September 11, 2024

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda ugeze kuri miliyari 26.355frw mu mwaka 2023

0

.
Mu mwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 26.335Frw uvuye kuri miliyari 13.720Frw mu mwaka wa 2022. Ubuhinzi bwatanze 27% by’umusaruro mbumbe worse, inganda zitanga 44% naho ibindi bisigaye bigira 7% .


Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko mu mwaka wa 2023, umusaruro wiyongereyeho 9,2% mu gihembwe cya mbere, 6,3% mu gihembwe cya kabiri, 7,5 mu gihembwe cya Gatatu, na 10% mu gihembwe cya kane. Avuga ko ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku mpuzandengo ya 8,2% ku mwaka.


Akomeza avuga ko mu byiciro by’ubukungu umusaruro mbumbe ko wiyongereye mu buhinzi wiyongereyeho 2%, inganda 10% Serivice ziyongeraho 12%
Ati”: Mu buhinzi umusaruro wazamuwe no kwiyongera kwa 7% kw’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi. Ku rundi ruhande ariko umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 4% bitewe n’igabanuka ry’umusaruro w’icyayi na Kawa.


Mu nganda umusaruro wazamutse bitewe n’izamuka rya 12% ry’imirimo y’ubwubatsi ndetse n’izamuka rya 11% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye. Muri izi nganda zitunganya ibintu twavuga umusaruro w’indanga zitunganya ibiribwa wazamutseho 14%, umusaruro w’inganda zitunganya imyambaro n’inkweto wasamutseho 20%,

umusaruro w’inganda zitunganya ibikoresho bya Palasitike n’ibiva mubinyabutabire wazamutseho 21%.

Muri Serivice umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 9%, uw’amahoteri na resitora 18% , uwa Serivice w’ikoranabuhanga n’itumanaho 35% uw’ibikorwa by’ubwikorezi uzamukaho 13%, aho ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 29% naho ubwikorezi bwo kubutaka bwiyongeraho 9%.

ku rundi ruhande, imirimo y’ubuyobozi rusange yiyongeteyeho 11%, uburezi buzamukaho 18% naho umusaruro wa Serivice z’ubuvuzi uzamukaho 1% “.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *