July 27, 2024

Sudani :Intambara yatumye bamubyaza hakoreshejwe telephone.

0

Muri ibi bihe kubera intamabara iri kubera muri Sudan, Khartoum,ibitaro  hafi byose bihabarizwa  byarafunze. Ibidafunze nabyo, umuriro uri kugenda inshuro nyinshi maze abita ku barwayi bikabagora , aho BBC ivuga ko kubyaza  umuntu abazwe bisaba gukoresha urumuri rwa terefone.       

Muganga Howaida Ahmed al-Hassan muri vídeo yasangije BBC, yagize ati :’’

 ‘’Turimo gukoresha urumuri rwa terefone ngendanwa kugirango dukore sezariyene (kubaga umugore abyara),’’ . Ibi ngo byafashwe  arimo kubaga umugore ngo amubyaze ,aho yagaragaye yambaye ga (udupfuka ntoki)zabugenewe ,akikijwe n’abandi baganga b’abagore bafashe amaterefone bamumurikiye ngo habone neza .

Muganga Hassan ari muri bake bagumye ku bitaro bya Alban Jadeed, mu murwa mukuru wa Khartoum, kuva aho intambara ishyamiranyije impande za gisirikare yatangiriye mu kwezi kwa kane .

Muri iyo vídeo uyu muganga yoherereje BBC, yerekanye ibyumba by’aho ababyeyi barimo kubyarira  ko bikomeye cyane ‘Yagize ati :’’Ibintu  ni bibi cyane. Tumaze iminsi myinshi hano mu bitaro. Ubu ntitukimenya iyo iminsi igeze. Ntitukimenya niba ari ku manywa cyangwa ari n’injoro. Hari abakozi bake cyane mu bitaro, kandi kenshi umuriro urabura  nta na mazutu dufite ngo ducane moteri kugira tubage abagore babyara.’’  Yakomeje avuga ko nta kundi bari kubigenza badakoresheje urumuri rwa terefone kandi aho abagore babyarira huzuye ,harin’ abihutirwa bagomba kubyara babazwe.

Yagize ati “”Dukora tudafite n’abaganga batera ibinya . Umugore wakorewe sezariyene iyo hashize amasaha icumi duhita tumwohereza .”

Bashayar al-Fadil n’umugabo banyuze mu masasu bajya kwa muganga  kubyara  akaba ari  umwe muri abo bagore babyaye babazwe hashize iminsi mike intambara  itangiye muri Kharitumu.

Kuri terefone BBC ivuga yagaragaye afite uruhinja rwe r’umukobwa yarabyaye rwa karindwi.

Yavuze ko yagize Imana gusanga hariho ibitaro bigikinguye hanyuma bikamwakira  mu gihe amasasu yavugiraga icyarimwe barimo kurasa ku mpande zihanganye. Avuga ko  ari amahirwe menshi yagize kuko aho babaga ibitaro byinshi byari bifunze kubera intambara , akakirwa hariya yirukankiye ajya kuko  hari abantu baziranye .

Mu bigo by’ibitaro bitandatu i Khartoum, kimwe  cyonyine nicyo gikora bisanzwe nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS).

Ku munsi wo kubyara, madame Fadil avuga ko we n’umugabo we birutse banyura mu masasu  yacicikanaga aho bari batuye   bagera ku bitaro ntacyo babaye. Yagize ati :”Nabyaye mu buryo bugoye cyane ku buryo n’ ibintu bisanzwe nk’amazi, bitabonekaga”Umwana we yamwise Omayma, ariko  biracyagoranye ntarashobora kumwandikisha .Bivugwa ko atari we wenyine hari na bagenzi be  bandi batwite bikigoye kugirango babone ibitaro .

Omdurma Maternity Hospuital ni ibitaro binini cyane byo kubyariramo byo  muri Sudan ariko byafunze hashize iminsi mike intamabara itangiye.

 Muganga Kameel Kamal, umuganga ukurikirana abagore bagiye kubyara yabwiye BBC ko Ibitaro byinshi byo kubyariramo muri Sudan bidakora bikaba biteye impungenge ko abagore bashobora kuzahura n’ibibazo byinshi  mu gihe cyo kubyara. Yagize ati :’’ A,bagore batwite bari mu miryango yabo bafite ububababare bwinshi . Ndatekereza neza ko hashobora kuba hari  imfu nyinshi . Abavirirana, abakuramo inda, abana bavuka nabi n’ababanza amaguru, abana bavuka bapfuye kandi na ba nyina  badashobora kubona ubufasha bw’ubuvuzi ,rwose iyi ntambara irahitana ababyeyi benshi , dore ko na mbere y’uko intambara itangira Soudan yari ifite umubare munini w’ababyeyi bapfa babyara. ’’

Abaganga bavuga ko batanga ubuzima ariko bakicwa.

Abaganga baracyafite uruhare rukomeye cyane kuko hari n’aho bari gusanga ababyeyi hatari kwa muganga . Umuganga  Mawaheb,wanze kuvuga irindi zina rye  yabwiye BBC ko yabyajije abagore bagera kuri barindwi mu nzira  kuva intamabara yatangira .Yagize ati :’’Iyo mbonye terefone impamagara insaba ko najya gufasha umugore ari ku nda, ubwo nyine mpita  musanga imuhira vuba vuba ariko akenshi bigenda neza . Iyo hagize ikigoye mpita mwohereza ku bitaro byaba biri hafi nziko birimo gukora.

Muganga Hassan avuga ko nubwo bagifite ibibakomereye ,abakozi bagikomeje kwihararaho bagashimishwa n’abana bavutse bitagoranye. Ati ‘’Dutanga ubuzima, bakatwica. Dufasha abantu babiri kubaho nyina n’umwana, ariko bakatwica ‘’.

Ishami ryumuryango wita ku bibumbye  ONU  muri  Sudan ku rubuga rwayo rwa Twitter rwashyizeho  urutonde rw’aho abaganga bari, babyigiye kandi banashoboye kwita ku bana bavutse batagejeje igihe  no gufasha abagore bari ku nda kugirango babashe kuyara neza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *