July 27, 2024

Sobanukirwa impamvu  abantu bamwe bazana  iminkanyari badashaje maze uyirinde. 

0

Abantu bamwe bafata iminkanyari nk’ikimenyetso cy’ubukure (gusaza).Ariko hari izindi impamvu zitandukanye umuntu asabwa kumenya zitera kuzana iminkanyari imburagihe, ugasanga umuntu aracyari mutoya ariko mu gahanga ke harajeho ibintu by’imirongo , ari yo yitwa iminkanyari.

Mu bitera kuzana iminkanyari hakiri kare harimo :

Izuba rikabije :Ku ikubitiro izuba rikabije ni kimwe mu bitera iminkanyari ukiri muto mu maso by’umwihariko ndetse no ku mubiri muri rusange. Izuba rikabije riba ririmo imirasire yinjira mu ruhu ,itwika ikanarwangizadore ko iri no mu bitera kanseri y’uruhu. Ingaruka z’iyo mirasire ikaba yagutera iminkanyari ukiri muto.

Itabi :Ku mwanya wa kabiri mu gutera iminkanyari haza itabi.  Kurinywa uritumura ndetse  habamo n’uburozi buriturukamo byose bigira uruhare mu gutuma uhorana iminkanyari udashaje.

Isukari : Iva muri za Fanta cyangwa iyindi izwiho gutera umubyibuho cyane cyane ku nda  iri  bitera gusaza imburagihe iyo uyinywa  ari nyinshi ,ukazana iminkanyari udashaje.

Imihangayiko (stress)  : Usibye gutera ikibazo mu bwonko, guhangayika binatera icyitwa ’cortisol’ kizwiho kugabanya ubushobozi bw’uruhu bwo kugumana ubuhehere, kudahehera bigatera iminkanyari mu maso.

Gukambya agahanga : Impamvu  yose yatuma umuntu akambya agahanga byangiza imikaya yo mu maso bigatera iminkanyari ihoraho ntiveho. Ni byiza kwirinda ibitera gukambya agahanga . Aha hatangwa urugero nk’urumuri rwinshi cyangwa rucye, kwirinda kureba muri mudasobwa cyangwa televiziyo igihe kinini cyane.

Ibihumanya ikirere : Abantu baba mu mijyi bazana iminkanyari vuba ugereranyije n’abibera mu byaro. Iyi myuka iva mu ng anda, isohorwa n’ibinyabiziga , ubushyuhe bwinshi, byose biri mu bitera iminkanyari. Ni yo mpamvu ari byiza koga mu maso byibura mbere yo kuryama kugira ngo wikureho ibyo wisize n’indi myanda iba yakugiyeho.

Kudasinzira : Iyo umuntu adasinzira bituma azana iminkanyari kuko umubiri utakaza amazi. Umuntu aba akwiye kuryama byibura amasaha nk’arindwi nibura ku munsi kuko ari ingenzi . Iyo umuntu asinziriye nibwo umubiri usohora uburozi bwari buwurimo kandi kudasohoka kwa bwo byangiza uruhu.

Dore ibyo kurya byagufasha kurwanya iminkanyari imburagihe .

*Kurya imbuto buri munsi kuko zirimo za vitamine ndetse n’imyunyu-ngugu ifasha uruhu kugumana itoto.Urugero rwa vitamini “C” yifitemo ubushobozi bwo gukora  “collagene” irwanya mu buryo bwihuse kandi bwa gakondo iminkanyari. Iyi vitamini C iboneka mu mbuto nka pomme, amacunga, mu mboga nk’amashu, n’ahandi.

*Kurya ibiribwa bibonekamo vitamine ya Omega 3 nk’uko urubuga www.kigaliwomen.com rubitangaza. Ibyo ni nk’amafi abamo amavuta urugero nka saldine, kuko ayo mavuta ari umuti ukomeye wo kurwanya iminkanyari ku ruhu rw’umuntu.

*Kunywa icyayi cy’icyatsi kibisi ( thé vert) kuko cyifitemo ibyo bita’’ polyphénols’’ birwanya iminkanyari.

*Kwisiga amavuta wikorera masaje (massage) ukoresha nk’amavuta yabugenewe ya Olive .Bituma uruhu rurambuka, rukareka kwihina, ndetse n’uturemangingo tw’uruhu tukongera tukikora.

*Koresha Masques anti-rides. Ibi ni ibyo bambika uruhu rwo mu maso cyangwa ibyo barusiga .Ibi kandi umuntu ashobora kubyikorera atarinze kujya mu ma salon y’ubwiza. Hari izo wakora mu ibumba, mu muneke, cyangwa mu mweru w’igi.

• Gerageza kunywa amazi kenshi ,nibura litiro 1,5 ku munsi kuko bituma uruhu ruhorana ubuzima bwiza. Amazi afasha kandi gukura mu mubiri imyanda yashobora kwangiza uruhu,bigatuma uruhu rwawe rutoha, bizatuma ntaho uhurira n’iminkanyari ukiri muto.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *