September 11, 2024

Umuti wagufasha kwivura kwikinisha  n’ingaruka zabyo ukoresheje imirire.

0

Kwikinisha ni igikorwa abantu batandukanye batumva kimwe ,ariko kigahurirwaho n’uko gikorwa  mu gihe umuntu ku giti cye aba yishakira ibyishimo, bisa n’ibitangwa no gukora imibonano mpuzabitsina kandi kigaragarwamo n’abantu b’ingeri zose.

Mu bushashatsi bwagiye bukorwa hari amahirwe ushobora gukura mu bimera cg mu biribwa , ukaba washobora  kwivura ingeso yo kwikinisha ndetse ukanivura ingaruka zabyo udakoresheje imiti ya kizungu . Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abahungu aribo bikinisha ku kigero kinini kurusha abakobwa. Ku kijyanye n’ingaruka zikubaho, biterwa n’igihe umaze wikinisha cg inshuro ushobora kubikora ku munsi /mu cyumweru.

Abantu batandukanye n’ibinyamakuru bitandukanye ,byagiye bivuga kuri iyi ngingo mu buryo butandukanye  , bamwe bavuga ko ari bibi abandi bavuga ko ntacyo bitwaye .Ariko ugasanga benshi bari guhurira ku ngaruka zimwe na zimwe zigera ku babikora.


Zimwe mu ngaruka ziterwa no kwikinisha.

Izi ngaruka ziba zitandukanye bitewe n’ibyo twavuze hejuru ko biterwa n’igihe uba umaze ukora iki gikorwa  kitavugwaho rumwe.

A.Kwikinisha ku bagabo

ubushakashatsi bugaragaza abagabo bakoreweho ubushakashatsi ,abagera kuri 73.8% bikinishije , naho abagore bakaba ari 48.1% ,mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagiye bugaragaza imibare itandukanye ariko bwose buhurira ku kuba abagabo aribo benshi bikinisha kurusha abagore.

B .Kwikinisha ku bagore.

Nubwo abagabo aribo bikinisha ku bwinshi ariko n’abagore barabikora kandi nabo bikaba byabatera ibi bibazo bahuriyeho n’abagabo tugiye kubabwira ,bikaba byanatuma umugore atabasha kwishimira uwo bashakanye.

      *Guhorana umunaniro n’intege nke

      *Kureba ibihu no kunanirwa kubona neza ishusho

       *Gutakaza umutsatsi

       *Gufata mu mutwe biragenda .

      * Ku bakobwa cg ku bagore byangiza rugongo ku buryo udashobora kurangiza       utikinishije.

        * Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n’ukuboko bakoresha bikinisha.

 *Gukunda kwibagirwa.

 *Gusohora imburagihe

*Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku mpande zombie.

       *Kwizana kw’amasohoro ku bagabo .

       *Guhurwa abo mudahuje imibonano mpuzabitsina

        *Gukunda gukora ibintu uhubutse.

Ingaruka mu mitekerereze.

&.Hari abibaza niba kwikinisha bitera ubugumba ?

Oya. Ikinyamakuru cya mayoclinic.com kivuga ko kwikinisha  bitera ibibazo bitandukanye  MU mubiri , ariko ku muntu usanzwe adafite ikibazo cy’ubugumba abayara nta kibazo , gusa bakagarukwaho n’izindi ngaruka  ziri muzo twavuze hejuru harimo nko  kurangiza avuba ariko akabyara.

&.Hari n’abandi bibaza niba kwikinisha bitera impyiko ?

Oya. Ikinyamakuru cya healthline.com, kivuga ko kwikinisha bidatera uburwayi bw’impyiko ,bikaba nta n’ingaruka na zimwe  bigira ku mikorere y’impyiko.

Ese kwikinisha birakira?

Yego .Ibi biterwa n’ukora iki gikorwa umuhate ashyiramo wo kubireka naho ubundi birakira  n’ingaruka zabyo zigakira burundu .Iyo wihaye intego yo kureka kwikinisha , agatima kaguma karehareha ku buryo bishobora kongera kukubaho, ariko iyo wabyishyizemo urakira burundu.

Dore ibiribwa byagufasha kwivura kwikinisha n’ingaruka zabyo utagiye kwa muganga  .

1.Tangawizi  :

Iki kimera cyuzuyemo ibinyabutabire nka Antioxidant aribyo bisubiza ku murongo ibyangijwe no kwikinisha . Iyo ukivanze n’ubuki bikuviramo umuiti mwiza.

.,Saffron ni ururabo ruvamo agafu kavangwa nayo mata ,ako gafu gashobora no gukoreshwa mu guha ibiribwa ibara n’impumuro.

2.Amata avanzemo Saffron.

 Saffron ni ururabo ruvamo agafu kavangwa n’amata ,ako gafu gashobora no gukoreshwa mu guha ibiribwa ibara n’impumuro.Amata arimo  aka gafu ka Saffron nabyo bvura ikibazo cyo kwikinisha ndetse n’ingaruka zacyo .

3 .Imboga n’imbuto

Imboga n’imbuto bikungahanye ku myunyu ngugu na za vitamin zitandukanye. Ibi rero nabyo bigira uruhare runini mu kuvura ingaruka zatewe no kwikinisha . Ni byiza ko umuntu wikinishije yakibanda ku mbuto n’imboga mu mafunguro ye.

4.Ibiribwa bikungaye ku munyungugu wa Zinc

Umunyungugu wa Zinc ugira uruhare rukomeye mu kurinda umubii ingaruka zatewe no kwikinnisha ndetse no kuzivura burundu .

• Inama zigirwa abantu babaswe no kwikinisha.

Mbere na mbere banza wumve ko kwikinisha ari bibi kandi wiyemeje kubireka.
• Irinde kuba uri wenyine igihe kinini.
• Reka kureba filimi za porono ndetse n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa.
• Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko gukora siporo,guhimba indirimbo,gushushanya,….
• Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho urikumwe n’umuntu utinya kubikora.
• Mbere yo kuryama, reba ibintu ukora kuburyo unanirwa ugahita usinzira.
• Gerageza gushaka inshuti z’abo mudahuje igitsina,ibi biragufasha cyane..
• Gisha inama umuntu wizeye ntacyo umuhishe,kuko iyo ushaka gukira indwara urayirata.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *