July 27, 2024

Kenya :Lea Kirenga Bey arimo kurwanya indwara bamwe bita umuvumo w’abakurambere  cyangwa amadayimoni .

0

Iyi ndwara yibasira uturemangingo dutukura tw’amaraso (Globules rouges/red blood cells)  mu cyongereza yitwa Sickle cell.

Iyi ndwara bamwe bakunda kwita ko ari amadayimoni cyangwa umuvumo w’abakurambere, iri mu bihugu bitandukanye by’Africa kurusha ahandi hose ku isi. BBC Africa Eye yagendanye n’impirimbanyi irwanya iyi ndwara mu mujyi wo muri Kenya aho hafi 1/4 cy’abawutuye bayifite ikagenda ihererekanywa mu miryango.

 Ivuriro ribarizwa mu mujyi muto wa Taveta, uri munsi y’imisozi miremire ya Taita Hills yegereye umupaka wa Tanzania, hari hicaye abantu  ku mbaho zose zo ku ivuriro ryari aho. Abadafite aho bicara barahagaze abandi bicaye hasi.

Lea Kilenga Bey, umugore uri kurwanya iyi ndwara  , ari imbere yabo, yagize ati: “Ni bande hano bafite sickle cell?”.Abari bicaye kuri urwo rubaho basubiriza icyarimwe bati: “Ni Twese”.

Kimwe mu bipimo biri hejuru mu ndwara zihererekanywa mu miryango muri Kenya, muri uyu mujyi kandi uri hafi y’umusozi wa Kilimanjaro, utuwe n’abaturage 22,000 gusa, umuntu 1muri iy4  mu bahatuye afite sickle cell. Uturemangingo dutukura tw’amaraso tw’umuntu ufite indwara ya sickle cell ,tuba dufite ishusho nk’iy’igisate cy’ukwezi (crescent moon) cyangwa se ‘sickle’ (agakoresho bacisha ubwatsi kitwa Najoro) ari naho ikura iryo zina. Utwo turemangingo tumeze gutyo ntitubasha gutwara ngo tugeze ‘oxygen’ ihagije  mu mubiri hose . Ibi bituma abafite iyi ndwara ya kenshi bagira ububabare mu bice by’umubiri bushobora kumara igihe.

Lea Kilenga Bey yifuza ko abarwaye sickle cell muri Taveta bayimenya neza kandi bakavurwa neza .

Umwe mu bagore wari waje kwivuza ,yazamuye akaboko maze arabaza ati: “Bavuga ko umuntu ufite sickle cell atarenza imyaka 20. Ahubwo agera kuri 15 cyangwa yagira myinshi ntarenze 18 byaba ari byo”?

Lea Kilenga aramusubiza ariko yitangaho urugero ko bamusanzemo sickle cell afite amezi atandatu gusa ntimwice  ubu akaba ageze mu myaka irenga 30.

Lea Kilenga yashinze ikigo kitegmiye kuri leta Africa Sickle Cell Organisation muri 2017, kigamije gufasha abantu bafite iyo ndwara. Asura ibice birimo iyo ndwara kuganira n’abaho kuri yo, ariko yari yasubiye iwabo i Taveta, gufasha abaho.

Ku wundi mugore wabajije niba ari indwara y’umuvumo koko ,BBC ivuga ko Kilenga yavuze ko abantu benshi bavuga ko iyi ndwara ari imivumo y’abakurambere, cyangwa amarozi.

Ati :“Ni ko bigenda no ku kindi kintu cyose kitazwi hano. Abantu bahimba inkuru zabo kuri ibyo. Rero nagombaga kugenda nkabwira abantu ko sickle cell atari amarozi nta n’ubwo ari umuvumo w’abakurambere”. Gusa avuga ko ikibazo gikomeye ku bafite iyi ndwara muri Taveta n’indi mijyi yo muri Kenya ari ukubona imiti !

Inama yatanze ku bayirwaye.

Ubuvuzi buhoraho buba bucyenewe ku bayirwaye ngo babeho ubuzima busanzwe: antibiotics zirwanya ‘infections’, imiti ivura uturemangingo tw’amaraso hamwe n’imfashamirire nka folic acid ifasha kurwanya kubura amaraso. Uyu mugore yagiriye inama abayirwaye guhitamo hagati y’ibiryo n’imiti .

Yagize ati: “Benshi mu batuye hano batunzwe no munsi y’idorari rimwe  cyangwa abiri ku munsi, ntibashobora kugurana ifunguro ryo mu rugo kugura imiti ihenze. “Ni uguhitamo hagati y’ifunguro cyangwa imiti”. Kuko uyifite azi ububabare agira kubera kuziba kw’imitsi bishobora kwibasira ibice by’umubiri,yakomeje avuga ko abizi uko byamugendekeraga yabuze imiti akaremba ,aho yavuze ko atifuza ko n’abandi bababara nka we.

Albert Loghwaru afite abana bayirwaye ariko aho batuye barabanena bakavuga ko ababyeyi babo babanywa amaraso. Yagize ati: “Abantu hano batwita amazina. Bavuga ko dufite amadayimoni ko tunanyunyuza amaraso mu bana bacu, cyangwa ko turwaye SIDA.”Uyu mugabo akaba yariyemeje guharanira kubona ubuvuzi ku bayirwaye bahatuye.

Umugore umwe mu bari bigaragambije  basabwa kwakirwa neza no kuvurwa neza nk’uko BBC ibivuga ngo n’uko bahabwa imiti yarengeje igihe.”ndtse ngo bamwe baranapfa  , abandi amaso yabo akaguma kuba umuhondo ngo niko babiboneye ko babaha imiti yarangije igihe.Ikimenyetso kiyigaragaza ni ukugira amaso y’umuhondo biboneka cyane muri uriya mujyi.

Nk’umusaruro w’umuhate we na Kilenga, ivuriro ry’indwara z’amaraso na sickle cell ryaje gufungura muri uyu mujyi, rya mbere mu ntara ya Taita Taveta , ariko ngo si iherezo ry’urugamba rwe.  

Yagize ati: “Ubu nibwo dutangiye. Iyi ntabwo ari marathon. Ntabwo ari yayindi utsinda ari uwirutse vuba. Iri ni isiganwa ryo guhererekanya inkoni”.

 OMS Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko 2/3 by’abarwara sickle cell ku isi ari abo mu bihugu bya Africa, ikaba  imwe mu ndwara ihererekanywa mu miryango.

Hejuru ya 1/2 cy’abana bavukana sickle cell bapfa batarageza imyaka itanu, akenshi kubera ‘infection’ cyangwa kubura amaraso (anaemia) bikabije. Bimwe mu binyamakuru byandika ku buzima bivuga ko yica ku gipimo kigera kuri 90% mu bana.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *