July 27, 2024

Sobanukirwa ibyo kurya byarinda uruhu gusaza niyo waba ukuze

0

Kugira ngo umuntu agaragare nk’ushaje akenshi bireberwa ku ruhu.Ibi kandi nta n’umwe utabinyuramo iyo agize amahirwe yo kuramba. Imibereho n’imyitwarire ya muntu ikaba igira uruhare mu gutuma  basaza ndetse bamwe bakanasaza imburagihe.

Ibyiza amahumbezinews.rw ibazaniye yavanye mu bushakashatsi bwakozwe ,n’uko hari amahirwe yo gusobanukirwa bimwe mu byo kurya byatuma uhorana itoto n’ubwo waba ushaje ntibigaragare.

Abize ibya siyansi bavuga ko gusaza ahanini biterwa n’ibintu bitandukanye harimo ibyo twita uturemangingo sano ndetse n’imiterere y’umubiri wa muntu ku giti cye n’uko aba abayeho.

 Bimwe mu byihutisha gusaza harimo oxidative stress byangiza bikanaca intege utwo turemangingo sano, ari nayo mpamvu umubiri wacu uba ukeneye antioxixants dusanga  mu biribwa bitandukanye.

Ibi ni bimwe mu biribwa bizarinda uruhu rwawe gusaza vuba.

A.Amafi :Mu mafi harimo ibyo twita omega-3 acids by’ibinure , bikaba ari byiza kuko bituma uruhu ruhorana itoto , bigatuma utanazana  iminkanyari vuba.

B.Inkeri  : Zikungahaye ku binyabutabire bya antioxidants  bituma umubiri udakunda kwibasirwa n’indwara zikomeye bikanarinda umubiri ntusaze imburagihe

c.Ubunyobwa na Chia seeds 

Ibi biribwa byombi bikungahaye ku mavitamini n’imyunyungugu birinda uruhu , bikanatuma ruhorana itoto ndetse bikanatuma uruhu rukweduka .

D.Imboga rwatsi 

Imboga rwatsi urugero nka epinari , zikungahaye kuri Vitamini A, C na E , zituma collagen ikorwa ndetse zikanafasha mu gusana uruhu.

E.Avoka 

Urubuto rw’avoka rukungahaye ku binure byiza bya monounsaturated fats , ibi binure bituma uruhu ruhorana itoto , bikanarinda uruhu kumagara .

F.Inyanya 

Ikinyabutabire cyitwa lycopene kiva mu nyanya ,  kirinda uruhu cyane ntirwumagare  ntirunangizwe n’izuba .

G.Green tea 

Ikungahaye ku binyabutabire bya polyphenols ,  birinda ibyitwa collagen mu ruhu , bikanatuma uruhu rutazana iminkanyari.

H.Amavuta ya Elayo 

Aya mavuta ni meza ku ruhu kuko akungahaye ku binure byiza bya monounsaturated fats , ibi binure bikaba birinda uruhu ,rukanahorana itoto .

I.Icyinzari : Gikungahaye ku kinyabutabire cyitwa curcumin , iki kinyabutabire kirwanya ibibazo byose bishobora gutera inflammation mu mubiri , kikanarinda uruhu gusaza imburagihe.

J.Amazi 

Iyo  unywa amazi cyane bikurinda umwuma bigatuma uhorana uruhu rwiza rutemba itoto ntirwumagare.

Kurya ibi biribwa byibuze kimwe kuri buri funguro ryawe , ni ibintu byaguhindurira ubuzima , bigatuma ubuzima bwawe buba bwiza ndetse bikanakurinda indwara nyinshi birimo no gutuma ugira uruhu rwiza no kukurinda gusaza imburagihe .

Uruhare rw’ibi biribwa, mu buzima ni ngombwa cyane, kuko dukuramo intungamubiri zirimo amavitamini n’imyunyu ngugu byubaka umubiri bikanawurinda muri rusange.

Ikitonderwa

N’ubwo ibi biribwa n’ibinyobwa byavuzwe hejuru  ari ingenzi mu kurinda uruhu gusaza , ugomba no guhindura imyitwarire  nko kwirinda kunywa itabi ,ugakora siporo , kuryama bihagije no kwirinda kunywa inzoga nyinshi .Bitewe n’umubiri wa muntu ugenda ubona impinduka nyuma y’igihe nk’uko ubuzimainfo.rw ibivuga  kandi nta ngaruka zabyo, kuko  ari ibiribwa by’umwimerere kandi biribwa  na buri wese yaba umuto cyangwa umukuru.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *