangwa uhohotewe akaba atewe indwara idakira nk’uko bbc yabitangaje. Ubuyobozi bwa Uganda busaba abantu gutangira amakuru ku gihe ahagaragaye  ihohotera ry’ubutinganyi rikorewe abana n’abandi bantu b’intege nke.

Perezida wa Uganda Museveni yari yaririnze kugira icyo arivugaho muri iki gihe gishize  cyose ariko kandi ryari ryavuye mu nteko nshingamategeko .Minisitiri w’intebe Amama Mbabazi na Perezida w’inteko Ishinga Amategeko, Rebecca Kadaga, batayivugaho rumwe. Byavuzwe ko mu gihe Museveni azaba yashyize umukono kuri iri tegeko, imwe mu miryango itegamiye kuri leta izwiho guteza imbere ubutinganyi muri Uganda yose,  byagarutsweho ko izahagarikwa nk’uko byatangajwe na Kigali Today,  kuko izaba inyuranyije n’iri tegeko.Kuri ubu Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda akaba yemeje iri tegeko.

 Iri tegeko rihana abatinganyi ni rimwe mu yari amaze igihe mu kabati atarangiye, dore ko ryageze mu Nteko mu Kwakira mu mwaka wa 2009.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *